Julien Paluku Guverineri w’intara ya Kivu y’amajyaruguru avuga ko igihugu cye ntamahitamo gifite mu gusinya amasezerano akuraho ubuhunzi kubanyarwanda bahahungiye kuko impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo zidafite inkambi ziherereyemo zizwi uretse kwihisha mu mashyamba ya Congo.
Taliki ya 18/4/2013 leta ya Congo yitabiriye inama yateguwe n’umuryango HCR ushinzwe impunzi ku kibazo cyo guhagarika ubuhunzi kubanyarwanda bahungiye mu bihugu by’u Burundi, RDC, Kenya, Malawi, Mozambique, Congo, Rwanda, Afurika y’Epfo, Uganda, Zambie na Zimbabwe.
Leta ya Congo ikaba itarashoboye gusinya aya amsezerano yo gukuraho ubuhunzi kubanyarwanda bahungiye muri iki gihugu kuko leta ya Congo itazi umubare w’impunzi z’abanyarwanda zibarirwa muri iki gihugu naho zaba ziherereye.
Julien Paluku Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru imwe mu ntara ibarizwamo impunzi nyinshi z’abanyarwanda akaba avuga ko gusinya amasezerano yo guca ubuhunzi kubanyarwanda waba umutego ku gihugu cyabo mu gihe kitazi abanyarwanda bakibarizwamo.
Julien Paluku avuga ko masezerano leta ya Congo yayasinya ibanje kumenya abanyarwanda bayibarizwaho aho bari n’umubare wabo, kuko kuyemeza bigomba kujyana n’izo kuzigaragaza aho ziri n’uko zingana, mu gihe nanone RDC itayemeye ngo u Rwanda rwazabifata nkaho nta mpunzi rufite muri iki gihugu kandi kibafite.
Amasezerano aca ubuhunzi yasinywe mu 1951 naho umuryango w’ubumwe bw’Afurika asinywa 1969 kugira ngo ashobore guca ibibazo by’impunzi k’umugabane igihe igihugu impunzi zikomokamo icyo zahunze kitakihabarizwa zikaba zasubira mu gihugu cyabo.
U rwanda rushaka ko impunzi zahunze mbere y’italiki 31/12/1998 zatakaza uburenganzira bw’ubuhunzi kuko ibyo zahunze byamaze gukurwa munzira, bikaba biteganyijwe ko taliki ya 30/6/2013 izo mpunzi zizata ubuhunzi
Igihugu cya Congo kivuga ko gicyeneye igihe kitari gito kugira ngo gishobore kubarura impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo no kumenya aho ziherereye kuko umubare wazo ubarirwa kuri 127 537 zikiri k’ubutaka bwa Congo mu duce tutandukanye.