Quantcast
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Kamonyi: Abayobozi basabwe kugira imyitwarire idasebya urwego bahagarariye

Mu nama mpuzabikorwa y’akarere ka Kamonyi, yahuje abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku Karere, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyentwari, yabasabye kugira imyitwarire ihesha agaciro umwanya bahagazemo.

Image may be NSFW.
Clik here to view.
Abayobozi bitabiriye inama mpuzabikorwa

Abayobozi bitabiriye inama mpuzabikorwa

Mu  kiganiro uyu muyobozi w’Intara yahaye abayobozi b’akarere ka Kamonyi kuri uyu wa kane tariki 26/2/2014, yabibukije ko inshingano za bo ari ukubana n’abaturage, bakamenya ibibazo bya bo. Bakirinda imyitwarire itabahesha agaciro kuko iyo hagize ubangamira abaturage byitirirwa ubuyobozi bwose bw’igihugu.

Ngo kugira ngo bakorane neza n’abo bayobora, arabasaba kugira ubufatanye mu kumenya no gusesengura ibibazo bahura na byo n’ingaruka za byo. Bagomba kandi kuba intangarugero mu gushyira mu bikorwa gahunda basaba abaturage, bityo bakaba bandebereho mu ngamba z’iterambere.

Ikindi uyu muyobozi yagarutseho, ni uko abayobozi bagomba kuba aho bakorera, bagasangira n’abo bayobora ubuzima bwa ho. Aragira ati”mureke tube abayobozi b’abaturage, tubane na bo, tubasure mu ngo za bo, tuganire na bo, tumenye ibibazo bafite”.

Guverineri akomeza avuga ko kubana n’abaturage bizabafasha kumenya amakuru y’aho bayobora, cyane ajyanye n’umutekano kuko bagomba no kugira uruhare mu kugenzura uko irondo rikorwa.

Abayobozi b’utugari n’ab’imidugudu bashimye ikiganiro bahawe n’umuyobozi w’Intara, maze biyemeza guhindura imikorere no kwikosora mu byo bakoraga nabi. Ngo muri bo harimo abatitwaraga neza, bagahutaza abaturage batabanje kubaganiriza, ariko inyigisho bahawe bagiye kuzikurikiza

Ku bwa Kubwimana Jean De Dieu, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Karengera umurenge wa Musambira, ngo “umukobwa aba umwe agatukisha bose”, akaba ari yo mpamvu yemera ko mu  bayobozi hari abatakoraga neza bagahutaza abaturage.

Ngo kubw’inama bahawe, bagiye kubahiriza indangagaciro nyazo z’umuyobozi, habeho impinduka. Bafatanye n’abaturage gusesengura gahunda bagomba gushyira mu bikorwa no kumvikana na bo uburyo zigomba gukorwa  kugira ngo hatabaho kutabyumva kuko bishobora kudindiza iterambere.

Ntivuguruzwa Celestin, umuyobozi w’umudugudu wa Kamonyi, akagari ka Nkingo, mu murenge wa Gacurabwenge, we, avuga ko impanuro za Guverineri zije, hari aho bishoboka ko hakiri ikimungu cya Ruswa ndetse n’aho bahutaza abaturage kubera ibyemezo byihutirwa. Ngo biyemeje guhinduka no kwegera abaturage bagafatanya kwesa imihigo.

Muri iyi nama abayobozi basabwe gushyira ingufu mu mihigo isaba ubukangurambaga nko kwitabira ubwisungane mu kwivuza, gucana kuri rondereza no gukoresha Biyogazi, kugana umurenge sacco, no gukora ubuhinzi bw’urutoki n’ubwa kawa buvuguruye.

Basabwe kandi kwita ku mutekano, batanga amakuru ku hatutumba ibyaha no ku bantu bakeka ko bashobora guteza umutekano muke. By’umwihariko basabwe gukaza amarondo , kwita ku mutekano w’ahakorwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no ku mutekano muke ushobora guterwa n’abapagasi baza gukorera mu karere bavuye ahandi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles