Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all 3792 articles
Browse latest View live

Ruhango: Residents commend FPR for good governance, improving lives

$
0
0

m_Ruhango Residents commend

I owe my university education to the good governance of FPR-Inkotanyi, remarks Jean Marie Vianney Twahirwa, a graduate from the School of Finance and Banking (SFB) Gikondo.

Twahirwa revealed this during the preparations to celebrate the 25th anniversary of FPR-Inkotanyi in Ruhango district.

A resident of Ruhango sector in Ruhango district, Jean Marie says he started primary school with no hope of university due to the poverty.

“I had no hope of higher education until when I heard that I have been admitted into high school. Like that I have completed my studies at SFB,” he adds.

At first, I thought it was not serious but I completed high school and got enrolled at school of finance and banking, which I have completed, he explains.

Emphasizing how FPR has given opportunity for the poor to study, Twahirwa narrated that in his life he never knew that a son or daughter of the poor can get university education.

Twahirwa is one of the many residents gathered during the preparations celebration towards FPR-Inkotanyi 25th anniversary in Ruhango district.

 


Muhanga: abaturage barasabwa kutaba ibimuga by’ibihuha bivuga ko mu Rwanda byacitse

$
0
0

m_Muhanga abaturage barasabwa

Mu nama y’umutekano y’abaturage bo mu mujyi wa Muhanga kuri uyu wa 05/12/2012, inzego zishinzwe umutekano muri aka karere zasabye abaturage kwirinda ibihuha bibaca intege kuko bitangwa n’abagamije kubasenya.

Let. Col Bizimungu Venant uhagarariye ingabo mu karere ka Muhanga mu kiganiro yagiranye n’aba baturage akaba yagarutse ahanini ku bihuha abaturage bagenda babwirwa muri ino minsi ko mu Rwanda umutekano waho ugiye kugira ibibazo mu bihe biri imbere.

Aha abazana ibihuha akenshi bakaba bazatera ubwoba abaturage babakangisha inyeshyamba nka FDLR, Mai Mai ko ngo zateye u Rwanda ibintu byacitse nyamara ngo bamwe mu baturage bahita bafata ayo makuru uko bayahawe batabanje gushyiraho inyurabwenge.

Ibi bikaba bituma hari bamwe bashobora kuba bacika intege zo gukora bakaba kuko baba bemeye neza ibyo babwirwa ko mu Rwanda hagiye kuba intambara simusiga.

Bizimungu akaba yabasabye kwima amatwi aba babaha ibihuha bagakomeza imirimo yabo uko bisanzwe.

Yagize ati: “ibyo ntibibahungabanye uwubaka nakomeze yubake, uhinga ahinge, maze ubabwira ko intambara igiye kuba mumubwire ko no mu ntambara muzakenera kurya murebe ko badacika intege”.

Aha kandi bakaba bagarutse ku bihuha byavugaga ko mu Rwanda, ubuzima bugiye guhagarara kuko bimwe mu bihugu byafashaga u Rwanda byahagaritse inkunga yabyo. Bamwe mu baturage bakaba baravugaga ko abakozi batazongera guhembwa ko ahubwo bagiye kugira ibirarane gusa maze bakicwa n’inzara.

Uyu muyobozi w’ingabo akaba yasabye abumva ibihuha nk’ibi kujya bafatira ingero aha bibaza mpamvu ki ibyo babwiwe bitabaye kuko kugeza ubu abakozi bagihembwa nk’uko byari bisanzwe mbere y’uko ibihugu bimwe na bimwe bigagarika inkunga zabyo.

Aha Let Col. Bizimungu akomeza avuga ko abazana ibihuha nk’ibi ari ababa bagenzwa n’inda kuko bakoreshwa maze bakavuga amakuru akura umutima abanyarwanda.

Aba baturage kandi bakaba basabye kubyaza umusaruro impano bahawe yo kuvuga ururimi rumwe kugirango bashyire hamwe barwanye ushaka kongera kubatanya.

Bizimungu akaba yabasabye kujya batanga amakuru y’ibyo babonye batumva biri kuba mu midugudu yabo, haba abajura babateye cyangwa n’abandi bahungabanya umutekano wabo kandi bakajya bayatanga uko ari nta gukabya cyangwa kugira icyo basiga.

Iyi nama ikaba ije nyuma y’aho muri iki cyumweru muri uyu mujyi wa Muhanga hari abajura bateye ingo z’abaturage, amazu abiri yabo agapfurwa.

 

 

Gicumbi: District workers urged to improve customer care

$
0
0

District workers urged to improve customer care

Participants during the meeting

Jean Bosco Murekezi, Customer Care Officer in Gicumbi district has urged all the customer care workers to welcome visitors and residents with much care.

This was resolved on December 4th 2012, during the meeting meant to remind all workers in customer care department to deliver efficient services.

During the meeting, new measures of improving customer care towards residents and visitors that come to Gicumbi were devised.

Customer Care Officer in Gicumbi district highlighted the following among what the workers should do to improve customer care services. They include greeting the visitor, ask for what he or she wants with a smile, a good voice, good words and all in first 15 seconds.

The mayor of Gicumbi district, Alexandre Mvuyekure asserted that every department should evaluate its activities and see if customer care services are delivered as required.

He adds that a committee to supervise how visitors and residents are welcomed in this place before the national team visits for evaluation.

The mayor said this basing on how some residents are made to wait for long hours before they are attended to by the concerned workers.

It’s a customer’s right to be served and a workers obligation to attend to the customers and listen to their needs.

If the entire above are observed, customer care will be improved in Gicumbi district.

 

 

 

Ngororero: Intore zo kurugerero zizafasha mu kwimakaza amatwara meza mu baturage

$
0
0

Abasore n’inkumi basaga 763 barangije amashuli yisumbuye bo mu karere ka Ngororero bari mu itorero ry’intore zo kurugerero, barahiriye gukwirakwiza imyumvire n’ibikorwa byiza mu baturage babana nabo nkuko bavuga ko hari abagifite imyumvire iciriritse cyangwa ikiri hasi.

Intore zo kurugerero zizafasha mu kwimakaza amatwara meza mu baturage

Mu kuruhuka biga imikino itandukanye

Kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Ukuboza nibwo mu karere ka Ngororero batangije kumugaragaro itorero ry’uyu mwaka ry’intore zo ku rugerero zigizwe n’abarangije amashuli yisumbuye. Urwo rubyiruko rwahurijwe mu ma site atatu ariyo, GS IBUKA Kabaya, ETO Gatumba na GS ADEC Ruhanga nayo yo mu murenge wa Gatumba.

Intore zo kurugerero zizafasha mu kwimakaza amatwara meza mu baturage2

Mubutumwa bahawe mu gutangiza iryo torero, ni uko bagomba gufasha abaturage gusobanukirwa neza ibyaranze amateka y’igihugu cyacu ndetse no kubafasha kwipakurura imyumvire ya cyera irimo urwango, ubugwari n’ibindi byadindiza iterambere ry’umubiri n’irya roho, nkuko umuyobozi w’akarerer wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere yabidutangarije.

Bamwe bubari muri iryo torero badutangarije ko nyuma y’iminsi 6 gusa bamaze bahabwa ibiganiro bitandukanye bamaze kubona ko hari ibyo bari barabeshywe na bamwe mu bantu bakuru babanye harimo n’abarezi babo, ariko bakaba batangiye guhumuka no kubona ukuri.

Bakoresheje intoki zabo, umutwe ndetse n’ibirenge,nk’ikiminyetso cy’abasinya ku buryo butandukanye ko bagiye kwifatanya n’intwari z’igihugu mu kubaka icyateza u Rwanda n’abanyarwanda imbere. Itorero ry’igihugu ryongeye kugaruka mu Rwanda mu mwaka wa 2007, rigaruwe na Nyakubahwa Paul Kagame, nyuma y’imyaka myinshi rinizwe n’ubuyobozi butandukanye.

 

 

 

 

Umuyobozi w’ akarere ka Ngoma arasaba urubyiruko kwirinda ubunebwe no kutinenaguza akazi

$
0
0

Umuyobozi w’ akarere ka Ngoma  arasaba  urubyiruko kwirinda ubunebwe no kutinenaguza akazi

Umuyobozi w’ akarere ka Ngoma,Nambaje Aphrodise ,arasaba urubyiruko rurangije amashuri  kwirinda ubunebwe no kwinenaguza akazi bikunda kuranga bamwe mu barangije  amashuri yisumbuye.

 

Ibi umuyobozi w’akarere yabivugiye kuri stade Cyasemakamba iri mu murenge wa Kibungo  kuri uyu wa 06/12/2012 ubwo  hafungurwaga kumugaragaro itorero ry’ igihugu kubanyeshuri barangihe amashuri yisumbuye.

 

Iri torero ririmo abanyeshuri barangije kwiga amashuri yisumbuye uyu mwaka  bo mumirenge 14 igize akarere ka Ngoma.

 

Mu ijambo rye, Nambaje Aphrodise, yakanguriraga aba banyeshuri kurangwa n’indangagaciro z’abanyarwanda zirimo izumurimo,yababwiye ko nk’urubyiruko aribo bazahindura Ngoma,igihugu ndetse n’ Isi muri Rusange.

 

Yabivuze agira ati” Hari ikintu urubyiruko tugomba kwirinda,tugomba kwirinda ikintu kitwa ubunebwe no kwinenaguza imirimo.Iterambere ry’akarere kacu riri mubiganza byacu twebwe abanyengoma.”

 

Kuruhande rw’ abanyeshuri bari muri izi ngando nabo bavuzeko  biteguye gukura byinshi muri iri torero birimo indangagaciro y’ umunyarwanda  bityo ko biteguye  kuzafasha akarere ka Ngoma kwesa imihigo.

 

Uwera  witabiriye ingando yagize ati”Hari ibntu byinshi twafasha akarere kacu kahizemo mu kuyesa, tuzaharanira guca ubujiji twigisha batazi gusoma nkuko akarere kacu kabihize.Twigiramo n’ amasomo y’ ubukungu n’ ibindi byose bizadufasha.”

 

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango Myambi Celestin  waje aturutse muri ministeri y’ ubuhinzi n’ ubworozi yibukije abanyeshuri impamvu bahamagarirwa kujya mu itorero ko ari ukubigisha indangagaciro ikwiye umunyarwanda.

 

Yabivuze muri aya magambo”Itorero rya ishuri ryigirwamo indangagaciro nyarwanda,zirimo guhugurwa kururimi,umuco no gukunda igihugu.namwe muzaharanire gushyira mu bikorwa ibyo muzakura hano kuko ariko gaciro kanyu.”

 

Abanyeshuri bateraniye mu itorero bo mukarere ka Ngoma bari mu masite atatu atandukanye .Hari abari  kuzikorera muri  GS Kabare ,ASPEK ndetse n’abar muri ETO Kibungo.Izi ngando z’ itorero zizamara ibyumweru bitatu.

 

 

 

 

Burera: Abarangije ayisumbuye bari mu itorero batezwe ho guhindura u Rwanda Paradizo

$
0
0

Abarangije ayisumbuye bari mu itorero batezwe ho guhindura u Rwanda Paradizo

Guverineri w’intara y’amajyaruguru arasaba Intore z’urubyiruko rw’abarangije amashuri yisumbuye guhorana umutima w’ishyaka no gukunda igihugu cy’u Rwanda bagakomeza kugihindura mo Paradizo kuko aribo bayobozi b’ejo hazaza.

Tariki ya 06/12/2012 ubwo Bosenibamwe Aimé yatangizaga itorero ry’abarangije amashuri yisumbuye bo mu karere ka Burera bateraniye i Nkumba, yabwiye abari muri iryo torero ko u Rwanda rugeze kure rwihesha agaciro mu ruhando mpuzamahanga nyuma yo kuva mu bibazo bikomeye.

Yakomeje ababwira ko igihe kigera ku byumweru bitatu bazamara muri iryo torero bagomba kuzahavana umutima wo kwitangira igihugu kugira ngo gikomeze gitere imbere kuko n’abakitangiye bakakigeza aho kigeze ubu bari urubyiruko nkabo.

Guverineri Bosenibamwe yabwiye izo ntore ko ibibazo u Rwanda ruhura nabyo bagomba kwiga babizi kandi babifite mu mitima yabo kugira ngo bazabashe guhangana nabyo.

Agira ati “Ibyo muziga byose biraganisha aho ngaho…gukunda igihugu, kucyitangira, kugihindura igihugu gikomeye cyane. Aho wajya hose ukumva ufite ishema nk’uko bimeze ubungubu”.

Akomeza avuga ko ari ngombwa kubaka umuco wo gukunda igihugu mu rubyiruko rw’u Rwanda kugira ngo bazakomereze aho abayobozi b’iki gihe bazaba bageze mu guteza imbere u Rwanda.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru yongera ho ko Itorero ry’igihugu ryatangijwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Aho abanyarwanda bigiramo indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.

Ibyo byose byigirwa mu itorero bigamije kubaka umunyarwanda mushya ukomeye ku gihugu cye, watanga n’ubuzima bwe n’amaraso ye kubera igihugu cye nk’uko Guverineri w’intara y’amajyaruguru yabisobanuriye abanyeshuri bari mu itorero i Nkumba.

Yakomeje ababwira ko bafite ubutumwa bukomeye bwo gukomeza guhindura u Rwanda mo paradizo. Abarangije amashuri yisumbuye bari muri iryo torero nabo bemeza ko biteguye gukorera u Rwanda mu buryo bushoboka.

Akarere ka Burera gafite urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye ruri mu itorero rugera ku 1039. Bagabanyijwe mu ma site atatu. Barimo 464 bari i Nkumba, 322 bari muri TTC Kirambo na 253 bari muri E.S.Kirambo.

 

 

 

Ngororero: Ubujura, ubusinzi , ubusambanyi, kunywa ibiyobyabwenge, gukubita no gukomeretsa nibyo byaha byiganje mu karere

$
0
0

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 05 ukuboza 2012, Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Ngororero yarateranye iyobowe n’umuyobozi w’akarere Ruboneza Gedeon maze isanga umutekano muri rusange ari mwiza mu karere.

Gusa muri aka karere ngo haracyagaragara ibyaha by’ubujura, ubusinzi n’ubusambanyi , kunywa ibiyobyabwenge, gukubita no gukomeretsa nkuko umuyobozi wa police mu karere Spt Jacques Rwagati yabivuze.

Ubujura, ubusinzi , ubusambanyi, kunywa ibiyobyabwenge, gukubita no gukomeretsa nibyo byaha byiganje mu karere

Spt Rwagati akaba asaba ko amakuru ajyanye n’ibyaha yajya atangirwa ku gihe icyaha kitaraba murwego rwo kugikumira (prevention). Yongeraho kandi kwibutsa ko amarondo yakorwa ku buryo bwimbitse dore ubu tugiye no kwinjira mu  minsi mikuru, aho abagambirira gukora ibyaha bacunga abaturage barangaye.

Inama kandi yanagarutse kumiziki ibuza abantu gusinzira maze yongera kwamaganwa abakenera gukora imiziki ya nijoro bakaba bagomba gusaba ibyangombwa maze bagahabwa amabwiriza abigenga.

Amacumbi adafite ibyangombwa by’ubuyobozi n’atujuje ibirebana no gucumbikira abantu  nayo agomba gufungwa. Umuyobozi w’Ingabo Lt Colonel Pascal Muhizi yavuze ko abatuye akarere badakwiye guhangayikira amakuru bumva y’ibitero FDLR yagabye ku Rwanda, kuko ngo  ingabo z’u Rwanda zirurinze nk’uko bisanzwe asaba ko amarondo yakomeza gukorwa neza.

Abagize inama y’umutekano mu karere bashimye uburyo itumanaho rya telefone ryahawe ingufu hirya no hino mu tugari no mu midugudu abaturage bakaba basabwa gutanga amakuru isaha kw’isaha kandi ku buryo bwihuse, bakirinda gucumbikira abantu batazi kandi uwo bakeka amababa bakumushyira ahagaragara bidatinze.

Inzego z’ibanze zari zihagarariwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’ inkeragutabara basabwe kurushaho kunoza amarondo n’inama z’abaturage. Inzoga z’inkorano abayobozi b’imirenge basabwe kuzica burundu kandi utubari tugakora ku masaha akwiriye. Abari mu nama bahawe umurongo wa telephone itishyurwa 3045 buri muturage ashobora guhamagaraho ku buntu kandi igihe ari ngombwa.

 

 

 

Nyaruguru district: Over 900 young people start a national civic education programme

$
0
0

Over 900 young people start a national civic education programme

A total of 960 high school-leaving students – 458 girls and 502 boys – native of Nyaruguru district, Southern Rwanda, on Thursday officially started a three-week national civic education programme locally known as “Itorero ry’Igihugu” aimed at inculcating in them some cultural and humanity values meant to supplement their six-year high school education.

The training, which is taking place at two sites of Cyahinda and Kibeho, features students from Nyaruguru’s 14 sectors. 435 students camping at “Groupe Scolaire Marie Merci” high school come from six sectors, namely Kibeho, Mata, Ruramba, Kivu, Ruheru and Nyabimata while the remaining 525 students staying at Cyahinda Teacher Training Center come from eight remaining sectors, that is Cyahinda, Nyagisozi, Busanze, Munini, Ngera, Ngoma, Muganza and Rusenge.

And they will be taking 17 different courses including the history of Rwanda, the role of the youth in conflict prevention and resolution, the role of the youth in fighting against violence under its different forms, job creation, the importance of fighting against drugs and HIV/AIDS among the youth, first aid skills and national service – just to say the least.

“Cultural values such as integrity, patriotism and a sense of humanity must be of a paramount importance in you before you even think of any other things. That way, I am sure, there will never be any other Genocide in Rwanda”, Dieudonné Kambanda, the country’s coordinator of activities in Itorero ry’Igihugu , told hundreds of his  keen audience at Cyahinda center.

Nyaruguru district’s Mayor, François Habitegeko, went an extra mile to emphasize the message.

“A society which doesn’t obey its cultural values anymore just gets on the brink of collapsing”, he said.

“Aim at having integrity and be visionary [farsighted]”, Mayor Habitegeko urged his audience, acknowledging that Rwanda has had a “souring historical record” climaxing into the 1994 Genocide against the Tutsi, and that by heeding his advice, among others, his audience would be able to turn that gloomy history page for the better.

At both training facilities, Kibeho and Cyahinda, Mayor Habitegeko urged students to be “resilient”.

‘Difficulties don’t come to destroy our lives. Instead, they [difficulties] come to help us realize the power and potential in us to deal with problems’, Mayor Habitegeko quoted one wise man as having once said.

And some participants to this civic education training say it is going to be a good, lifetime experience.

One such participant is Claudine Mukeshimana, 23, who studied accountancy at high school.

“It [civic education training] is going to increase our sense of cohesion and patriotism. So it’s very important for me to be here”, said Mukeshimana, a resident of Kibeho sector.

This is the fourth intake of the national civic education programme in Nyaruguru district since the programme was launched in Rwanda in 2009.

An inside source at the national civic education programme in the district says a total of 5,642 people – including teachers, students and coffee farmers − have so far gone through the programme.

With this year’s intake of 960 students, this rises the number up to 3,401 high school-leaving students to have undergone the national civic education programme since 2009 in Nyaruguru district.

Thousands more have already gone through the programme all over the country.

According to Mayor Habitegeko, the civic education programme has been an “eye-opener”, helping participants notice the achievements the country has made in different areas and motivating them to play an active role in Rwanda’s continued development programmes.

Pioneers of the national civic education programme maintain that it is a way of rejuvenating and modernizing what used to happen in the traditional Rwanda, hundreds of years ago.

Young boys used to attend training camps aimed at inculcating in them different cultural values like good manners, integrity, oratory or public speaking as a way of preparing them to become real men while young girls followed a specific training aimed at growing good behaviours and familiarizing them with a number of household duties worth of a good, real woman. So not much of new in the current programme, pioneers say.

 

 

 


Ngororero: Abafatanyabikorwa basinye amasezerano n’ubuyobozi bw’akarere

$
0
0

Kuwa gatanu tariki ya 7 Ukuboza uyu mwaka wa 2012, Inama ya JDAF yo mu karere ka Ngororero isoza igihembwe cya 2 cy’umwaka w’ingengo y’imari ya 2012/2013 yashimiye abafatanyabikorwa mu iterambere kuruhare rwabo mu iterambere ry’akarere ka Ngororero.

Abafatanyabikorwa bagaragaje gahunda y’ibikorwa byabo mu mwaka wa  2012/2013 banasinya amasezerano n’ubuyobozi bw’akarere. Perezida wa JDAF Ngororero akaba n’umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’iterambere mu karere bwana Emmanuel Mazimpaka akaba yadutangarije ko icyo gikorwa cyakoranywe ubwitonzi kugira ngo hatazagira umufatanyabikorwa wemera ibyo atazakora.

Abafatanyabikorwa basinye amasezerano n’ubuyobozi bw’akarere

basinyiye ibyo bazakora

Kuriwe, ikizere cy’uko ibyo abafatanyabikorwa biyemeje bazabikora ni uko mu gihembwe cya mbere cy’ingengo y’imari y’uyu mwaka batangiye bimwe mubyo basinyiye, kandi bikaba biri ku rugero rushimishije.

Muri iyo nama hari hateganijwe gutora visi perezida wa JDAF Isangano. Icyo gikorwa nticyabaye kubera ko bamwe mu bafatanyabikorwa batabonetse. Ayo matora akaba yarimuriwe mu nama itaha.

Abafatanyabikorwa basinye amasezerano n’ubuyobozi bw’akarere2

Bagendeye ku igenemigambi ry’akarere

Abafatanyabikorwa bagaragrijwe gahunda y’amajyambere y’akarere PDD (Plan de Developpement du District) mu gihe cy’imyaka 5 basabwa kuzakomeza kugira uruhare mu kuyishyigikira  . Humvikanyweho ko hazaba umwiherero wa JDAF Isangano buri mufatanyabikorwa akazatanga umusanzu wo kuwutegura.

 

 

 

RUSIZI: ABAHOZE ARI ABARWANYI BASHOJE AMAHUGURWA

$
0
0

ABAHOZE ARI ABARWANYI BASHOJE AMAHUGURWA

Amahugurwa y’iminsi itanu yaberaga I Gihundwe mu karere ka Rusizi ahuje bamwe mu Banyarwanda  bitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu mashyamba ya Repubuluka Iharanira Demokarasi ya Kongo, harimo n’umutwe wa FDRL Ushinjwa gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda,yashojwe. mu butumwa bahawe bakaba basabwe kurushaho gufatanya n’abandi muri gahunda zose za Leta banaharanira kwiteza imbere muri rusange.

Abagera ku ijana na bane (104) b’ibitsina byombi  ni  bo bari bitabiriye ayo mahugurwa bose bitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo,ni ab’icyiciro cya mirongo ine na  gatatu(43) n’icya mirongo ine  kane(44),  mu masomo bahawe ni ay’ibanze ahanini kuri gahunda za Leta , uburere mboneragihugu, uburyo bwo kwihangira imishinga iciriritse ibyara inyungu na gahunda yo  kuboneza urubyaro, kwihutira gushyira mu bikorwa ibyo bungutse ubu butumwa bwongera kugarukwaho n’uwari waje ahagarariye  Komisiyo y’igihugu Ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare muri ibyo birori, Patrick MUGISHA.

Yaba umuyobozi w’Ingabo zikorera mu turere twa Rusizi na Nyamasheke Col.RUTIKANGA Jean Bosco,yaba umuyobozi wa Polisi y’Igihugu muri Rusizi Supr.Claude KAJEGUHAKWA, mu bundi butumwa babahaye ni uburebana na gahunda yo gucunga umutekano ndetse n’uruhare rwabo muri rusange,babasaba guhindura imyumvire y’ababa barasigaye mu mashyamba ya Kongo  kugira  ngo na  bo bihutire gutahuka mu rwababyaye. Nyuma yo gushimira ko ayo mahugurwa yagenze neza muri rusange, SEKANYAMBO Esibert,uhagarariye inkeragutabara mu karere ka Rusizi na we yatangaje  ko ubuyobozi buzakomeza  kubaba hafi.

Ku ruhande rw’abayitabiriye na bo  batangaje ko babona ari ingirakamaro, kandi ko ubwo bumenyi batazabwihererana, ahubwo ko bazabusangira n’abaturanyi babo.

Aya mahugurwa yashojwe muri Rusizi, ni ay’ abitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo,harimo n’uwa FDRL,Ushinjwa gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bari kumwe n’abagore babo bashakiyeyo.Kuba bari barabanje guhabwa andi mahugurwa mu kigo cya Mutobo bagitahuka,mu buryo butandukanye,uku kubahuriza hamwe bahabwa inyigisho zimwe ngo bijyanye na gahunda  yo kubafasha kurushaho gushyira mu bikorwa ibyo bungutse.

 

 

 

Umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi ntagomba kuba umunyamushiha-Dr.Harebamungu

$
0
0

Umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi ntagomba kuba umunyamushiha-Dr.Harebamungu

Umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’uburezi, atangaza ko umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi akwiye kurangwa n’ibikorwa byiza byivugira bikurura n’abandi nabo bakaba abanyamuryango.

Tariki ya 08/12/2012 mu karere ka Burera ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze uvutse, Dr Harebamungu Mathias yasabye abanyamuryango ba FPR -Inkotanyi bo muri ako karere kutarangwa n’umushiha.

Yagize ati “…umunyamuryango ntagomba kuba umunyamushiha. Umunyamuryango agomba kugira ikiyengera kireshya kandi kikazana na wawundi utari umunyamuryango….”

Akomeza agira ati “…wa wundi ugomba kwegera ntuzamushwaratute ariko uzamushimashime mu bikorwa byivugira, mu bitekerezo. Uzamukirigite azamwenyura, uzamwagaze azakugana.”

Yongera ho avuga ko umunyamuryango wa FPR –Inkotanyi atagomba kubona mugenzi we utari umunyamuryango “nk’icyasha”. Ahubwo akwiye kumwegera n’iyo yaba afite “icyasha cyangwa umwanda akamwoza”.

Dr Harebamungu avuga ko kuri ubu nta munyarwanda wagoswe n’ubujiji ukibaho muri FPR-Inkotanyi kuko abana bageze mu gihe cyo kwiga bigira ubuntu mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12  nk’uko abisobanura.

Akomeza avuga ko kandi muri FPR-Inkotanyi nta munyarwanda ukicwa n’urw’ikirago kubera ko yabagejeje ho gahunda y’ubwisungane mukwivuza (Mituelle de Santé) aho bivuza ku mafaranga make.

Yongera ho ko mu byiza byinshi FPR-Inkotanyi imaze kugeza kubanyarwanda harimo n’umutekano. Aho buri wese aryama agasinzira, agatembera nta nkomyi. Uwo mutekano wose ni abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bawugize mo uruhare. Ibyo byiza byose abanyamuryango bagomba kubisigasira Dr Harebamungu nk’uko abivuga.

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze uvutse, mu karere ka Burera, hagaragajwe ko muri ako karere abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bamaze kugera kuri 97%.

Ngo kuba bangana gutyo bifite ishingiro kuko mu ntambara yo kubohoza u Rwanda yo mu 1990 abanyaburera bakiriye neza ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi maze bituma kubohora igihugu byihuta.

 

 

 

Nyamagabe: Abahagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko ku mirenge basinyanye imihigo n’ab’akarere.

$
0
0

Abahagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko ku mirenge basinyanye imihigo n’ab’akarere

Kuri uyu wa mbere tariki ya 10/12/2012, abahuzabikorwa b’inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’imirenge yose igize akarere ka Nyamagabe basinyanye imihigo n’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’akarere, nawe akaba aherutse gusinyana imihigo na minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi.

Iyi mihigo yashyizweho umukono ku nzego zombi igamije iterambere ry’abanyarwanda muri rusange by’umwihariko urubyiruko, harimo gushinga nibura koperative imwe y’urubyiruko yujuje ibyangombwa muri buri kagari, kuremera umwe mu rubyiruko utishoboye ariko ufite ubushake bwo gukora muri buri mudugudu, iyi mihigo yombi ikaba iri muri gahunda ya minisiteri ifite urubyiruko mu nshingano yiswe “agaciro kanjye”.

Harimo kandi kuzubaka uruganda rutunganya imitobe yo mu bitoki n’inanasi mu murenge wa Musange mu rwego rwo kubyongerera agaciro, guhugura urubyiruko ku kazi kanoze, gufasha koperative z’urubyiruko kubona ibyangombwa, gukurikirana no gusubiza mu buzima busanzwe urubyiruko rwavuye Iwawa, gutegura imishinga ibyara inyungu, gushyiraho komite z’ijisho ry’umuturanyi mu midugudu, gushyiraho amahuriro yo kurwanya Sida, gukurikirana ibikorwa by’itorero ryo ku rugerero, guhura nk’urubyiruko bakungurana ibitekerezo n’ibindi.

Agashya muri iyi mihigo yashyizweho umukono ni uko abagize inama y’igihugu y’urubyiruko bahize kuzakoresha imbuga nkoranyambaga nka Facebook mu rwego rwo guhura no kungurana ibitekerezo aho bazaba baherereye hose, ndetse bakaba baniyemeje ko abanyamuryango b’amakoperative yabo bazajya bagira icyo bizigamira buri kwezi maze nyuma y’igihe runaka bakazashaka icyo bakoresha ubwizigame bwabo cyabinjiriza inyungu.

Mugisha Philbert, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe akaba n’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’akarere yasabye urubyiruko kubyaza amahirwe rufite inyungu binyuze mu kigega BDF kibatangira ingwate maze bagafata imyenda mu mabanki bagakora bagatera imbere.

Urubyiruko kandi ngo rukwiye gukora ibikorwa biteza imbere igihugu bityo rukazishimira ibyo rwagezeho bikanarutera ishema.

Inama y’igihugu y’urubyiruko ngo ni umuyoboro mwiza wo kunyuzamo ibitekerezo n’ibyifuzo byarwo bityo rukaba rutagomba kuwupfusha ubusa nk’uko umuhuzabikorwa warwo mu karere yakomeje abivuga.

 

 

 

Intore zo ku rugerero zirasabwa kurangwa n’ikinyabupfura, ubutwari n’ubwitange

$
0
0

Intore zo ku rugerero zirasabwa kurangwa n’ikinyabupfura, ubutwari n’ubwitange

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Itorero ry’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bo mu karere ka Kamonyi, wabereye ku Rwunge rw’amashuri rwa Remera Rukoma, tariki 7/12/2012, umuyobozi w’akarere Rutsinga Jacques arabasaba kuzarangwa n’ikinyabupfura, ubutwari ndetse n’ubwitange.

Mu igihe cy’ibyumweru bitatu izi ntore zizamara  mu Itorero zihabwa ibiganiro ku mateka y’itorero mu Rwanda n’akamaro k’itorero mu kubaka igihugu, umuyobozi w’akarere arabasaba ko amasomo bazahabwa atazaba amasigaracyicaro.

Rutsinga yabasabye ko amasomo n’umuco bazakura mu itorero azababera umusemburo wo  kwitabira na gahunda za Leta, bikabafasha kuba  abanyarwanda beza babereye igihugu kandi bagifitiye akamaro.

Mugirasoni Chantal umuhuzabikorwa w’ Itorero mu Karere ka Kamonyi, atangaza ko itorero ry’urugerero rigamije gutoza aba banyeshuri umuco w’ubwitange no guharanira buri gihe icyagirira abandi akamaro.

Abanyeshuri bitabiriye itorero mu karere ka Kamonyi, bagera ku igihumbi n’ijana na mirongo itanu na batanu (1155), baratorezwa I Rukoma no kuri ECOSE Musambira. Ku bwa Niwemukobwa Aline umutoza w’Itorero , ni ku nshuro ya kane  abarangije amashuri yisumbuye batozwa, uyu mwaka hakaba hari umwihariko wo kuzakora n’ibikorwa by’ubukorerabushake biteza imbere igihugu.

Nyuma yo gutorezwa mu bigo, hazakurikiraho ibikorwa by’ubukorera bushake, bizakorerwa mu mirenge zaturutsemo.  Ibikorwa betaganyijwe akaba ari: kurwanya isuri, kwigisha gusoma no kwandika no gutoza itorero ku rwego rw’umudugudu.

 

 

 

Burera: Barishimira ko FPR-Inkotanyi yashinze imizi mu karere kabo

$
0
0

Barishimira ko FPR-Inkotanyi yashinze imizi mu karere kabo

Abaturage bo mu karere ka Burera batangaza ko bishimira kuba umuryango wa FPR-Inkotanyi warashinze imizi mu karere kabo maze ukabahesha agaciro akarere kabo kagakataza mu iterambere.

Tariki ya 08/12/2012 mu karere ka Burera ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze uvutse, Sembagare Samuel umuyobozi w’ako karere yavuze ko abanyaburera bishimira uwo muryango.

Muri ako karere abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bageze kuri 97%.  Ngo Abatarawujyamo ni abakiri abana. Naho abakuze bose bari mu muryango kuko bazi agaciro wabahaye maze iterambere mu karere kabo rikihuta nk’uko Sembagare abihamya.

Agira ati “Burera mu by’ukuri umuryango wa FPR, umuryango wacu washinze imizi, imizi ifite amazi, ivoma amazi kuri za ntego z’umuryango”.

Barishimira ko FPR-Inkotanyi yashinze imizi mu karere kabo2

Akomeza avuga ko bashimira umuryango wa FPR-Inkotanyi kubera ko akarere ka Burera gakataje mu iterambere kuburyo n’abanyamahanga bahagera bagashima kandi bakanyurwa.

Muri uwo muhango hagaragajwe ko kuba FPR-Inkotanyi yarashinze imizi mu karere ka Burera bifite ishingiro kuko mu ntambara yo kubohoza u Rwanda yo mu 1990 abanyaburera bakiriye neza ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi maze bituma kubohora igihugu byihuta.

Dr Harebamungu Mathias, umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’uburez, wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yasabye abanyaburera gusigasira ibyo byiza byose FPR yabagejeje ho.

Agira ati “…dusubize amaso inyuma, turebe aho tugeze none, turebe ibyo tumaze kugeraho tubikesha FPR-Inkotanyi. Ariko nanone ni no kuvuga ngo nibitubere ikiraro kidakuka kugira ngo tuvuge ngo icyatumye FPR ivuka, ibyo tumaze kugera ho n’ejo hazaza tugomba kubyubakira ho.”

Akomeza avuga ko FPR-Inkotanyi yavutse kugira ngo isubize umunyarwanda agaciro, maze aho ari hose yumve ko igihugu ari icye, yoye kuba insina ngufi. Maze amahanga akabona ko abanyarwanda bashobora kwiyubakira igihugu bihesha agaciro mu bumwe, muri demokarasi, no mu majyambere.

Bimwe mu byo abanyaburera bishimira FPR-Inkotanyi yabagejeje ho harimo uburezi bw’ibanze bw’myaka 12 bwatumye abana bose bagana ishuri kandi mbere bitarigeze bibaho muri ako karere.

Bishimira kandi kuba baregerejwe amavuriro, gahunda ya Gira Inka Munyarwanda, kugezwa ho amashanyarazi, imihanda myiza, kuremera abatishoboye, kwegerezwa ibigo by’imari nka SACCO n’ibindi.

Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze uvutse, mu karere ka Burera, hafashwe umunota wo kwibuka Nyakwigendera madamu Inyumba Aloisea  wari Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango akaba yari n’umwe mu bagize Komite nyobozi  y’umuryango wa FPR-Inkotanyi. Yitabye Imana tariki ya 06/12/2012 azize indwara.

 

 

 

 

Nyanza: FPR Inkotanyi yizihije isabukuru y’ imyaka 25 imaze ibayeho

$
0
0

Kuri iki cyumweru tariki 9/12/2012 mu birori byabereye  kuri stade y’akarere ka Nyanza umuryango wa FPR Inkotanyi wizihije isabukuru y’imyaka 25 umaze ubayeho.

FPR Inkotanyi yizihije isabukuru y’ imyaka 25 imaze ibayeho

Abayobozi batandukanye bitabiriye ibirori by’isabukuru ya FPR inkotanyi mu karere ka Nyanza

Ibyo birori byaranzwe n’akararasi k’abantu banyuranye barimo ibigo by’imali n’amabanki, abikorera n’ibigo bya leta bashimiraga ibyo umuryango wa FPR inkotanyi umaze kugeraho mu myaka 25 ishize.

Ubwo hizihizwaga iyo sabukuru hakozwe ibikorwa byinshi bitandukanye birimo gutanga ubuhamya bw’ibyo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bishimira, kumurika ibikorwa byagezweho birimo iterambere mu buhinzi n’ubworozi, kwibumbira mu makoperative n’ibindi byinshi.

Abafashe amagambo kuri uwo munsi w’isabukuru ya FPR inkotanyi bishimiye ibigwi byawo bifashishije indirimbo n’imivugo byabasusurutsaga.

FPR Inkotanyi yizihije isabukuru y’ imyaka 25 imaze ibayeho2

Akarasisi kakozwe bagaragaza bimwe mu byo bagezeho bishimira

Usibye ibikorwa bitandukanye byibanze kukugaragaza ibyo FPR inkotanyi yagezeho abanyamuryango ba FPR ku rwego rw’akarere ka Nyanza basabanye basangira ibyavuye mu musaruro w’ibyo bejeje mu bihe bitandukanye by’ubuhinzi.

FPR Inkotanyi yizihije isabukuru y’ imyaka 25 imaze ibayeho3

Imwe mu migati bakase bagasangirira hamwe bishimye

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kandi  banahaye abana amata mu nkongoro mu rwego rwo gushishikariza abantu batandukanye kurwanya indwara ziterwa n’imiririre mibi.

Mu kwishimira iyo sabukuru y’umuryango wa FPR Inkotanyi abanyamuryango bagagaragaje bimwe mu bikorwa bitandukanye birimo gukata umugati bakawusangirira hamwe berekana ko ibyagezweho buri wese yabigizemo uruhare.

Guverineri w’Intara y’amajyepfo Alphonse Munyentwari wari waje kwifatanya n’abanyamuryango ba FPR inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Nyanza yavuze ko intsinzi ya FPR igera kuri bose.

Yavuze ko imyiteguro y’isabukuru ya FPR inkotanyi mu karere ka Nyanza yagenze neza abanyamuryango bagafashanya muri byose.

Ibirori y’isabukuru ya FPR Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Nyanza hanatashwe ku mugaragaro inzu yubatswe n’urubyiruko rwo muri uwo muryango yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

 

 


RUSIZI: INAMA Y’UMUTEKANO RUSIZI YAFASHE INGAMBA ZO GUKAZA AMARONDO

$
0
0

m_RUSIZI INAMA Y’UMUTEKANO

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Abaturage b’akarere ka Rusizi by’umwihariko abo mu mirenge ikora ku mugezi wa Rusizi, barakangurirwa kurushaho gucunga umutekano,bakaza amarondo kandi banagenzura cyane abantu babagenderera batazwi. Ibi babisabwe mu nama y’umutekano idasanzwe yabereye mu kagari ka  Nyenji mu murenge wa Nzahaha ku wa 06/12/2012.

Ni nyuma y’aho muri ako gace hafatiwe abagabo babiri mu ntangiriro z’icyumweru, bari biyoberanyije,bacyekwaho ubucengezi no kuba bari baje muri gahunda yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda baturutse mu gihugu bahana imbibe cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo,aha hakaba hanashimiwe by’umwihariko abaturage  bagaragaje ubwitange mu ifatwa ryabo ku bufatanye n’inzego z’umutekano.

yaba umuyobozi w’ingabo zikorera mu turere twa Rusizi na Nyamasheke,Col RUTIKANGA Jean Bosco,yaba umuyobozi wa Polisi y’Igihugu mur Rusizi Supr.Claude KAJEGUHAKWA, bose bashimangiye imikorere n’imikoranire myiza hagati y’inzego zose n’abaturage mu kubungabunga umutekano,mu kwibukiranya  ko biri mu nshingano za buri wese gucunga umutekano n’uko buri wese ari  ijisho rya mugenzi we,mu butumwa bongera kubasaba ni ugukaza amarondo, gukumira icyo ari  cyo cyose cyashobora guhungabanya umutekano,kugenzura umuntu wese babonye mu mudugudu batazi,gutanga amakuru mu buryo bwihuse ndetse no  kwirinda ibihuha.

Mu ijambo rye umuyobozi w’akarere ka Rusizi NZEYIMANA Oscar na  we yatangaje ko umutekano wifashe neza muri rusange, ku birebana na  bimwe mu biwuhungabanya ahanini bituruka ku businzi n’ibiyobyabwenge bitera urugomo,atanga inama zo kubicikaho ,mu kuvuga ku mpamvu zatumye hatekerezwa iyo nama  anagaruka ku rugero rwiza rw’abo baturage babashije kwifatira abari baje kubahungabanyiriza umudendezo,imbere y’imbaga yari iteraniye aho, akarere kabatera inkunga y’amafaranga agera ku bihumbi ijana na  mirongo itanu(150.000F),bijyana n’igitekerezo cy’uko bashinga koperative ibereye abandi icyitegererezo,kiganisha  ku muco mwiza wo gukunda igihugu.

Mu kungurana ibitekerezo abari aho na  bo bagaragaje ko bishimiye uku guhura n’abayobozi mu nzego zose ku rwego rw’akarere  nk’agace gasa nk’aho kitaruye  umujyi wa Rusizi, mu byifuzo basaba ubuyobozi  ko bwabakorera umuhanda uherekeza,utaborohera na gato mu bihe by’imvura ndetse n’uko na  bo bakwegerezwa umuriro w’amashanyarazi. Iyi nama y’umutekano idasanzwe yabereye aho mu mudugudu wa Cyinengwe, akagari ka Nyenji, umurenge wa Nzahaha yari yanitabiriwe kandi n’abo mu murenge wa Gashonga bose baturiye umugezi wa Rusizi’ ubatandukanya n’igihugu cya Kongo.

 

 

Bugesera: Barahugurwa ku buryo bwo gutanga amakuru y’ibiza hifashishijwe ikoranabuhanga

$
0
0

m_Bugesera Barahugurwa

Mu rwego rwo kumenya amakuru ajyanye n’ibiza ku buryo bwihuse, Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDMAR) ku wa 10/12/2012 yatangije amahugurwa ku ikorabuhanga rizifashishwa mu gutanga ayo makuru.

Ubu buryo bwo gutangira amakuru ku gihe ngo buzafasha akarere ka Bugesera kubera ko abahuguwe begereye abaturage, kandi bakaba bagiye gusobanukirwa n’ibiza ibyo ari byo, hanyuma bikazatuma n’ubuyobozi bukuru bumenya ibyabaye bagendeye kuri raporo isesenguye, nk’uko umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis yabitangije ubwo yafunguraga ayo mahugurwa.

Yagize ati «  kubera ko aba bayobozi aribo begereye abaturage ni byiza ko bamenya ibiza bikunda kwibasira akarere kacu maze nabo babibwire abaturage nabo bafate ingamba bafatanyije n’ubuyobozi ».

Mu ngamba z’igihe kirambye zo kwirinda ibiza, umuyobozi w’akarere ka Bugesera yasabye abo bakozi b’imirenge gukangurira abaturage kongera amashyamba kuko ashobora gukumira inkubi z’imiyaga, gukangurira abaturage kubaka amazu akomeye kandi ibisenge byayo bikazirikishwa ibikoresho bikomeye, bakibuka no gushyira uturindankuba ku mazu.

Ubu buryo busanzwe bwaratangijwe, Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi ikaba yarahaye telefoni zigendanwa abakozi b’imirenge kugira ngo bazajye batanga makuru, aya mahugurwa akaba ari ukugira ngo banoze uburyo bwo kuyatanga nk’uko bisobanurwa na Kayira Justin umuyobozi w’ishami ry’imicungire y’ibiza muri minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi.

Ati « abarimo guhugurwa nibazajya babona ikiza bazajya hakoresha uburyo bw’imibare batanga raporo, kuburyo abantu bireba bose bazajya bamenya ikiza kibasiye ako gace bitagoranye ».

Abashinzwe imibereho myiza y’abaturage n’abashinzwe ibikorwa remezo mu mirenge igize uturere 5 ari two Bugesera, Nyabihu, Rurindo, Burera na Rutsiro nibo bahabwa ayo mahugurwa mu ikubitiro, ariko akazanahabwa abo mu turere tundi tusigaye.

 

 

Burera: Biyemeje kunoza imitangire ya serivisi

$
0
0

Burera Biyemeje kunoza

Umuyobozi w’akarere ka Burera aratangaza ko abanyaburera bose biyemeje kunoza imitangire ya serivisi mu nzego zose kuko aribyo bizatuma buri wese yisanzura kandi iterambere rikagerwa ho vuba.

Sembagare Samuel avuga ko kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza k’urwego rw’akarere buri muturage azajya ahabwa uko bikwiye serivisi asaba.

Agira ati “ kuva mu mudugudu kugeza ku karere, nta munyarwanda, nta munyaburera ukwiriye kugura ibyo akwiriye”.

Akomeza avuga ko imitangire ya serivisi myiza igomba kuba umuco kuri buri wese mu karere ka Burera kuko itareba urwego uru n’uru.

“…niba ari amahoteli bakire abakiriya neza. Niba ari abayobozi twakire abakiriya neza…uwo ari we wese…tugomba kubigira umuco kuko aribyo bizatuma umuntu wese yisanzura kandi tukagera ku iterambere rirambye.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB: Rwanda Governance Board) gitangaza ko itangwa rya serivisi mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze mu Rwanda riri ku kigero cyo hasi.

Bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze mu karere ka Burera bavuga ko ikimirijwe imbere ari ukugira ngo umuturage abone serivisi uko abyifuza ariko kuba bidakorwa uko byifuzwa biterwa n’ubushobozi buke bw’inzego z’ibanze.

Aha batanga urugero bavuga ko kubona inyoroshyangendo (déplacement) kuri bamwe bigorana bityo bigatuma kugera ku baturage bafite ibibazo mu tugari runaka cyangwa mu midugudu runaka bigorana.

Bakomeza bavuga ko indi mbogamizi abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Burera bakunda kugira bigatuma serivisi ihabwa abaturage itagenda neza ari uko nta bushobozi bujyanye n’amafaranga buragera mu rwego rw’umurenge. Ngo ikintu cyose umurenge ukenera ugisaba ku karere.

Ngo kuba umurenge ugitega amaso ubuyobozi bw’akarere hari ibintu bimwe na bimwe bigenda bidindira. Ngo ariko ubuyobozi bw’imirenge bugerageza gukora ibishoboka bugatanga serivisi iboneye kuko bizeye ko icyo kibazo kizakemuka mu minsi iri imbere.

39 arrested in police crime crackdown

$
0
0

m_39 arrested in police crime crackdown

Police in Kamonyi District conducted an operation and arrested 39 people, who include drug dealers and loiterers.

The cordon and search was conducted in Runda Sector in Kamuhanda trading centre where three of those arrested are charged with drug related crimes.

Over 1120 rolls of cannabis were also recovered in one house of a woman identified as Sarah Umutoniwase, who is still at large.

Other suspects arrested in connection with the recovered narcotics are Innocent Ahorukomeye, 18, a student, Jean Daniel Ndayikengurukiye 25, a cyclist and Silas Uwishaka 26, who is a taxi driver in Kamonyi.

The drug suspects are detained at Ruyenzi Police Station while others were taken to Kayenzi Transit Centre for screening.

Police in Kamonyi said the operation aimed at cracking down the crime ring, especially in Runda Sector where most crimes are reported.

Most of the crimes reported are drug related. Police has been carrying out awareness campaigns to combat the drug vice in the country, which has seen a number of criminals arrested and prosecuted and drugs seized and destroyed.

Supt. Emmanuel Ngondo, the head of the Police Anti-Narcotics Unit, said that 3, 384 people were arrested last year in connection with drug related crimes, 2, 566 of them being the youth aged between 18 and 35.

Drugs are said to be brought into the country from the neighbouring countries through illegal borders.

Drugs are said to be having side-effects to the users, with about 22.6 percent of all patients received last year by the psychiatric hospital of Ndera who had mental problems caused by drug abuse.

According to Supt. Ngondo, the vice is on the decrease due to the measures initiated to combat it.

According to the World Health Organisation (WHO), more than 200 million people worldwide abuse drugs at least once a year, of which 25 million are declared addicted.

Each year, 2.5 million people die globally from drug abuse-related illnesses. Rwanda National Police calls for stronger partnership with the Rwandan community especially parents and Guardian to continue sharing information in order to deter and detect drug users and trafficking.

 

Inyigisho duhabwa mu itorero ryo ku rugerero zizadufasha kuba indashyikirwa: Abanyeshuri bari mungando

$
0
0

Inyigisho duhabwa mu itorero

NYAGATARE: Mu minsi mike ishize batangiye guhabwa inyigisho mu itorero ryo ku rugerero, abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye bari muri site zitandukanye mu karere ka Nyagatare baratangaza ko inyigisho bahabwa zizababera intandaro yo kuba indashyikirwa muri sosiyete Nyarwanda ndetse no mumiryango bakomokamo.

Ibi ni ibyatangajwe na bamwe mubanyeshuri twaganiriye aho bari mungando nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye.

Niwemutoni Alice, Umunyeshuri mungando kuri site ya Rukomo atangaza ko ingando yajyaga azumva ariko atasobanukirwaga neza icyo zigamije, ariko ngo aho azigiriyemo amaze kunguka byinshi.

“Ubusanzwe numvaga ingando ari nk’ikintu kigenerwa umuntu kikiyongera kumasomo. Ariko ibyo naboneye hano ni ingirakamaro kandi bizamfasha cyane haba mumyigire ndetse no mubuzima busanzwe. Izi ngando zamfashije kumenya neza birushijejo amateka n’indangagaciro z’umuryango Nyarwanda,”

Kuri Niwemutoni, ngo nubwo benshi mubanyeshuri bakunze kwinubira gukora izingando, ngo byakabaye byiza bagiye basobanuza bagenzi babo bazikoze mbere bakamenya impinduka nziza zizana kubuzima bw’urubyiruko.

Ahishakiye Modeste nawe ari mungando zo kurugerero kuri site ya Nyagatare. Yadutangarije ko kuba abasha guhabwa amasomo kuburere mboneragihugu, agahura n’abayobozi batandukanye munzego za leta bimuha gutinyuka no kwigirira ikizere cy’ejo hazaza.

“Ntabwo nari nakicaranye n’umuyobozi mukuru muri leta ngo twungurane ibitekerezo. Mubyukuri sinabona uko mbisobanura kubona nk’umuministiri runaka aza tukicarana kuntebe tukaganira akadutega amatwi kandi akishimira natwe ibitekerezo tumuha. Ibi binyereka ko nanjye ari ejo cyangwa ejobundi naba umuyobozi.”

Kimwe naba banyeshuri bari mungando zo kurugerero, ngo hari icyo bamaze kunguka cyazatuma biyubakira igihugu cyizira amakimbirane, aho banigishwa amateka yaranze u Rwanda rwo hambere no gusobanurirwa kirazira z’umuco nyarwanda.

Izi nyigisho kandi usanga aba banyeshuri baziririmba no mundirimbo zitandukanye bafite morale n’inyota byo kumenya byisnhi byigishirizwa mu itorero ryo kurugerero.

Muri amwe mumasomo aba banyeshuri bishimira harimo nk’isomo ryo kwihesha agaciro no kurushaho gusobanukirwa amateka yaranze u Rwanda rwo hambere ndetse bikabafasha no kurushaho kumenya kwiha ingamba zatuma bashaka ibisubizo byatuma igihugu kirushaho gukomeza gutera imbere.

James Gakuru umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwempasha ho mukarere ka Nyagatare watanze isomo kukwihesha agaciro, avuga ko uru rubyiruko koko rutanga ikizere cy’ejo hazaza mu iterambere ry’igihugu.

Abanyeshuri bagera kuri 612 barangije amashuri yisumbuye nibo bitabiriye izi ngando zokururgerero, bakaba baturuka mumirenge itandukanye igize akarere ka Nyagatare.

Viewing all 3792 articles
Browse latest View live