Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Kamonyi: Ubuyobozi bw’akarere burafasha inzego zo hasi kuzamura imyumvire no kunoza inshingano

$
0
0
Kamonyi Ubuyobozi

Kamonyi Ubuyobozi

Mu rwego rwo kuzamura imyumvire no kunoza imikorere y’abayobozi n’abakozi bakorera ku rwego rw’imirenge n’urw’utugari,  abayobozi b’akarere barasura imirenge baganira  na bo, ngo babagire inama ku bijyanye n’imiyoborere inoze.

Iki gikorwa cyahereye mu mirenge ya Runda na Rugarika, kuri uyu wa mbere tariki 22/4/2013. Umuyobozi w’akarere aherekejwe n’abakuriye ingabo na Polisi bakaba baganiriye n’abagize komite z’Inama Njyanama mu mirenge, abaperezida ba Njyanama z’utugari,  abakozi b’imirenge n’ab’utugari; n’abayobozi b’ibigo bya leta.

“Umutware agirwa n’ingabo”, uku ni ko umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques abivuga. Ngo mu nama uyu muyobozi yagiranye n’inzego zimukuriye, bagaragarijwe ko imiyoborere myiza idindizwa n’abayobozi ku rwego rw’utugari. Bakaba barasabwe kubaba hafi no kubafasha babagira inama.

Mu binengwa abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kamonyi, Muheto Francis, avuga ko bamwe muri bo, badatanga amakuru ku gihe, birengagiza inshingano zo gutabara, kutakira ababagana neza, no kurya ruswa.

Umuyobozi wa Polisi yabibukije ko bagomba kujyana n’iterambere, bagahindura imikorere ya bo, kuko mu nzego z’ibanze ari ho zingiro ry’imiyoborere myiza.

Abagize Inama Njyanama y’umurenge wa Rugarika ndetse n’abo mu tugari, banenzwe kutagenzura imikorere y’abakozi b’imirenge n’abo mu tugari kandi biri mu nshingano za bo. Bakaba basabwe kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imikorere y’Inama Njyanama.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere, ngo iyi gahunda yo gusura abayobozi n’abakozi mu mirenge no mu tugari, ikorwa buri mwaka mbere y’uko hizihizwa umunsi w’umurimo uba tariki 1 Gicurasi. Buri wese mu bagize Komite Nyobozi y’akarere aherekejwe na bamwe mu bakozi, basura imirenge 4 muri 12 igize akarere, baganira ku mikorere y’abakozi n’abayobozi.

 

 

 

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles