Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all 3792 articles
Browse latest View live

FDLR rebels attack Rwanda

$
0
0

FDLR rebels attack RwandaSix rebels of the Democratic Forces for the Liberation of Rwanda (FDLR) have been killed and two captured in a fire exchange with the Rwandan army after FDLR attacked the Rwandan Army, on November 27 morning.

The rebels reportedly crossed into Rwanda where they allegedly, at about 4am, attacked RDF positions located at Muti in Cyanzarwe Sector and Kabuhanga in Bugeshi sector, both in Rubavu district. The rebels are said have launched that attack from Gasizi region in Eastern DRC near the border with Rwanda.

By this morning, reports indicate that the fighting and exchange of fire has ceased in Cyanzarwe sector, where one of the FDLR rebels was found dead; while in Bugeshi sector the exchange was still visible between the two forces.

Three residents identified as Faustin Kazungu, Claude Uwiringiyimana and Innocent Ngarukiye were from Cyanzarwe sector. All the injured victims were rushed to hospital for medical attention.

Residents say that the attack was conducted by about 18 FDLR rebels dressed in Congolese government uniforms, though the Rwandan forces had succeeded in pushing back the rebels during the attack. Residents also revealed that the rebels captured two women in the process, and used them to carry looted luggage.

 

 


Gakenke: Abayobozi barasabwa kwegera abaturage mu mitegurire y’ingengo y’imari

$
0
0

Abakozi b’akarere barasabwa kwegera abaturage mu itegura ry’ingengo y’imari. (Photo: N. Leonard)

Abayobozi  b’akarere barakangurirwa kwegera abaturage bakumva ibikorwa by’iterambere bakeneye mu gihe bategura ingengo y’imari.  Ibi Nkurunziza Alexis, umukozi wa CLADHO yabitangirje mu gikorwa cyo kumurika ingengo y’imari ya 2012/2013 kuri uyu wa 26/11/2012.

Asobanura ko ingengo y’imari ishingiye ku bitekerezo by’abaturage yihutisha iterambere ryabo kuko bakorerwa ibikorwa by’iterambere bakeneye.

Aha, yaboneyeho gusobanura ko hari bimwe mu bikorwaremezo bishyirwaho bigatwara amafaranga menshi nk’amasoko, gare n’ibindi bikarangira ntacyo bimariye abaturage kuko bishyirwaho abaturage batabajijwe ko niba babikeneye.

Uyu mukozi wa CLADHO asanga hagomba kuba inama zitandukanye n’abaturage mu gihe hategurwa imigambi y’iterambere kugira ngo izashingirweho hategurwa ingengo y’imari.

Ngo abayobozi bafite kandi inshingano zo gusobanurira abaturage ibikorwa byashyizwe mu ngengo y’imari; nk’uko Nkurunziza yakomeje abisobanura.

Kabaya Bobolo Rulinda, umukozi ushinzwe igenamigambi mu Karere, avuga ko akarere kamaze imyaka itatu gafatanya n’abaturage mu gutegura ingengo y’imari binyujijwe mu nteko z’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF).

Yemeza ko abaturage bose bazagira uruhare mu itegura ry’ingengo y’imari guhera ku mudugudu, aho buri muturage  azandika ibyifuzo byashyirwa mu ngengo y’imari bagahitamo ibyihutirwa ku rwego rw’akarere.

Abantu batandukanye bagaragaje ko kugira ngo umuturage wese agire uruhare mu itegura ry’ingengo y’imari bishoboka ariko bikaba bigoye.

 

 

 

 

GISAGARA: URUBYIRUKO RURASHISHIKARIZWA KUZITABIRA AMATORA YA 2013

$
0
0

RWANDA | GISAGARA URUBYIRUKOUrubyiruko ruhagarariye urundi mu karere ka Gisagara rumaze guhugurwa kuri gahunda y’amatora y’amatora ateganyijwe muri nzeri 2013. Rurashishikarizwa kuzitabira aya matora ndetse rukayashishikariza n’urundi rubyiruko aho ruri hose cyane ko umubare munini w’abatuye aka karere uza ari urubyiruko. Rwibukijwe kandi ko arirwo bayobozi b’ejo hazaza bityo rukaba rugomba kuba urugero rwiza ku banyarwanda bose muri rusange.

Igikenewe muri aya matora ngo ni uko buri munyarwanda wese ayaha agaciro, akayitabira uko bikwiye kandi mu bushishozi, bityo akazagenda neza uko byifuzwa. Ibi rero ngo ni nabyo bituma hatangwa amahugurwa ku bantu bo mu byiciro byose, kugirango buri wese abashe kubyumva, nk’uko abakozi muri gahunda zijyanye n’amatora babisobanura.

Umuhuzabikorwa w’amatora mu Turere twa Gisagara na Huye Bwana KAGABO avuga ko impamvu bari guhugura urubyiruko ruserukira urundi ari ukugira ngo ruzahugure abo ruhagarariye bityo amatora ateganyijwe azagende neza.  Avuga kandi ko bizatuma abaturage bose basobanukirwa n’amategeko y’amatora, kandi  ibikorwa by’amatora bakabigira ibyabo.

Yagize ati: “urubyiruko rugize umubare munini w’abanyarwanda, bivuze ko ari nabo benshi mu  bitabira amatora. Baracyari batoya, ni byiza ko basobanukirwa n’ibyiza by’amatora,  bityo bakazakurana umuco wa Demokarasi kuko nibo bayobozi b’ejo hazaza.”

Muri rusange urubyiruko hari ibyo rusabwa mbere na nyuma y’amatora kugira ngo azagende neza, birimo kwibaruza ku rutonde rw’abazatora, kugira uruhare mu gutegura ahazatorerwa, kwemera ibivuye mu matora, gutora neza nta mpfabusa, kwirinda amarangamutima bagatora ingirakamaro, kugira inama abatowe no kwitabira gahunda za Leta.

 

Rwanda | Gahogo: Yubire y’imyaka 25 y’Umuryango FPR isanze barageze kuntego z’umuryango

$
0
0

Rwanda : Gahogo Yubire y  imyakaAbanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu kagali ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye ho mu karere ka Muhanga, bavuga ko yubire y’imyaka 25 isanze bamaze gushyira mubikorwa ibikubiye muntego 9 umuryango FPR Inkotanyi wihaye.

Musaniwabo Olive umuyobozi w’umuryango mu kagali ka Gahogo avuga ko kuba barageze kuri byinshi babikesha abanyamuryango b’inararibonye batuye muri ako kagali harimo n’abatangiranye n’umuryango ubwo washingwaga.

Mubirori byo kwizihiza iyo sabukuru byabaye kuwa 25 Ugushyingo 2012, Rutatika Jean de Dieu, umwe mu banyamuryango ba FPR yatanze ikiganiro gisobanura amavu n’amavuko y’umuryango ndetse anagaragaza uburyo umuryango ugenda ugera kuntego zawo ari nako umuryango ushaka izindi ntego z’ejo hazaza.

Rwanda : Gahogo Yubire y  imyaka Bamwe mubanyamuryango banatanze ubuhamya bw’ibyo bageze ho mu nzego zitandukanye z’ubuzima. Uwimana Marie, wari warahejwe kubera ko yitwaga Umutwa, yavuze ko FPR yatumye asubirana agaciro ke ubu akaba yarize amashuli kandi akaba agenda mu gihugu no mu mahanga ndetse yoherejwe na Leta.

Muri ibyo birori, abantu 9 barimo abanyamuryango ba FPR n’abataribo bahawe inka 9 zatanzwe n’abanyamuryango mu rwego rwo kuboroza, ndetse abantu 5 bahabwa matora zo kuryama ho muri gahunda ya dusasirane.

 

Rwanda : Maitre Jado yasusurukije ibirori

Maitre Jado yasusurukije ibirori

Ibirori byaranzwe n’ibyishimo byinshi birimo imivugo, indirimbo ndetse na morari y’abanyamuryango, dore ko hari n’umuhanzi witwa Nsabiyumva jean de Dieu uzwi ku izina rya Maitre Jado, nawe utuye mu kagali ka Gahogo.

Akagari ka gahogo kakaba ariko kihariye igice kinini cy’umujyi wa Muhanga. Gafite abanyamuryango ba FPR Inkotanyi 8112, muri bo 273 bakaba baraje mu muryango muri uyu mwaka. Igikorwa cy’indashyikirwa ubu kigezweho ni uko akagali kamaze kwiyuzuriza inzu izakorerwa mo na SACCO y’akagali.

 

 

M23 rebels start vacating Goma

$
0
0

M23 rebels Residents of Goma have a sigh of relief as rebels of the M23 start to move out of the Goma town, which they had captured two weeks ago, taking control of the most resourceful towns in the republic of Congo.

Reports indicate that the rebels have finally agreed to abide by the security conference held in Kampala, Uganda in which they were asked to withdraw their forces in 48 hours. The rebels will be required to move out 20kilometers away from Goma.

Mayombo Omari Fikira, the Goma regional chief, said that the retreat of M23 was highly welcomed by the government and it will pave way for peace in the area and enable residents to resume their daily activities

Jean Marie Runinga, the M23 president says that the retreat process will take at least four days.

Foreign minister and government spokesperson, Loiuse Mushikiwabo, said that the process of having the rebel retreat from Goma town was so far being abided with and it was going on smoothly.

 

Burera: Inzoga ya “African Gin” ibangamira gahunda y’Ijisho ry’Umuturanyi

$
0
0

Bamwe mu batuye mu karere ka Burera batangaza ko gahunda y’Ijisho ry’Umuturanyi bayitabira kuburyo imaze no gutanga umusaruro ariko ngo ibangamirwa n’inzoga ya “African Gin” kuko amacupa yayo asigaye yifashishwa n’abanywa ndetse n’abacuruza kanyanga mu rwego rwo kujijisha.

Gahunda y’Ijisho ry’Umuturanyi ni imwe mu ngamba leta y’u yashyize ho zo kurandura burundu ibiyobyabwenge mu , aho buri muntu aba ijisho rya mugenzi we areba niba nta biyobyabwenge yaba anywa cyangwa acuruza. Biteganyijwe ko mu mpera z’umwaka wa 2012 ibiyobyabwenge bizaba byaracitse mu hifashishijwe iyo gahunda.

Abanyaburera bavuga ko iyi gahunda imaze gutuma ikiyobyabwenge cya kanyanga gituruka muri Uganda kigabanuka mu karere kabo.

Kubera ko hafashwe ingamba zikomeye zo kurwanya kanyanga, bamwe mu bayinywa ndetse n’abayicuruza, muri Burera, basigaye bayishyira mu macupa avamo inzoga y’African Gin kuburyo umuntu atashobora gutandukanya izo nzoga kuko zifite ibara risa kandi African Gin ikaba yemerewe gucuruzwa mu Rwanda kuko itanga imisoro nk’uko Manishimwe abitangaza.

Agira ati “…kanyanga basigaye bayishyira muri African Gin…nk’ubungubu ujya gufata umuntu ugasanga hariho icyapa cya African Gin…barajijisha tukagira ngo ni African Gin bari kunywa naho ari kanyanga bari kunywa.”

African Gin, ikorerwa muri Uganda, iza mu gacupa gato ka mililitiro 100. Mu karere ka Burera hari aho ako gacupa kagura amafaranga y’u Rwanda 200. Abanyaburera bavuga ko iyo nzoga ishyizwe mu icupa rinini kandi ikaza ihenze byagabanya amayeri y’abacuruza kanyanga.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko bwasabye inzego zibishinzwe gukura umusoro utangwa ku nzoga ya African Gin kugira ngo nayo ifatwe nk’ibindi biyobyabwenge bibujijwe mu Rwanda kuko abayinywa ibasindisha bagata ubwenge bagateza umutekano muke nk’abanyweye kanyanga.

Nirere Laetitia, ushinzwe gahunda y’Ijisho ry’Umuturanyi mu karere ka Burera, tariki ya 28/11/2012 yagiranye inama na bamwe mu baretse gucuruza kanyanga bo mu murenge wa Rugarama na Cyanika, bibumbiye mu makoperative arimo ahinga akanacuruza ibirayi.

Yabasabye gukomeza gufasha ubuyobozi ndetse n’abaturage muri rusange mu gutanga amakuru y’abantu baba bagicuruza cyangwa bakinywa kanyanga kugira ngo gahunda y’Ijisho ry’Umuturanyi ikomeze igere ku ntego yayo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butanga za ko iyo gahunda yabafashije kurwanya ibiyobyabwenge kuburyo byagabanutse ku kigero kirenge 40%. Bizeza ko umwaka wa 2012 uzarangira bageze ku rwego rushimishije.

Ubwo buyobozi bukomeza buvuga ko gahunda y’Ijisho ry’Umuturanyi yabafashije kuburyo urugomo n’ibindi byaha bituruka ku kunywa kanyanga byagabanutse.

 

 

 

Huye: Hashyizweho itsinda ryo kureba uko sirivisi zitangwa

$
0
0

Rwanda : Huye Hashyizweho itsindaNyuma y’inama yakoreshejwe na Minisitiri w’intebe ejo kuwa kabiri tariki ya 27 ugushyingo,2012 isaba abayobozi kwita ku gutanga serivisi nziza, Abanyehuye biyemeje gushyiraho itsinda rigenzura uko serivisi zitangwa. Ibi babyiyemeje mu nama bakoranye n’ubuyobozi bw’Akarere kuri uyu wa 28 Ugushyingo.

Iri tsinda ryashyizweho rigizwe n’abantu 12 bahagarariye serivisi zinyuranye zitangirwa muri aka Karere harimo abahagarariye amahoteri na za resitora, abahagarariye ibigo by’imari, ibitaro, amasosiyete atwara abantu n’ibintu, EWSA, Kaminuza, abikorera, abiyeguriyimana, abafatanyabikorwa (societe civile). Kuri aba bose hiyongeraho abahagarariye ingabo, polisi ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere.

Inshingano z’iyi kipe, ni ukugenzura uko serivisi zitangwa mu byiciro byose, nta kubera, maze abagenzuwe bagahabwa amanota. Birumvikana ko aho iyi kipe izasanga badakora neza bazagirwa inama.

Iyi kipe kandi ngo izajya ihura buri byumweru bibiri, irebere hamwe ahagenzuwe ndetse banafatwe ingamba ku byakorwa.

Uretse iyi kipe yo ku rwego rw’Akarere, na buri rwego rutanga serivisi ruzagenda rukora ikipe iturutse mu bakozi barwo. Iyi kipe rero izajya igenzura imitangire ya serivisi, kugira ngo aho bitagenda neza bikosorwe na ba nyira byo.

Abayobozi ba za serivisi kandi na bo biyemeje ko bagendeye ku byo bazaba babwiwe n’iyi kipe y’abakozi babo ndetse n’ikipe yo ku rwego rw’Akarere, bazakora uko bashoboye kose bagashakira abakozi babo amahugurwa abafasha kugira ngo imitangirwe ya serivisi irusheho kugenda neza iwabo.

Mu gusoza, umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, ati “banyamahoteri n’abanyamaresitora, biracyavugwa ko i Huye turaza abakiriya mu mashuka atameshe, tubakoroperaho bakiryamye.  Haracyabaho aho utuma ikintu ukakibura nyuma y’isaha wakwibutsa ugasanga abo wari watumye bibagiwe, haracyabaho gushaka uwo wishyura ukamubura. Natwe iwacu muri serivisi z’ubutaka, mu Mirenge,… turacyafite ibibazo. Twese twirebe, twisubireho.”

Uyu muyobozi yunzemo agira ati “Kugeza ubu, Butare ni umugi wa kabiri mu , nyuma ya Kigali. Duharanire kuba aba mbere mu gutanga serivisi nziza, yemwe na Kigali tuzayiceho. Nyuma y’amezi atatu tuzabe twabigezeho”.

 

 

Rwanda | Nyamirama: Abaturage batishyura neza batumye gahunda y’ubudehe ihagaragara muri imwe mu midugudu

$
0
0

Abaturage batishyura neza batumye gahunda y’ubudehe ihagaragara muri imwe mu midugudu

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirama wo mu karere ka Kayonza, Bizimana Claude, avuga ko abaturage batishyuye neza amafaranga y’ubudehe batumye gahunda y’ubudehe isubikwa muri imwe mu midugudu igize uwo murenge.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamirama bwafashe amafaranga leta yari yawugeneye muri gahunda y’ubudehe bukajya buyaguriza abaturage mu midugudu, bakazayishyura bashyizeho inyungu nkeya nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge abivuga.

Gusa bamwe mu baturage ngo ntibagiye bishyura ayo mafaranga neza ku buryo ubu harimo imyenda isaga miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u . Ibyo byatumye gahunda y’ubudehe isubikwa mu midugudu irindwi kuri 33 igize umurenge wa Nyamirama nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa wa wo abivuga.

Abaturage bo mu midugudu yasubitswemo gahunda y’ubudehe, bavuga ko byabagizeho ingaruka cyane kuko ubudehe bwari bubafitiye akamaro kanini. Basaba ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamirama kugira icyo bukora kugira ngo iyo gahunda isubukurwe mu gihe cya vuba aho yari yarasubitswe.

Munyemana Aminadabu wo mu mudugudu wa Ntinnyi mu kagari ka Rurambi, aho ubudehe bwasubitswe, abisobanura muri aya magambo “Amafaranga y’ubudehe yatumaga abaturage bikenura, kandi akabagoboka igihe bari mu tubazo. Ubuyobozi budufashije bugasuzuma vuba ikibazo cyatumye bihagarara bigakemuka vuba byafasha abaturage”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirama avuga ko ubu hashyizwe imbaraga mu kwishyuza abaturage batishyuraga uko bikwiye. Yongeraho ko bamaze kwishyuza miriyoni ziyingayinga ebyiri ku buryo hari icyizere ko mu gihe cya vuba aho ubudehe bwasubitswe buzasubukurwa.

Yongeraho ko mu gutanga inguzanyo komite y’umudugudu n’iy’ubudehe zizajya zishyira umukono ku masezerano y’inguzanyo umuturage ahawe, kugira ngo zizanafatanye kwishyuza iyo nguzanyo.

Ibyo ngo bizanajyana no gushyiraho gahunda ihamye yo kwishyuza ndetse na komite ishinzwe kwishyuza yongererwe imbaraga kugira ngo hatazongera kubaho ikibazo cyo gutinda kwishyura.

 

 

 


Rwanda | RUSIZI : BARASABWA KUJYA BAHUZA RAPORO KUGIRA NGO BAGERE KUMIHIGO BIYEMEJE

$
0
0

Bamwe mu bakozi b’akarere ka Rulindo barahiye.

Gutanga raporo zigaragaza imibare y ‘abaturage ku gihe ,kandi izo raporo zikaba zitavuguruzanya ngo ni bimwe mu bizafasha ubuyobozi bw’akarere ka rusizi kugera ku mihigo biyemeje. izi ni zimwe mu nama umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu karere ka rusizi yagiriye abakozi bashinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage hamwe n’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge igize akarere ka rusizi mu nama yabahuje ku wa gatatu, tariki 28/11/2012.

iyo nama ngo  yari mu rwego rwo kugira ngo aba bayobozi barebere hamwe uburyo raporo zigaragaza imibare y’abaturage batuye imirenge igize akarere ka rusizi zajya ziba zigaragaza imibare nyakuri kandi itavuguruzanya  nkuko byagiye bikunda kugaragara, aho ngo wasangaga imibare itangwa n’umukozi ushinzwe irangamimerere itandukanye n,iyatanzwe n’umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage kandi bakagombye  gutanga imibare ihuye nkuko Habiyaremye Emmanuel ushinzwe igenamigambi mu Karere ka Rusizi yabitangaje

Mu gushaka kumenya impamvu ituma iyi mibare y,abaturage itangwa n’aba bakozi bombi iba itandukanye ,umunyamakuru wa Kigali today  yaganiriye  n’umwe mu bitabiriye iyi nama avuga ko biterwa nabaturage biyongera cyane cyane abimukira gusa ubu noneho ngo ibyo bigiye muri iyi nama bizabafasha kudahuzagurika mu gutanga imibare idahuye n’ukuvuga  ivuguruzanya ari nabyo ngo biri muri bimwe bigira uruhare mu kutesa imwe mu mihigo akarere kaba kariyemeje  .

nyuma y’iyi nama aba bakozi  bagize ingamba bafata zizabafasha kuzajya batanga raporo z,imibare yabaturage ihuye.  Nizeyumukiza eline umukozi ushinzwe imibereho myiza yabaturage mu  murenge wa nyakarenzo tangaza ko zimwe muri izongamba harimo kujya bahora basubira muri raporo mbere y’uko itangwa . Akarere ka Rusizi kagizwe n’Imirenge 18 ituwe n’abaturage basaga ibihumbi 300. Guhuriza hamwe aba bashinzwe irangamimerere n’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage ngo bizatuma imibare nyakuri y’abaturage imenyekana, dore ko ari imwe mu mbogamizi aka Karere kahuraga nazo.

 

 

 

Rwanda | Gicumbi – Bahagurukiye kugabanya umubare munini w’abatazi gusoma no kwandika bakuze

$
0
0

Bahagurukiye kugabanya umubare munini w’abatazi gusoma no kwandika bakuze

Umusaza ari kwandika

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi buratangaza ko kujijura abaturage ari ukubakingurira amarembo agana ku iterambere cyane cyane bibanda kubakuze.

Ibyo byatangajwe kuri uyu wa 28/12/2012  n’umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mujawamariya Therese aho atangaza ko kunononsora imyigishirize igezweho  mu kwigisha Abakuze batazi gusoma, kwandika no kubara mu karere ka Gicumbi.

Kwigisha gusoma, kwandika no kubara byakorwaga mu karere ka Gicumbi, ariko ngo wasangaga buri wese yiyigishiriza mu buryo bwe, nta guhuriza hamwe, ndetse ngo no gusuzuma imitangirwe y’izo nyigisho bikagorana nk’uko Uwamahoro Julienne ushinzwe uburezi abitangaza.

Avuga ko gusuzumira hamwe imfashanyigisho bizatuma habaho imikorere inoze kandi n’isuzuma rikorwe neza “ Igikorwa cyo kwigisha gusoma, kwandika no kubara cyakorwaga ariko abantu babikoraga ku buryo butandukanye, uburyo bwo kubaza ntibuhure, amasuzumabumenyi agatandukana, bityo bigatuma hatamenyekana neza urwego abize bagezeho.

Ati “Ariko noneho ubwo bizajya bisuzumirwa hamwe bizatuma abantu biga neza, babazwe neza hose mu karere, kandi hamenyekane aho bahagaze mu kwiyungura ubumenyi ”.

Ibi asanga bizagirira akamaro aba bazaba barakurikiye amasomo yabo ndetse bigatuma akarere kagera ku iterambere kuko buri wese muri abo bazaba barangije kwijijura bazaba babasha buri wese kuba yakora uturimo twinshi kandi dutandukanye.

 

 

 

Rwanda : Intumwa za rubanda zirasanga urugamba rwo kuzamura imibereho rugenda neza

$
0
0

Intumwa za rubanda zirasanga urugamba rwo kuzamura imibereho rugenda neza

Intumwa za rubanda zigize ihuriro rishinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu nteko ishinga amategeko zivuga ko urugamba rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage rugenda neza.

Izi ntumwa zikaba zaratangaje ibi ku wa kabiri tariki 27/11/2012 ubwo zasozaga umwiherero w’iminsi itandatu zari zimaze mo mu karere ka Musanze, wari ugamije kubongerera ubushobozi mu gukora ubuvugizi bugamije gukemura ibibazo by’abaturage.

Niyongana Gallican perezida w’ihuriro riharanira imibereho myiza y’abaturage n’iterambere, gukorera isesengura ku buremere bw’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage, kuboneza urubyaro, ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’ibindi.

Izi ntumwa za rubanda, zivuga ko urugamba rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage rugenda neza, gusa zikavuga ko bikenewe ko buri munyarwanda atanga ibitekerezo bigamije gufasha inteko gushyiraho amateko atuma imireho myiza irushaho kujya imbere.

