Mu nama yahuje ubuyobozi bw’akarere n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge kuri uyu wa kane tariki 27/02/2014, Umuyobozi w’akarere yabasabye kongera imbaraga mu mihigo ikiri kure kugira ngo izagerweho mu mezi abiri asigaye.
Bwana Nzamwita yavuze ko muri rusange imihigo myinshi igeze kure ishyirwa mu bikorwa ariko hakaba hakiri indi iri inyuma cyane ku buryo badashyizemo imbaraga hari impungenge z’uko itakweswa.
Muri iyo mihigo havugwamo ijyanye n’ubworozi nko gutera intanga inka, gukingira amatungo bikaba byaradindiye kubera kubura intanga n’inkingo ariko kuva byonetse hari icyizere cy’uko uzagerwaho nta kabuza.
Kubaka no gukoresha rondereza na biyogasi biri mu mihigo icumbagira, kuri iki, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere madamu Uwitonze Odette yavuze ko icyumweru cyahariwe gukangurira abaturage kugira rondereza byatanze umusaruro, umubare wa rondereza uriyongera.
Gukoresha rondereza bifite inyungu zo kubungabunga ibidukikije abaturage bakoresha inkwi nke, andi mafaranga bazitangaho bakayazigama bityo n’amashayamba agira uruhare by’umwihariko mu gukurura imvura arushaho gusagamba.
Ngo iyo mihigo igomba kongerwamo ingufu kimwe n’ubwisungane magirirane mu kwivuza buzwi nka mitiweli bakagera ku gipimo cya 100% kuko ubu bari kuri 81% n’umwanya wa mbere mu Ntara y’Amajyaruguru.
Mu mwaka wa 2012-2014, akarere ka Gakenke kaje mu turere two mu cyiciro cya kabiri gifite amanota ari hejuru ya 85%.