Mu gikorwa cyo kwibuka abazize jenoside bashyinguye mu rwibutso rwo ku Gateme ho mu Murenge wa Tumba, kuwa 21/4/2013, Meya Kayiranga Muzuka Eugene, umuyobozi w’Akarere ka Huye, yagaragarije abari bahari ko jenoside yagize ubukana i Huye kubera abayobozi bahakomokaga ari na bo bashishikarije abaturage kwicana.
Meya Kayiranga Muzuka ati “ Hano iwacu muri Huye twavuga ko hari mu ndiri y’abicanyi. Iyo ureba sindikubwabo uvuka hirya aha ari na we wazanye rya jambo ngo ba ntibindeba muzi ko ari na ryo ryabaye imbarutso ya jenoside hano.”
Yakomeje agira ati “Kambanda w’aha hirya muri Mukura, ari na we wazanye rya jambo ngo ni yo defense civile, yaravuze ngo buri muturage agomba gufata imbunda agahangana n’inkotanyi kuko ntizibarusha ibigango. Ngira ngo na ba bandi bavuga ngo double genoside ntibaba bazi icyo bavuga, kuko niba hari umuntu wicishije abantu benshi ni Kambanda.”
Kambanda rero ngo ni we wabahaye imbunda abaturage ngo bajye kurwana, ugasanga umuntu afite imbunda, atazi no kuyikoresha.
Meya Muzuka na none ati “Uwitwa Rugira Amande ni we wazanye rya jambo ngo ushaka gutwika imbagara arazegeranya. Ubwo namwe murumva icyo yashakaga kuvuga. Nyiramasuhuko w’i Mbazi murabizi ko ari we wakanguriye abahutu kuviyora (violer) abatutsikazi. Ubukana jenoside yagize i Butare, nta mpamvu butatugira ingaruka “