Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Gicumbi: Abaturage barashishikarizwa gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje batanga umusanzu mu kigega Agaciro

$
0
0
Umuyobozi w’akarere mu nama n’abaturage

Umuyobozi w’akarere mu nama n’abaturage

Ibi Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre yabisabye abaturage bo mu murenge  wa shangasha ubwo hakorwaga umuganda n’abaturage bo Mudugudu wa Gasiza, Akagali ka Nyabishambi wakozwe hacukurwa imiringoti yo kurwanya isuri kuri uyu wa kabiri tariki ya 23/04/2013.

Nyuma y’ iki gikorwa habaye inama n’abaturage aho umuyobozi w’akarere yabonye umwanya wo kugira icyo asaba abaturage, byatuma barushaho kugira ubuzima bwiza.

Yibukije abaturage gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje batanga umusanzu wo mu Kigega cy’ Iterambere cy’ AGACIRO cyatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Republika y’ u Rwanda Paul KAGAME.

Uyu murenge ukaba wari wiyemeje kubushake gutanga amafaranga agera kuri miriyoni eshatu ariko kugeza ubu bakaba batari batanga amafaranga agera ku bihumbi Magana atanu aha akaba yasabye abaturage gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje ari nako barushaho kwishimira ibyiza Leta y’ Ubumwe imaze kubagezaho.

Ati “ mugomba gukomeza kwitabira gahunda za leta zirimo kwitabira ubwisungane mu kwivuza aho umurenge ugeze ku kigero cya 79% mu gihe hasigaye amezi abiri kugirango hatangizwe gutangwa andi mafaranga y’ubwisungane,  mugomba kwibumbira hamwe kubatari bayatanga bakagurizwa na SACCO”.

Abaturage bari bitabiriye ari benshi

Abaturage bari bitabiriye ari benshi

Yashishikarije abaturage gutura ku midugudu aho abatuye muri high risk zone yabasabye kwimurwa bitarenze tariki ya 1/06/2013 bagahabwa ibibanza ku midugudu yatoranijwe hakoreshejwe uburyo bw’ingurane.

Naho abatishoboye bagafashwa n’inzego z’ibanze kubona ibibanza mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles