Nyuma yo kuba hari Hotel imwe rukumbi mu karere ka Gicumbi umuyobozi w’akarere arasaba abashoramari kongera ibikorwa by’iterambere.
Mu kiganiro ngarukamwaka kigamije kwerekana ibikorwa byagezweho mu rwego rwo kurushaho kwesa imihigo no kumva ibiba bikenewe n’abaturage, Umuyobozi w’akarere Mvuyekure Alexandre yasabye abikorera kongera ibikorwaremezo birimo no kubaka inzu zigezweho mu mujyi wa Byumba.
Byinshi mu byagezweho harimo nko kunoza imihingire no kongera umusaruro, gukangurira abaturage ubwisungane mu kwivuza gusa agaruka ku kibazo kijyanye n’iterambere ry’umujyi wa Byumba ukiri inyuma mu nyubako zijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi.
Yagize ati “ Hano mu karere ka Gicumbi dufite ibibanza byiza byakorerwamo imishinga myinshi kandi yinjiza amafaranga, gusa nta mbogamizi zihari kuko twifuza abashoramari kongera ibikorwa by’iterambere cyane cyane mu bucuruzi no mu bwubatsi.
Abafatanyibikorwa b’akarere ka Gicumbi bakaba berekanye byinshi bagezeho byinshi bikaba byiganjemo gufasha no kuzamura ubuzima bw’abatishoboye gusa nabo bavuga ko uko ubushobozi bwiyongera ari nako iterambere rizaguka ku buryo bugaragara nk’uko Ruboneza Antoine abitangaza.
Uhagarariye inama njyanama y’akarere Bizimana J.Baptiste ashimangira ko hagomba kubaho ubufasha buva mu bafatanyabikorwa ariko bakanigishwa umuco wo kwigira nkuko umuco w’abanyarwanda uteye.
Avuga ko nubwo aka karere kagizwe n’ibikorwa bitandukanye bigenda neza nko kurwanya nyakatsi, gutera inkunga abaturage, gusa iyo urebye ibijyanye n’iterambere mu bucuruzi n’inyubako zijyanye n’igihe usanga bikiri hasi.