Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Abana bahagarariye abandi mu karere ka Ngoma batangaje ibyavuye mu nama nkuru y’ababana ya munani

$
0
0

Ngoma Children representativesAbana bitabiriye inama nkuru yabo ibahuza n’abayobozi bakuru b’igihugu bamenyesheje abana bahagarariye mu karere ka Ngoma imyanzuro n’imihigo byavuye mu nama ngarukamwaka ya munani iherutse kuba mu kwezi kwa 02/2013.

Mu nama nkuru n’abana, abana bahagarariye abandi, bavuye mu turere dutandukanye tw’igihugu bahura n’abayobozi bakuru b’igihugu bagatanga ibitekerezo kubibabangamiye.

Nkuko umwana wagiye uhagarariye abandi mu karere ka Ngoma,Ngarambe Armand,ubwo yagezaga kubandi bana imyanzuro y’ibyavuye mu nama nkuru ya munani yavuze, ngo  bagaragaje ikibazo cy’ibiyobyabwenge gikomereye abana ndetse no guta amashuri maze bifatirwa imyanzuro.

Yagize ati ”Inama yibanze kukibazo cy’ibiyobyabwenge  cyane cyane mu bana  ndetse n’ikibazo cy’abahohotera abana. rwose nabwira abantu bose ko nuwabitekerezaga aherukiraho kuko police ingabo natwe abana twafashe ingamba zo kubarwanya.”

Mu kiganiro urwego rw’ingabo mu karere Ngoma bwahaye aba babana bagera kuri 168 bari bitabiriye inama kuri uyu wa 20/04/2013, uru rwego rwasabye abana kurwanya ibiyobyabwenge kuko ariyo ntandaro  ituma habaho ihohoterwa.

Aba babana basabwe kujya batanga amakuru kubantu bose babonye babicuruza cyangwa babinywa.

Umukozi  ushinzwe uburinganire n’iterambere ku karere ka Ngoma,Mukamizero Bellancille, avugana n’ itangazamakuru yavuze ko iyo nama yateguwe mu rwego rwo kugirango abana bamenyeshwe ibyavuye mu nama nkuru ya munani yabaye muri gashyantare uyu mwaka ndetse n’abashya muri izi komite z’abana ngo bahabwe inshingano.

Imwe mu mihigo abana b’ ingoma basinyane n’abayobozi bakuru igomba kuba yashyizwe mubikorwa bitarenze ukwezi kwa 09/04/2013, harimo ko buri mwana agomba kwiharika agira akarima k’imboga, gushyiraho gahunda ya girinkoko mwana, kugira isuku ,gushyiraho clubs zo kugira isuku no kurwanya ibiyobyabwenge n’iyindi.

Iyi nama yari yitabiriwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma, ingabo na police ndetse  n’abana 168 bagizwe na komite y’abana ku rwego rw’imirenge yose igize akarere ka Ngoma,perezida wa komite muri buri kagali kandi aba bana bari baherekejwe n’abakozi bashinzwe imibereho myiza mu mirenge.

 

 

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles