Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all 3792 articles
Browse latest View live

Rwanda | RUSIZI : UBUPFURA N’UBUTWARI BITANGIRA UMUNTU AKIRI MUTO

$
0
0

RUSIZI  UBUPFURA N’UBUTWARI

Ibi ni ibyagarutsweho munama yabereye muri MUNINI HILL MOTEL yahuje abana bahagarariye abandi mu karere ka Rusizi, iyi nama yabaye kuri uyu wa kane tariki ya 29/11/2012 ikaba yari  igamije  gutegura inama y’abana kurwego rw’igihugu iteganijwe ku itariki ya kane Mutarama 2013 I Kigali mu murwa mukuru w’u .

Abana bitabiriye iyi nama ni abahagarariye abandi mu mirenge yose igize akarere ka Rusizi, baganirijwe ku ngingo zizibandwaho bategura iyi nama banaganirizwa kandi  ku kwihesha agaciro cyane cyane bashimangira ihame ry’isuku, mubwenge, kumubiri, aho baba n’ahandi hose babarizwa.

Cyriaque NGOBOKA wari waturutse kurwego rw’igihugu yabawiye ko igihugu gikora ibishoboka  byose ngo kibiteho bityo abasaba kudapfusha ubusa ayo mahirwe.Naho NIYITEGEKA Yamini usanzwe akurikiranira hafi abana mukarere ka RUSIZI yadutangarije ko abana bo muri aka karere bamaze gutera intambwe ishimishije  muri gahunda zose zibareba, kuruhande  rw’abana bayitabiriye basabye abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge bari kumwe nabo gukora ibishoboka byose umwana ugeze igihe cyo kwiga akagana ishuri. Aya mahugurwa yateguwe kubufatanye bw’inama y’igihugu y’abana na UNICEF.

 

 


Rwanda | Rutsiro : Abahagarariye urubyiruko bahuguwe ku miterere n’imigendekere y’amatora mu Rwanda

$
0
0

Rutsiro  Abahagarariye urubyirukoAbahagarariye urubyiruko ku rwego rw’imirenge no ku rwego rw’akarere ka Rutsiro baratangaza ko ubumenyi bungutse ku bijyanye n’amatora ari ingirakamaro kuko ubusanzwe bitabiraga amatora ariko nta byinshi bayaziho. Ibi barabivuga nyuma yo guhugurwa na komisiyo y’igihugu y’amatora ku buryo amatora akorwamo, akamaro kayo ndetse n’uruhare rw’urubyiruko mu matora.

Abitabiriye ayo mahugurwa bagarutse ku mahugurwa yabaye umwaka ushize wa 2011/2012 hagamijwe kureba ibyabashije kugerwaho nyuma y’ayo mahugurwa, ingorane bahuye na zo n’ingamba zafatwa. Basobanuriwe kandi  uburyo amatora akorwamo mu kugira ngo bajye babasha kuyitabira ariko bafite ubumenyi buhagije ku bijyanye n’amatora ndetse n’akamaro kayo. Urwo rubyiruko ruhagarariye abandi rwabashije kumenya byinshi ku bijyanye n’uruhare rw’amatora mu nzira ya demokarasi ndetse n’impamvu urubyiruko rugomba kuyagiramo uruhare.

Abizera Jean Pierre ni umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu murenge wa Kigeyo akaba n’umwe mu bahuguwe.

Yagize ati : “Ntabwo nari nsobanukiwe neza uburyo amatora akorwamo, sinari nzi n’uruhare rwacu nk’urubyiruko mu matora ndetse n’akamaro ko kwihitiramo abayobozi. Tugiye kubigeza ku rundi rubyiruko kugira ngo amatora twitegura mu minsi iri imbere azabashe kugenda neza”.

Umukozi wa komisiyo y’igihugu y’amatora mu ishami rishinzwe uburere mboneragihugu, Nyirabatsinda Marie Claire, na we asanga hari umusaruro mwiza biteze kuri ubwo bumenyi bwahawe urwo rubyiruko.

Ati : “urubyiruko rugize umubare munini w’abanyarwanda, urubyiruko kandi nk’abantu bafite imbaraga, twumva kubatuma ari uburyo bwihuse, tukaba twizeye ko bazabasha kutugerera no ku bandi bayoboye”.

Komisiyo y’igihugu y’amatora yateguye ayo mahugurwa akaba yari agenewe komite zihagarariye urubyiruko mu mirenge no mu karere. Abahuguwe basabwe kugeza ubumenyi bahawe ku bandi kugira ngo urubyiruko ruzabashe kwitabira amatora y’abadepite ateganyijwe mu kwezi kwa cyenda mu mwaka wa 2013 hari byinshi bamaze gusobanukirwa ku bijyanye n’amatora.

 

 

Rwanda | RUSIZI: bishimiye Ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama y’ umushyikirano ya 9 mu Karere ka Rusizi

$
0
0

map-of-rwanda1

Gukomeza gushyiraho ingamba zafasha abatuye ikirwa cya Nkombo  guhahirana n’abandi  ni umwe mu mwanzuro wa 14 wafatiwe mu nama y’igihugu y’umushikirano ya 9 yabaye mu kwezi k’ukuboza i2011, uyu mwanzuro abatuye ikirwa cya nkombo bakaba bavuga ko washyizwe mu bikorwa kuko babonye ubwato bwabafashije kuva mu bwigunge. ariko bakaba bifuza ko bafashwa no kubona uburyo imodoka zajya zambuka zikagera muri uyu murenge wa Nkombo.

Tariki 15 na 16 ukuboza umwaka wa 2011 niho haheruka kuba inama y’igihugu y’umushyikirano akaba ari imwe mu nama ngaruka mwaka ihuza abayobozi bakuru b’igihugu kugeza kurwego rw’umudugudu, iyi nama kandi ikaba yaranakurikiranwe n’abanyarwanda beshi yaba abo mugihugu imbere ndetse n’abari hanze yacyo hifashishijwe ibitangazamakuru ,

imwe mu myanzuro yavuye muri iyi nama ikaba yarashyizwe mu bikorwa, twavuga nk’umwanzuro wa 14 wasabaga ko hakorwa uburyo abaturage ba nkombo bazajya bahahirana n’abaturanyi babo bo muyindi mirenge no mutundi turere  tw’igihugu ibi bikaba byaragezweho nkuko abatuye muri icyo kirwa babitangaje kuko ubu ngo bafite ubwato bubafasha .

Usibye kuba barabonye ubwato bubafasha mu ngendo ubu ikirwa cya Nkombo kiracanye kuko bafite umuriro w’amashanyarazi, kuri bo ibi babibona nk’iterambere ry’ibanze leta y’ubumwe yabagejejeho, bakaba basaba ko bafashwa mu buryo bazajya bageza imodoka kukirwa kuko ari umwe mu mirenge yo muri iki gihugu itaragerwamo n’imodoka nkuko Theophile yabidutangarije.

Mu nama y’umushyikirano wa 9 iheruka, mumwanzuro wa 14 mu karere ka Rusizi hari hasabwe ko hatunganywa umuhanda wa Bugarama uyu nawo ukaba waramaze gutunganywa kandi  wabaye nyabagendwa, Twabatangariza ko iyi nama y’u mushyikirano ku shuro ya 10 iteganyijwe kuzaba ku matariki ya 13 na 14  ukuboza 2012

Rwanda | Gicumbi: Local leaders rise to fight illiteracy among adults

$
0
0

 Local leaders rise to fight illiteracy among adults

An old man writing on the black board as the rest of the class looks on

The vice mayor for social affairs in Gicumbi district, Therese Mujawamariya has remarked that fighting illiteracy is opening the gates to residents’ sustainable development.

Mujawamariya revealed this on November 28th 2012 during the meeting to devise modern techniques in teaching the elderly how to read, write and count.

Julienne Uwamahoro in charge of education explains that adult education in this area has not been done in a disorganized manner without supervision to know which level this group or that has reached.

Uwamahoro highlights that general supervision of teaching guides will ensure improved teaching system.

“General supervision will ensure that adults study well, do same exams in Gicumbi district and know the level of understanding they have attained.

This will be beneficial to the adults who have learnt how to read, write and count and to the development of the district at large.

This is because after fighting illiteracy, residents will do different projects and develop socially and economically.

 

 

 

Rwanda | Ngoma: Isabukuru ya FPR Inkotanyi yizihijwe hatangwa inka zigera kuri 609 n’andi matungo magufi

$
0
0

Isabukuru ya FPR Inkotanyi yizihijwe hatangwa inka zigera kuri 609 n’andi matungo magufi

Mu rwego  rwo kwizihiza isabukuru  y’ imyaka 25 umuryango FPR Inkotanyi umaze ushinzwe, hirya no hino mu karere ka Ngoma  abatishoboye baremewe bahabwa  inka zigera kuri 609 n’ andi matungo magufi ndetse baranubakirwa.

 

Kuri uyu wa 2/12/2012 ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru kurwego rw’akarere ka Ngoma byarereye kuri stade Cyasemakamba.

 

Uhagarariye umuryango wa FPR Inkotanyi kurwego rw’akarere ka Ngoma,Mupenzi George, yavuze ko bahisemo kwizihiza iyi sabukuru baremera abatishoboye banafashwa kuko intego nyamukuru ya FPR Inkotanyi ari imibereho myiza y’ abaturage.

 

Yavuze ko abaremewe atari abanyamuryango ba FPR inkotanyi gusa kuko FPR Inkotanyi iharanira imibereho myiza y’ abanyarwanda bose muri rusange.

 

Yabisobanuye agira ati” Ibikorwa nk’ibi twigereyeho twizihiza iyi sabukuru ni ikimenyetso cy’ uko abanyamuryango ndetse n’ abanyarwanda muri rusange dushyize hamwe twashobora kwikemurira ibibazo bitwugarije.”

 

Honorable Senateri Nshunguyinka wari witabiriye ibi birori,yavuze ko imyaka 25 ishize umuryango wa FPR ushinzwe ari myinshi kandi ikwiye.Yasabye kandi abanyamuryango kurushaho gukaza umurego mu gukora kuko ibisigaye gukorwa aribyo byinshi.

 

Chair Person wa FPR kurwego rw’intara y’ iburasirazuba akaba na Goverineri w’iyi  ntara Uwamariya Odette, yavuze ko mubyiza uyu muryango wagejeje kubanyarwanda harimo ugusubirana agaciro n’isura batswe na Genocide yakorewe abatutsi muri 1994.

 

Yagize ati ”Nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994, umunyarwanda yagize isura mbi muruhando mpuzamahanga. ariko kubera imiyoborere myiza ya FPR yazanye  kwihesha agaciro no kugira indangagaciro zacu, ubu kuba umunyarwanda birifuzwa n’ abanyamahanga.”

 

Mubuhamya bwatanzwe n’abari aho bagaragaje uburyo umuryango wa FPR Inkotanyi wazanye imiyoborere myiza ntakuvangura abanyarwanda bityo ubu umunyarwanda akaba yiteza imbere hatarebwe ubwoko cyangwa aho akomoka.

 

Kwizihiza isabukuru y’ imyaka 25 umuryango  wa FPR Inkotanyi umaze ishinzwe  byakorewe ku rwego rw’ akarere ka Ngoma nyuma yuko bikorewe guhera mu tugari.

Kwizihiza iyi sabukuru kurwego rw’ igihugu biteganijwe mu mpera z’uku kwezi kwa 12 uyu mwaka wa 2012.

 

 

 

 

Muhanga: Bemeza ko FPR itagamije kujya ku butegetsi gusa ahubwo kuzamura u Rwanda

$
0
0

Bemeza ko FPR itagamije kujya ku butegetsi gusa ahubwo kuzamura u Rwanda

Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango wa FPR inkotanyi umaze ushinzwe, tariki 01/12/2012 mu karere ka Muhanga bagaragaje ko uyu muryango utagiye ku butegetsi guharanira ingoma ahubwo ngo waje ushakira abanyarwanda iterambere.

Umuyobozi w’umuryango mu karere ka Muhanga madamu Yvonne Mutakwasuku akaba ari nawe muyobozi w’aka karere, avuga ko mu myaka 18, uyu  muryango uyoboye igihugu kuri ubu aka karere kamaze kugera ku itembere ku buryo bugaragara by’umwihariko abaturage bo hasi bafite ubushobozi buke ngo bitaweho.

Bemeza ko FPR itagamije kujya ku butegetsi gusa ahubwo kuzamura u Rwanda2

Avuga ko habaye gufasha aba baturage mu kububakira, kubagezaho amazi meza, amashanyarazi cyera yarabonaga umugabo agasiba undi, akomeza avuga ko muri aka karere hubatswe imuhanda ndetse n’indi irahangwa mu rwego rwo kugeza iterambere ku muturage.

Hari gahunda zikomeye kandi ngo zaje ku butegetsi bw’uyu muryango, nk’ubwisungane mu kwivuza “mutuelle de santé”, amashuri y’uburezi bw’ibanze yegereye abanyarwanda. Ibi akaba ari ikigaragaza ko uyu muryango waje wihaye ingamba zo kuzamura umuryango nyarwanda ntawuhejwe inyuma nk’uko byagendaga mu myaka yatambutse.

Muri iki gihe cyo kwitegura isabukuru y’uyu muryango, muri aka karere abanyamuryango ba FPR bagiye bafasha abanyarwanda b’ingeri zinyuranye cyane cyane abatishoboye, aho bubakiye bamwe muri abo.

Abagore nabo baba mu muryango wa FPR mu karere ka Muhanga bakaba barashimiye uyu muryango bawuha inka kuko ngo wabakuye mu icuraburindi bari bamazemo imyaka myinshi.

Muri iki gikorwa kandi abanyamuryango bamwe bibumbiye mu rugaga rw’abikorera bafashije bagenzi babo mu gukomeza kwizamura hanahembwa amakipe y’umupira w’amaguru y’abakobwa n’abahungu yatsinze mu marushanwa yateganyijwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 25 y’Umuryango, n’abandi batsinze mumbyino, imivugo, indirimbo gusiganwa ku magare no ku maguru.

Kuri ubu mu karere ka Muhanga abanyamuryango ba FPR inkotanyi ni 85% by’abatuye akarere kose.

 

 

 

RWANDA | GISAGARA: URUBYIRUKO NTIRUGOMBA KWIBUZA AMAHIRWE YO GUTORA

$
0
0

Uruhare rw’umuturage rurakenewe mu kwimakaza Demokarasi, kandi umuturage mu gihe atoye neza bimubera umusingi w’iterambere yumva n’agaciro k’uwo yatoye. Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu mahugurwa y’umunsi umwe ya Komite z’urubyiruko zo mu karere ka Gisagara kuva ku karere kugeza ku murenge. Izi komite zahugurwaga na Komisiyo y’amatora,  zikaba zibanze ku kurebera hamwe  uko amatora akorwa mu ndetse n’uruhare rw’amatora mu kubaka Demokarasi

URUBYIRUKO NTIRUGOMBA KWIBUZA AMAHIRWE YO GUTORA

Nyuma yo kurebera hamwe amateka y’amatora, uruhare rw’umuturage mu gutegura amatora hagamijwe kugera kuri Demokarasi, Komite z’urubyiruko kuva ku karere Gisagara kugeza ku mirenge igize aka akarere biyemeje kugira uruhare mu gutegura amatora neza. Mu biganiro bahawe birimo uko amatora akorwa mu Rwanda ndetse n’uruhare rw’amatora mu kubaka Demokarasi, ahanini byagaragaye ko imyumvire ari ingenzi kandi ko gutora neza ari icyerekezo cyiza kuri buri wese.Kagabo Sylvestre umuhuzabikorwa wa komisiyo y’amatora mu turere twa Huye na Gisagara, atangaza ko guhugura ibyiciro bitandukanye bituma abaturage basobanukirwa ibikorwa by’amatora, kandi urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu bashobora gufasha mu gutegura amatora neza, ndetse bakanabera urugero rwiza abandi.

Bamwe mu bahagarariye inzego z’urubyiruko mu karere ka Gisagara bari bitabiriye aya mahugurwa, batangaza ko basobanukiwe biruseho ibikorwa by’amatora, kandi ko gutora neza bigutegurira imbere heza, bityo bakaba bagiye gusobanurira urundi rubyiruko uruhare rwabo mu matora. Nsengimana Aphrodise wari witabiriye aya nmatora aragira ati “Nahawe inyigisho nyinshi kandi nziza z’ingira kamaro kuko nasobanukiwe no gutora neza ibyo aribyo n’agaciro kabyo, icyo niyemeje ni ukuzafasha nanjye mu gusobanurira abandi”.

Naho ku kigendanye no kuba hahugura ibyiciro bitandukanye, nyamara ugasanga hari abatabasha gukoresha ubumenyi bahawe aho batuye kubera impamvu zitandukanye, ngo nta mpungenge biteye kuko intego igerwaho haherewe ku byiciro bihugurwa. Kagabo Sylvestre yasobanuye ko iyo habayeho hari ababura mu bahuguwe biturutse ku mpamvu zo kwimuka, uburwayi cyangwa ubunebwe ngo ntacyo byica kuko baba bahuguye ibyiciro byinshi bitandukanye, bityo ntihagire iikibuza amakuru kugera ku bantu bose uko byifuzwa.

Izi komite zahuguwe zikaba zasabwe guhugura komite zindi zo ku rwego rw’akagari kandi zigakurikirana ko komite zizahugurwa ku rwego rw’Akagari zizabasha guhugura na komite zindi zo ku rwego rw’umudugudu.

 

 

 

Rwanda : Gicumbi – barishimira ibyo umuryango FPR umaze kubagezaho

$
0
0

barishimira ibyo umuryango FPR umaze kubagezaho

Umuyobozi w’Akarere akata umutsima

Ku cyumweru tariki ya 02.12.2012 mu karere ka Gicumbi bijihije isabukuru y’imyaka 25 umuryango RPF umaze ushinzwe ndetse banishimira ibyo bamaze kugeraho mu myaka 25 yose.

Abanyamuryango ba FPR  bimwe bamaze kugeraho bishimira harimao ashimira ibikorwa byakoze birimo kuremera abatishoboye, gahunda ya girinkan’ibindi bikorwa byinshi bitandukanye by’urukundo no gufashanya bagakora umuryango umwe.

Honorable Senateri Mukantabana Marie yashimiye abagize uruhare mu gutegura isabukuru n’abitabiriye amarushanwa yakozwe mu rwego rw’imyiteguro yisabukuru, ndetse n’ibikorwa by’indashyikirwa byo gufasha abatishoboye.

Uyu muhango watangijwe no gutaha ku mugaragaro inzu yatwaye amafaranga angana na miliyoni 7 343 750  y’ubakiwe umuryango utishoboye muri gahunda yo gufasha abatishoboye, iyi nzu ikaba yubatse mu kagari ka Nyarutarama umudugudu wa Rugarama, umurenge wa Byumba.

barishimira ibyo umuryango FPR umaze kubagezaho 2

Iyo nzu niyo FPR yubakiye umuryango wa Hitimana Noel

Hitimana Noheli wahawe  iyi nzu arashimira cyane umuryango FPR inkotanyi ko wamusfashije kubona aho aba kandi afite arera abana b’impfubyi bakaba batari bafite aho baba ndetse bakaba bamuhaye n’ibikoresho bitandukanye birimo: matera n’ ibiribwa.

Abanyamuryango ba RPF bashimiwe  uburyo badahwema gushyira mu bikorwa gahunda za leta Umuryango ubereye umuyobozi zirimo Ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, ubumwe n’ubwiyunge, imiyoborere myiza n’uko abaturage bagira uruhare mu gufata ibyemezo.

Umuryango kandi ukaba warashyize imbaraga mu gufasha abatishoboye, ababana n’ubumuga ndetse n’abasigajwe inyuma n’amateka, ibi bikaba byaratanze impinduka nziza mu mibereho y’abanyarwanda.

Nyuma yo kwizihiza iyi sabukuru habaye n’umwanya wo kwidagadura aho umukino w’amaguru wahuje ekipe zigizwe n’abakozi b’abanyamuryango ba FPR bakorera mu ishuri rya kaminuza rya IPB na ikipe y’ibitaro bya Byumba aho ikipe y’ibitaro yatwaye igikombe hatewe perenariti kuko umukino warangiye ari ubusa ku busa. Ibitego 3kuri 4.

Uyu munsi kandi wasusukijwe n’amatorero abyina ndetse hakaba kandi hari n’umuhanzi King James aho yaririmbiye abanya Gicumbi baranezerwa.

 

 

 


RWANDA | GISAGARA: NIHO HAZATANGIRIZWA ICYUMWERU CYO KURWANYA RUSWA N’AKARENGANE

$
0
0

Ku bw’imyitwarire myiza, mu miyoborere myiza no kurwanya ruswa n’akarengane yagiye iranga akarere ka Gisagara mu myaka yatambutse, ndetse kakagenda gahabwa n’ibihembo bitandukanye, hemejwe ko mu rwego rwo gukomeza gushishikariza aka karere kudasubira inyuma, ariho hazatangirizwa icyumweru cyo kurwanya ruswa n’akarengane ku rwego rw’igihugu kizatangizwa kuri uyu wagatatu tariki ya 05/12.

NIHO HAZATANGIRIZWA ICYUMWERU CYO KURWANYA RUSWA N’AKARENGANE

Mu marushanwa y’imiyoborere myiza, kurwanya ruswa n’akarengane yakoreshejwe n’urwego rw’umuvunyi mu mwaka wa 2008, Akarere ka Gisagara kaje ku mwanya wa 3 ku rwego rw’Igihugu gahabwa igihembo cya sheki y’ikimenyetso (chèque symbolique) y’ibihumbi Magana atanu (500.000Frw).

Mu mwaka wa 2009, ayo marushanwa yarongeye arakorwa, Akarere ka Gisagara kegukana umwanya wa mbere ku rwego rw’Igihugu, gahabwa sheki y’ikimenyetso (chèque symbolique) ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000Frw). Urwego rw’Umuvunyi rwasuzumaga inyandiko zigaragaza imiyoborere myiza, kurwanya ruswa no kubahiriza amategeko mu nzego zose z’akazi, imikorere n’imikoranire hagati y’abakozi no hagati y’abayobozi n’abaturage, imitangire ya serivisi, bakanasura abaturage bakaganira nabo.

Mu mwaka wa 2010, Akarere ka Gisagara kabaye aka kabiri ku rwego rw’Igihugu, gahabwa sheki ya 1,000,000Frw. None mu mwaka wa 2011 Akarere ka Gisagara kongeye kuba aka mbere ku rwego rw’Igihugu gahabwa igikombe na mudasobwa 3.

NIHO HAZATANGIRIZWA ICYUMWERU CYO KURWANYA RUSWA N’AKARENGANE2

Ibihembo byahawe akarere mu mwaka wa 2011

Ibi byose ngo bituma katifuza gusubira inyuma ku ntambwe kariho, kandi ngo kazanakomeza gushyiramo imbaraga kuko urugamba rugihari. Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’aka karere Bwana Leandre Karekezi, ngo ntibivuga ko ibi byagezweho ijana ku ijana ku buryo bakwicara bagatuza, ahubwo ngo baragomba guhozaho, bakabigira umuco maze n’ahakiri udusigisigi tukavaho burundu.

Ibi bikorwa byo kurwanya ruswa n’akarengane, imiyoborere myiza n’ibindi byose, akarere kabifashwamo n’ingamba kihaye zitandukanye zigamije gutuma bigerwaho, izo hakaba harimo kuba karashyizeho umurongo wa telefoni utishyurwa umuturage wese ashobora guhamagaraho igihe agize ikibazo cyo guhabwa serivisi mbi cyangwa ibindi bitagenda neza, maze akaba yarenganurwa, hakanabaho kandi gutanga ibitekerezo mu kigani nyunguranabitekerezo cya buri kwezi gica kuri RCHuye, mu rwego rwo kubaka akarere n’igihugu muri rusange.

 

 

 

Rwanda : No room for complacency – says Governance agency’s CEO

$
0
0

No room for complacency – says Governance agency’s CEO

Despite various challenges and even outright opposition from some quarters, Rwanda’s star continues to shine brightly. While some may take this as a sign to sit back and enjoy the fruits of their labor, for Rwanda Governance Board Chief Executive Officer Prof. Anastase Shyaka, the opposite is true.

During a press briefing organized today (Tuesday), Prof. Shyaka called on all Rwandans to not fall into complacency and strive to not only protect and maintain what has been achieved, but to aim even further and beyond.

The RGB CEO was reacting to the just-released Gallup World Poll of 2012 findings, in which Rwanda received a sterling record in two of the seven categories scrutinized.

In its 2012 report dubbed “Global States of Mind”, Gallup measured countries basing on the following parameters: law and order (safety and security); food and shelter; institutions and infrastructure (control of corruption in government); good jobs; wellbeing; brain gain and beyond the path.

Rwanda was ranked as the world’s best with a 92% score in safety and security of the Law and Order indicator by Gallup. It comes ahead of developed nations such as Georgia (91%), Qatar (91%), Singapore (89%), Indonesia (88%) and Hong Kong (88%).

Rwanda also carded impressively in the ‘widespread of corruption in government’ indicator with 12%. That mark places it second best worldwide, only bettered by Singapore’s mark of 5%.

Sweden comes third with 13%, followed by Hong Kong at 15% and Denmark in 5th position with 17%.

Prof. Shyaka was also on the record lauding the accuracy of the findings by Gallup, which coincidentally were a near mirror image of the findings of research conducted by the Rwanda Governance Board.

In a report to be made public later this month by the RGB dubbed the ‘Rwanda Governance Scorecard 2012’, the incidence of corruption in public sector stands at 11.37%.

The country score in the Rwanda Governance Scorecard 2012 for safety and security is 91.63%.

This represents mere percentage-points difference in the findings of the two separate surveys, serving to validate both, as per Prof. Shyaka.

“It is impressive that some findings of the worldwide research initiative, particularly in the areas of safety and security, and widespread of corruption (corruption incidence) indicators matched the accuracy of RGB’s own Rwanda Governance Scorecard 2012”, the RGB CEO was quoted as saying.

“This is confirmation of what any researcher knows that when different assessments are conducted using reliable data, gaps in findings tend to be at a bare minimum. It is the intention of RGB to continue excelling in evidence based research to promote good governance for national progress”.

The Rwanda Governance Scorecard (RGS), an annual publication of RGB, is a comprehensive governance assessment tool constructed and structured around a set of 8 indicators and seeks to accurately gauge the state of Governance in Rwanda.

These eight indicators are: Safety and security in Rwanda; rule of law; political rights and civil liberties; participation and inclusiveness; investing in people; control of corruption, transparency and accountability; quality of service delivery; and economic & corporate governance. [ENDS]

 

Rwanda | Ngororero: Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Karere ka Ngororero yahuguye urubyiruko

$
0
0

Nyuma yo guhugura ibyiciro binyuranye bigize sosiyete nyarwanda, kuwa mbere tariki ya 03 Ukuboza 2012, urubyiruko nirwo rwatahiwe aho Mukabera Beatrice ukuriye komisiyo y’igihugu y’amatora (KIA) mu karere ka Ngororero yatangaje ko kuba urubyiruko arirwo rugize umubare munini w’abatuye u Rwanda ndetse bakaba ari nabo bayobozi b’ejo hazaza bakwiye kumenya kubirebana n’amatora hakiri kare.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Karere ka Ngororero yahuguye urubyiruko

Mayor Ruboneza Gedeon yibukije urubyiruko kujya ruzirikana kenshi ko arirwo mbaraga z’igihugu kandi zubaka. Izo mbaraga yabasabye kuzikoresha bashaka ubutarambirwa icyabateza imbere. Yabagaragarije uburyo Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ibazirikana atanga urugero rw’uko minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga imaze iminsi izenguruka u Rwanda ihugura urubyiruko ku kwihangira imirimo ndetse inabakangurira gukorana n’ibigo by’imali.

Urubyiruko rweretswe uburyo rwabona inguzanyo bitabagoye kandi bakabona ingwate babyunganiwemo na Youth Accesss to Finance, porogaramu ya minisiteri ishinzwe urubyiruko. Bwana Ruboneza yababwiye ko ibyo byose bigerwaho byubakiye ku mahame ya demokarasi irangwa n’ubuyobozi bwishyiriweho n’abaturage, bukanabakorera maze abasaba kugira uruhare rukomeye muri iyo demokarasi rwitabira amatora.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Karere ka Ngororero yahuguye urubyiruko2

Urubyiruko rwahuguwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’amatora mu nzira ya Demokarasi n’impamvu buri munyarwanda agomba kuyagiramo uruhare.”

 

Babifashijwemo n’umukozi w’akarere ushinzwe imiyoborere myiza Musabeyezu Charlotte abitabiriye amahugurwa bakusanije ibitekerezo bikubiyemo icyo bategereje mu biganiro bishamikiye kuri iriya nsanganyamatsiko: Uruhare rw’amatora mw’iterambere ry’igihugu, isano iri hagati y’amatora na demokarasi, demokarasi icyo ari cyo, uruhare rw’umuturage mu kwimakaza demokarasi n’imiyoborere myiza, impamvu amatora agomba kubaho, amoko y’amatora n’ibindi.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Karere ka Ngororero yahuguye urubyiruko4

Imirimo yo mu matsinda yayobowe na Shyerezo Norbert umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’Urubyiruko mu Karere. Amatsinda yibanze ku ngingo zivuga ngo “isano iri hagati y’amatora, demokarasi n’imiyoborere myiza” na “uruhare rw’abaturage mu matora”.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Karere ka Ngororero yahuguye urubyiruko3

Ku bijyanye n’amatora mu Rwanda, Mme Mukabera Beatrice ukuriye KIA mu Karere yasobanuye ibyiciro bitorwa n’uburyo amatora agenda kuri buri kiciro haba ku buryo buziguye bwaba ubutaziguye. Yasabye urubyiruko kuzagira uruhare mu gukangurira bagenzi babo batajijutse kwitabira amatora. Bakazarangwa n’ubwitange kugirango abaturage bazashobore kwihitiramo abayobozi beza. Madame Mukabera yabatangarije ko amalisiti y’amatora azatangira gukosorwa muri Gashyantare 2013.

 

 

 

Rwanda | Nyaruguru district: Southern Province assesses the 2012-2013 performance contracts

$
0
0

performance contracts in nyaruguru

Rwanda’s Southern Province officials on Monday met with their counterparts in Nyaruguru district, Southern Rwanda, to assess how far the district has gone towards achieving the 2012-2013 performance contracts.

In a more than five hours’ meeting session held in Nyaruguru district’s conference hall, executive secretaries for the district’s 14 sectors and senior district officials stood up, one by one, to make a Power Point-enabled presentation on various areas of performance contracts like economy, good governance and the social welfare of the population.

On occasion, Jeanne Izabiriza, Executive Secretary of the Southern Province – and head of the five-person assessing team – had to raise her voice’s tone to challenge the presenters whenever they seemed to overlook some details or just gave what appeared to be unconvincing facts.

“How comes that you didn’t bring a copy of the performance contracts we are discussing about today and yet we [Southern Province assessing team] had informed you of the day, the date and even the hour we would be coming for the assessment?” Izabiriza posed, sad, after it transpired that half a dozen officials in the conference hall were confusing facts, simply because they had no supporting document.

Areas where Nyaruguru district seems to have so far made important strides include the construction of classrooms for the country’s 12 year-basic education programme, the construction of public toilets and building accomodation facilities for teachers.

Figures dated November and leaked in Monday’s assessment meeting suggest that, by then, the district was in the sixth position countrywide (that is, Rwanda’s 30 districts involved) and in the third position in the Southern Province with regard to the construction of classrooms, and second at both country and province levels in having public toilets while coming in the 13th place countrywide and in the fifth place at the province level in building teachers’ accomodation facilities.

But there is still a lot to do, according to the performance contracts assessing team, in areas like the construction of 35 houses for needy survivors of the 1994 Genocide against the Tutsi.

The district says it has so far achieved 20 per cent of its target – the one of building 35 houses −,  which sounds a bit of a disppointment to the quizzing team.

“It[this component of performance contracts] is still lagging far behind”, a member of the evaluating team said.

Overall, Nyaruguru district, through the voice of Egide Kayitasire, Executive Secretary of the district, says it has so far achieved 42.9 per cent of its economy projects, 37.5 per cent of its social welfare projects and 17.8 per cent of its good governance projects.

Jeanne Izabiriza disagrees, arguing that some inconsistencies in facts appeared through the quizzing process should take the statistics at a bit lower level than it is now, therefore calling upon the Nyaruguru district officials to work much harder to fix them and meet their targets by July 2013, when the twofold 2012-2013 budget year and performance contracts’year comes to an end.

The Southern Province team is expected again in Nyaruguru district in January 2013. That time, it is expected to be grading the performance contracts in Nyaruguru before they are graded at the national level a few months later.

Last fall, in the 2011-2012 performance contracts’ results, Nyaruguru came in the 26th position out of Rwanda’s 30 districts, scoring an average mark of slightly over 80 per cent. This was a relatively better stance than in the year before, 2010-2011, when the district ranked 29th countrywide with an average point of 75 per cent.

Rwanda’s President Paul Kagame initiated the performance contracts in 2006, as a way of developing the country through acknowledging and rewarding best performing leaders, among others.

 

 

 

Rwanda | Ruhango: kurangiza kaminuza kwe abikesha imiyoborere myiza ya FPR

$
0
0

kurangiza kaminuza kwe abikesha imiyoborere myiza ya FPR

Jean Marie Vianney arangije kwiga muri SFB abikesha imiyoborere myiza ya FPR

Twahirwa Jean Marie Vienne atuye mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, arangije kwiga muri kaminuza y’imari n’icungamutungo “SFB” Gikondo, avuga ko kubwe ntacyo yari kwigezaho iyo bitaza kuba imiyoborere myiza y’umuryango wa FPR-Inkotanyi.

Jean Marie avuga ko arangije kwiga icyiciro cya kaminuza mu buryo nawe atazi  uburyo bigenze, ngo kuko yatangiye kwiga amashuri abanza yiyumvamo ko ataziga kuko iwabo bari abakene kandi nta muyobozi n’umwe baziranye.

Agira ati “njye natangiye kwiga nzi ko ikibuga ari nka cya kindi, ndangiza amashuri abanza nzi ko kwiga kwanjye birangiye. Ngiye kumva numva ngo nahamagawe ngiye kwiga amashuri yisumbuye birantangaza”

Twahirwa yabonye bamuhamagaye kwiga amashuri yisumbuye yumva ari uburyo bwo kumwoshyoshya ariko abona arayarangije ndetse banamuhamagara kwiga kaminuza akaba arangije mu ishami ry’umucangamutungo muri SFB.

Ibi byose byabaye ibyishimo kuri uyu musore, kuko ngo mu buzima bwe yari azi ko nta mukene ugomba kwiga. Ariko ngo aho FPR yaziye nta muntu utarize nudafite ubushobozi ngo igutera ingabo mu bitugu ikakuzamura mu buryo butigeze bubaho.

Uyu musore kimwe n’abandi banyarwanda batandukanye, bagaragaje ibyo FPR yabagejejeho mu gihe uyu muryango urimo kwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umaze ushinzwe.

 

 

 

Rwanda | Ngororero: Abaturage bakwiye kwitabira umuganda

$
0
0

Komite yaguye y’akarere ka Ngororero ishinzwe ibikorwa by’umuganda irasaba abatuye akarere kudacika intege mu kwitabira umuganda kuko ari uburyo bwo kwiyubakira igihugu, kandi bakaba banafite ingero zifatika z’ibitarashobokaga byagezweho kubera umuganda.

Bimaze kugaragara ko abaturage batakitabira umuganda nk’uko byahoze mu myaka ishize, aho wasangaga byibura buri rugo rwohereje umuntu umwe mu muganda ariko ubu bamwe bakaba barafashe umunsi w’umuganda nk’igihe babonye cyo kwiruhukira no gutembera.

Abagize itorero ry’abashinzwe ubuhinzi mu karere “INGAMBURUZABUKENE” baherutse guhugurwa kubirebana n’ibikorwa by’umuganda bakaba basabwa kuba intangarugero n’abakangurammbaga kubaturage mu kwitabira umuganda.

Ngororero Abaturage

Umuganda ufasha mu gutunganya ibikorwa rusange

 

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imiberehomyiza y’abaturage Nyiraneza Clothilde avuga ko aho u Rwanda n’abarutuye bageze mu myumvire nta muntu n’umwe wari ukwiye kuba agihamagarwa kuva aho atuye ngo yitabire umuganda, ahubwo buri wese akwiye gufata umuganda nk’igikorwa cye bwite kandi nk’itegeko rya Leta.

Gusubizaho amafishi  y’abaturage asinywaho n’abayobozi nyuma y’umuganda ngo ni kimwe mubyafasha mukubyutsa ubwitabire bw’abaturage mu muganda, abinangiye bagahanwa hakurikijwe itegeko rigenga umuganda.

 

Rwanda | Gakenke: Iterambere bagezeho barikesha umutekano wazanywe na FPR

$
0
0
Gakenke Iterambere

Abayobozi b’Umuryango wa FPR n’Urugaga rw’abikorera basura stand z’imurikabikorwa. (Photo: N. Leonard)

 Abitabiriye imurikabikorwa rya FPR mu Karere ka Gakenke, kuri uyu wa kabiri tariki 04/12/2012, batangaza ko ibikorwa by’iterambere bagezeho babikesha umutekano wazanwe n’umuryango wa FPR Inkotanyi.

Basobanura ko nta kintu barikugeraho iyo baba badafite umutekano usesuye kuko umutekano ari ipfundo ry’iterambere.

Iryo murikabikorwa ryitabiriwe n’amakoperative akora imirimo y’ubuhinzi, abikorera ku giti cyabo batunganya inzoga n’imitobe ndetse n’ibigo by’imari iciriritse.

Abamurikaga ibikorwa by’iterambere byagezweho n’amakoperative y’ubuhinzi bavuga ko ubuyobozi bwa FPR bwateje imbere abahinzi, bubakangurira guhuza ubutaka no gukora ubuhinzi bwa kijyambere.

Bashimangira ko mbere bahingaga ibijumba, amateke n’imyumbati bivangavanze ntibabone umusaruro mwiza none ngo basigaye babona umusaruro uhagije bakanasagurira isoko, bakabasha kwishyura mitiweli no gukemura ibibazo byo murugo.

Umwe mu bikorera witwa Twahirwa Alexis avuga ko FPR yashyize imbaraga mu kongera ubumenyi  mu baturage,  bihindura imibereho y’abaturage bo hasi. Ku ruhande rwe, asobanura ko  byatumye ava mu nzu nto y’ibirere none ageze ku nzu nziza n’imodoka ebyiri, imodoka yo gutemberamo no gukoresha mu mirimo y’ubucuruzi n’ubworozi bw’inkoko.

Abagore  bitabiriye imurikabikorwa batangarije Kigali today ko  ubuyobozi bwa FPR bwabahaye ijambo, butuma yiga ndetse anatinyuka  kwihangira imirimo imufasha  kwiteza imbere.

Marithe Mukamutara avuga ko nyuma yo kumva inama z’ubuyobozi bwa FPR zishishikariza abantu cyane cyane abagore  kwihangira akazi,  yatangiriye ku bihumbi 200 akorera mu nzu y’ubukode maze ashinga resitora ariko ngo amaze kuzuza “hoteli”  azakoreramo mu Mujyi wa Gakenke.

 


Rwanda : Gicumbi – Urubyiruko ruri mu itorero rurakangurirwa Kwimakaza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda

$
0
0
Gicumbi – Urubyiruko ruri

Urubyiruko ruri mungando

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Urubyiruko ruri mu itorero rurangije amashuri yisumbuye rwo mu karere ka Gicumbi rurakangurirwa kuzavamo intore nziza maze zikazavamo n’abayobozi bazayobora u rwanda baruganisha heza.

Ibi babitangarijwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre aho yabasabye kuzavamo intore nziza kandi zifitiye igihugu akamaro ndetse bakazavamo n’abayobozi beza.

Mukiganiro yatanze kuri uyu wa 04.12.2012  yagarutse ku mateka amwe namwe yaranze u Rwanda ku mbere y’ubukoroni, mu gihe cy’ubukoroni kugeza muri iki gihe. Aho yagaragaje ko ku ngoma y’abami nta demokarasi yabagaho ahubwo umwami ko yari umutegetsi w’abanyarwanda akaba  atavugirwamo ndetse agahararira inyungu z’igihugu afite ubuyobozi bwose aho umunyarwanda yumvaga afite uruhare ku Rwanda kandi ko ntawe  ugomba kuruhezwamo.

Gicumbi – Urubyiruko ruri2

Umuyobozi w’akarere atanga ikiganiro

Ari nawe wishyiriragaho abatware bamufasha mu butegetsi. Kungoma y’ubukoroni u Rwanda rwahuye n’ibihe bibiri by’ ingenzi aribyo ubutegetsi bw’abadage n’ubutegetsi bw’ababirigi ari nayo mateka yajyanye abayarwanda mu macakubiri yaje no kuvamo Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Yavuze ko ubu u Rwanda  ari igihugu kigendera ku mahame ya demokarasi aho abanyarwanda  aribo bihitiramo abayobozi. U Rwanda rukaba rumaze gutera imbere mubice bitandukanye birimo Ubukungu, imibereho myiza y’abaturege, ubutabera n’imiyoborere myiza iha umuturage wese ijambo.

Izi ntore zakiriye umuyobozi w’akarere na morari nyinshi dore ko zigabanije mo imitwe y’intore ifite n’ibyivugo byayo: Intaganzwa mu gitaramo cy’imihigo, Abadahigwa ku rugerero, Indatirwabahizi ku rugamba rw’iterambere n’Indatwa mu bikorwa. Akaba yabashimiye morare bafite ndetse no kurangwa n’ibikorwa bya gitore bimakaza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.

 

 

Rwanda | Burera: Ubuyobozi buhamya ko ikiyobyabwenge cya kanyanga cyagabanutse

$
0
0

Burera Ubuyobozi buhamya ko ikiyobyabwenge

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buratangaza ko ikiyobyabwenge cya kanyanga cyagabanutse muri ako karere ugereranyije no mu bihe byashize kubera ingamba zitandukanye zashyizwe ho zo kukirwanya.

Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Burera yabaye tariki ya 04/12/2012, hagaragajwe ko kanyanga, ituruka muri Uganda, ariyo iza ku isonga mu guhungabanya umutekano.

Sembagare Samuel umuyobozi w’akarere ka Burera yavuze ko n’ubwo kanyanga ariyo iza ku isonga mu guhungabanya umutekano bitakiri nka mbere kuko inzego z’umutekano ndetse n’abaturage ubwabo bakajije umutekano kuburyo nta bantu benshi bagifatwa bikoreye kanyanga.

Agira ati “…iyo tugereranyije n’ubukana cyari gifite (kanyanga) ubu cyaragabanutse cyane. Ubu nkubwira hari imirenge udashobora kubona mo kanyanga n’imwe…ni hamwe hamwe kandi ni muducupa dutoya ntibikiza nk’amajerekani”.

Akomeza avuga ko kuba icyo kiyobyabwenge kiri guhashywa ari ubufatanye bw’abanyaburera n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye haniyobongereye ho n’Abihayimana.

Kumenera mu ruhame kanyanga, yambuwe abayicuruza, biri muri zimwe mu ngamba zafashwe n’akarere ka Burera mu rwego rwo kwereka baturage ububi bw’icyo kiyobyabwenge. Kuri ibyo kandi hiyongera ho no gucira urubanza mu ruhame abashinjwa gucuruza kanyanga.

Mu karere ka Burera abasigaye banywa kanyanga cyangwa bayicuruza ni bake kuko n’abafashwe bashyirwa mu kigo ngororamuco kiri mu karere ka Burera. Aho bigishwa igihe kigera ku cyumweru ubundi bagataha batakifuza iyo kanyanga nk’uko Sembagare abihamya.

Akomeza avuga ko kurwanya kanyanga bizatuma abanyaburera batekana kuko ariyo yatezaga umutekano muke.

Abaturage bayinywaga bakagirana amakimbirane kuburyo banicanaga, ndetse ugasanga mu miryango imwe n’imwe hari ubukene nk’uko Sembagare abihamya.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera nabo bahamya ko kanyanga imaze kugabanuka. Ariko bongera ho ko yasimbuwe n’inzoga ya African Gin ikorerwa muri Uganda. Iyo nzoga yemewe gucuruzwa mu Rwanda. Nyamara ngo bamwe mu bacuruza n’abanywa kanyanga barajijisha bakayishyira mu macupa avamo African Gin.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwari bwasabye inzego zibishinzwe ko zakura imisoro kuri iyo nzoga maze igafatwa nk’ibindi biyobyabwenge bitemewe mu Rwanda.

Mu nama y’umutekano hagaragajwe ko iyo nzoga itagitangira imisoro ku mupaka aho yinjirira ahubwo itangira imisoro i Kigali mu nzego zibishinzwe ubundi amacupa yayo agashyirwa ho ibyapa bigaragaza ko yasoze.

Abayobozi bo muri Burera bakaba basabwe ahubwo kurwanya  African Gin itariho icyo cyapa.

 

 

Minister Aloisea Inyumba passes away

$
0
0
Minister Inyumba passes away

Minister Inyumba passed away this Thursday

The Minister for Gender and Family Promotion Aloisea Inyumba has been reported dead on Thursday morning.

Inyumba is said to have fought a long illness which resulted in the death which has left the nation in shock.

The Minister who was one of the ruling RPF founding members was instrumental in the 1990-94 liberation war which stopped the Tutsi Genocide.

She has been holding the MIGEPROF ministerial post since May 2011. Prior to that appointment, Inyumba served as a Senator in the National Senate of Rwanda from 2004.

As a Senator, she served on two committees: Foreign Affairs, Cooperation and Security Committee and Political Affairs and Good Governance Committee.

While in Parliament, she was an active member of the Rwanda Women Parliamentary Forum, which brings together Rwandan Women Parliamentarians.

The fallen Minister served as the first Minister of Gender and Social Affairs from 1994 to 1999; right after the genocide when the ministry was first established.

As Minister at the time, she was part of the leadership team that faced the challenges resulting from the genocide.

The Ministry of Gender and Social Affairs had the task of organising the adoption of the large number of orphans and the establishment of the national women’s network to adjudicate family and property issues resulting from the genocide.

Inyumba was passionate about women’s involvement in politics and leadership and takes an active role in representing women’s voices to local government throughout Rwanda.

She was involved with women at the grassroots, encouraging them to participate actively in the decision making processes in their communities and the nation and exhorting women to rise up and use their gifts as leaders.

From 1999 to 2001, Inyumba served as Executive Secretary to the National Unity and Reconciliation Commission.

She believed that women are by nature peace makers and should use their God-given abilities to lead peace and reconciliation initiatives in the communities and spearhead efforts at national unity.

She was a holder of an Honors Degree in Social Work and Social Administration from Makerere University Kampala, and an honorary doctorate from La Roche College in the United States. She held a Masters of International Relations from the Irish American University.

During the RPF liberation war, she became Commissioner for Finance/Treasurer. She ably raised and kept the revolutionary movement’s funds.

Inyumba skillfully worked out fundraising mechanisms that enabled RPF obtain the financial power needed to topple the genocidal regime of Juvenal Habyarimana and stop the genocide that left over one million dead.

 

Burera: Ubuyobozi bwavuguruye uburyo bw’imiyoborere

$
0
0

Burera Ubuyobozi bwavuguruye

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwafashe ingamba zo kwimakaza imiyoborere myiza aho buri muyobozi kuva ku rwego rw’umudugudu agomba kumenya inshingano ze akazikora ubundi hakabaho igenzura.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko kuba hashyizweho ubwo buryo bwo kuvugurura imiyoborere mu nzego zitandukanye ari uko hari inzego usanga zikora izindi zikaba zisinziriye.

Kuva ku rwego rw’umudugudu kuzamura buri wese agomba kumenya inshingano ze akazuzuza, hagakurikira ho igenzura n’ubufatanye. Iyo ubufatanye mu miyoborere buturutse mu nzego zo hasi bujya mu nzego zo hejuru nibwo bigaragara ko inzego zikora neza nk’uko Sembagare abihamya.

Akomeza avuga ko abayobozi bafite inshingano zimwe ariko badakora kimwe bazajya bigishwa, banahugurwe kugira ngo bagere ku rwego rumwe. Umuyobozi uzaba wigishijwe ariko ntashyire mu bikorwa ibyo yigishijwe azajya asimbuzwa ababishoboye nk’uko akomeza abisobanura.

Sembagare avuga ko kandi abakozi bo batazajya buzuza inshingano zabo bazajya bahanwa hakurikijwe amategeko. Yongera ho ko ariko ibihano atari byo bishyizwe imbere. Ngo igishyizwe imbere ni ukongera ubushobozi.

Umuyobozi w’akarere ka Burera avuga ko hakenewe umusaruro uturutse mu miyoborere myiza. Ngo ariko uwo musaruro ntiwaboneka umuyobozi akoze wenyine.

Agira ati “…bamwe iyo bakora abandi ntibakore birumvikana umusaruro uba muke kandi hari abavunitse. Ubwo buryo ntitwabemera…”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuguruye uburyo bw’imiyoborere mu gihe hashize igihe kigera ku kwezi buhinduranyije abayobozi ndetse n’abakozi bo mu mirenge igize ako karere. Abatarahinduranyijwe ni abanyamabanga nshingwa bikorwa b’imirenge n’abakozi bashinzwe uburezi gusa.

Ubwo buyobozi buvuga ko izo mpinduka zose zizatuma imiyoborere myiza yimakazwa mu karere ka Burera.

 

 

Abakozi b’akarere ka Gicumbi barakangurirwa kumenya gutanga serivise nzinza no kwakira ababagana

$
0
0
m_Abakozi b’akarere ka Gicumbi

Abakozi bitabiriye amahugurwa

Kuri uyu wa 4/12/2012 mu karere ka Gicumbi habereye inama yari igamije gukangurira  abantu bose bafite mu nshingano cyangwa mu kazi kwakira ababagana  no kubaha serivisi inoze.

Basuzumiye hamwe ingamba z’uko hanozwa serivisi zihabwa abaturage b’Akarere ka Gicumbi , aba turutse mu karere cyangwa abashyitsi baturutse ahandi.

Umukozi ushinzwe kwakira no kuyobora abagana akarere ka Gicumbi Bwana Murekezi Jean Bosco akaba yibukije bimwe mu bikorwa  bigomba kwitabwaho mu gihe cyo kwakira umukiriya. Icyambere harimo gusuhuza umushyitsi akinjira, Kumubaza ibyo yifuza, Kumusekera/ Kumwenyura(Ton sourire), Ijwi ryiza ryuje urugwiro, Guhitamo amagambo ukoresha, Gushyiraho akarusho kuri serivisi yahawe, Amasegonda 15 ya mbere amuha isura y’uko ari bwakirwe.

Umuyobozi w’Akarere Mvuyekure Alexandre  yatangaje ko buri serivise yakagombye kwisuzuma ikareba niba serivisi zitangwa nk’uko bigomba ndetse hakajyaho komite yo kugenzura no kureba uko kwakira ababakiriya mu karere bimeze mbere y’uko itsinda ry’abazaba babishinzwe mu gihugu iza kureba uko imitangire ya serivisi imeze mu Karere.

Aha yagarutse ku bantu batakira ababagana bakabarangarana ndetse bakanabawira ko bagomba gutegereza umwanya ntibatunganyirizwe ibyo basaba ibi basanga ari ngombwa ko umuntu agomba kwakirwa neza ndetse buri wese udafite iyo mpano agomba kwigendamo akamenya aho bipfira maze akahakosora.

m_Abakozi b’akarere ka Gicumbi  2

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekeure Alexandre

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Ukenera serivise abona ko ari ngombwa kuyihabwa ndetse n’uyitanga zikaba inshingano ze zo kwakira abamugana kandi akabatega amatwi akabumva.

Ibi asanga bizanoza imikorere myiza akarere ka Gicumbi kandi hakagerwa ku iterambere.

 

 

Viewing all 3792 articles
Browse latest View live