Agnes Ntibanyurwa, umukozi mu ishami ry’umuryango w’abibumye ryita ku baturage, umuryango wafatanye n’inteko mu gutegura uyu mwiherero, avuga ko icyari intego y’uyu mwiherero kwari ukongerera ubumenyi abadepite mu kunoza gahunda zigamije iterambere.

 

 

 

Rwanda : Questions arise over MTN expert in Kayumba Nyamwasa shooting case

$
0
0

Questions arise over MTN expert in Kayumba Nyamwasa shooting case

A technical expert from MTN South Africa brought by state prosecutors in the assassination case of Kayumba Nyamwasa has been found to be questionable after it emerged today in court that much of her testimony may have been fabricated.

The witness is Ms. Hilda Du Plessis, a Data Analyst with MTN Group. Since it is alleged that the six suspects who tried to kill Kayumba had used phones to communicate, the witness was brought in to analyse the data on the phones obtained from the suspects. It is that evidence that she provided to the Jeppestown magistrate court in Johannesburg in the previous sessions presided over by Magistrate Stanley Mkhari.

However, when the court resumed today (November 30), and it was time for the defence attorneys to cross examine her, it emerged that much of what she has testified was made-up evidence. As the witness was being torn apart, Kayumba Nyamwasa watched unmoved, next to his son Mark, and several people who seemed to be his associates.

Witness not knowledgeable?

In a particular case, Ms Du Plessis confessed that she was not a qualified Engineer – suggesting she did not have the knowledge to be able to analyse phone data. The witness also admitted that she does not have the technical knowledge specifically on the frequency of towers and only relied on training she received from MTN.

In her original testimony, the witness said the phone towers around where Kayumba was shot at, had picked up signal from the phones of the accused because they were within the fixed 5km radius. However, it emerged in court today that the phone towers can pick signals from phones as far as 50km away.

Using analysis from telecommunications experts, the defense also informed the court that a person can make a call in Johannesburg and if the nearest tower is busy, then the next tower can automatically pick a signal, and that this can be 60 kilometres away.

In the original testimony, Ms Du Plessis was linking particular phones to each of the six suspects by name. However, when she was asked how she found out that phones actually belonged to the suspects, the MTN witness said no voices had been recorded. Ms Du Plessis also added that to her, the evidence presented was only numbers, but that they were linked to the suspects by the South African State prosecutor, Shaun Abrahams.

No records of conversations

For example, she was asked by one of the defence advocates how she knew that a particular phone number belonged to Accused 5 (Hemedi Denego Sefu). Ms Du Plessis responded that she had been given the information by State prosecutor, Shaun Abrahams.

In yet another setback for the prosecution, the defence complained in court that it had not received the section 205 subpoena to “exhibit DD DD”, which is the phone number – allegedly belonging to Pascal Kanyandekwe. He is the suspect whom the prosecution claims funded the assassination plot, and that he tried to bribe police officers with a US$1million offer – which they refused, and instead arrested him.

Section 205 subpoena refers to a document that was used by prosecution and defence to request for permission to analyse the phones of the accused. The phones were in possession of police as it is detectives who allegedly recovered them from the suspects.

The defense also complained that they did not receive section 205 subpoena to “exhibit FF FF”, the phone SIM card allegedly belonging to Sady Adouu – one of the six suspects.

More controversy

More controversy emerged from the MTN witness’ original testimony. Ms Du Plessis was also asked today to clarify what she meant when she said in her original testimony that Accused 5 (Hemedi Denego Sefu) was speaking to Accused 4 (Richard Bachisa) at a given time of the shooting on June 19, 2010.

She responded that ‘Conversations were not recorded and there were no records for conversations’. The MTN witness said that she may point to the conversations, but does not know “what was being talked about”.

As per the deduction of the defense advocate: When Ms Du Plessis said that Accused 5 (Hemedi Denego Sefu) was in conversation with Accused 4 (Bachisa), it might as well be that it was Accused 1 (Amani Aruwani) who was talking to Accused 2 (Hassani Hoamedi Nduli) since you cannot tell who was in conversation with who by merely using the numbers.

Anger in court

In other damning evidence, the advocate pointed that in exhibit LL LL (phone belonging to Isa Mohamed), the MTN witness originally said that Accused 5 (Hemedi Denego Sefu) and Accused 4 (Richard Bachisa) were in conversation with this number, when in fact she cannot tell who was in conversation with whom.

The advocate said: “Instead of implying that Accused 5 (Hemedi Denego Sefu) was in conversation with Accused 6 (Kanyandekwe), she should have said such number 078……was calling such number 076….”

With this level of contradictions merely 30minutes into the opening of the session, the magistrate called both the defense and prosecution to decide another sitting. The three sides agreed that the case be reopened on January 14-18, 2013, and would continue in May 06-17, 2013.

Our correspondent in court says that when the magistrate announced the new dates, there was open hostility on court from the suspects who say they have been in custody for too long. Kayumba Nyamwasa rushed out of the courtroom from the backdoor with state prosecutor Abrahams.

Back in the court, the six suspects refused to stand up from their benches, bitterly complaining that the case was unnecessarily dragging on. The families of the accused also said they were getting fed up of having to supply food to the accused.

 

Rwanda Saddened By UK Decision Freeze Aid

$
0
0
Rwanda saddened by US decision freeze aid

’s Foreign Minister, Louis Mushikiwabo

The United Kingdom (UK) government has once again decided to freeze aid to Rwanda basing on allegations contained in the UN Group of Experts on the DRC dispute, a decision that Kigali government has called, “unfortunate and undermining to the pursuit of peace in the region.” Rwanda’s Foreign Minister, Louise Mushikiwabo remarked today 30th November 2012.

Expressing the disappointment at the UK government’s decision, Rwanda’s foreign Minister said the UN report contains allegations that are false and that continuing with same falsehood does not make it a fact. “The repetition of false accusations does not make them true” Mushikiwabo asserted.

According to the Minister, DRC had and still have complex governance and security challenges that have troubled the area for many years, a reason why blaming Rwanda without first concentrate on the root of the matter might suit short term political ends while it ultimately hinders the whole understanding of the affliction; pushing away an effective solution that would be permanent in the region.

“False, politically-motivated allegations against Rwanda serve the purposes of those who would rather ignore their responsibilities and not face up to the complex governance and security challenges that have afflicted the DRC over many decades” the Minister Argued

On the contrary to what the UK government has decided, Minister Mushikiwabo said that Rwanda would continue to be part of the solution within the ICGLR; adding that “The bottom line for Rwanda is stability in Eastern DRC and in the region”

Kigali government has also reminded the International community and Britain in particular that Rwanda will not be discouraged by UK’s inconsiderate decision but will continue the work started with member states in the hoping that the international community will support the process and contribute positively. “The bottom line for Rwanda is stability in Eastern DRC and in the region – this is what is important for us.”  Mushikiwabo stressed.

Rwanda’s foreign minister furthered saying that the action by the UK harms Rwanda while it does not do anything that helps combat the situation in the Democratic republic of Congo.

“Leveraging aid and development funds to punish or reward the perceived conduct of recipients, or to placate domestic critics, is contrary to the partnership philosophy that has helped make the collaboration between Rwanda and the UK among the most successful of its kind.”

This becomes the second time that Britain withholds its aid to Rwanda, after it did the same in July 2012 when it withheld £16m but the money was restored by Andrew Mitchell the predecessor of the international development secretary Justine Greening.  On this Friday 30th November 2012, UK’s international development secretary Justine Greening has again announced that £21m of budget support – money that goes directly to the Kigali government – due to be handed over next month will not now be released.

GISAGARA: BARASABWA KWITA KU MUTEKANO N’ISUKU CYANE

$
0
0

Akarere ka Gisagara gafite igice kini gihana imbibe n’igihugu cy’u Burundi, kakunze kugaragarwamo abahungabanya umutekano baturutse muri iki gihugu cy’abaturanyi, bazanywe no kwiba cyangwa n’ibindi bikorwa by’urugomo. Ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo ubwo bwagenzuraga aho ibikorwa by’imihigo bigeze muri aka karere, bwongeye kwibutsa abayobozi ko bagomba kwita ku mutekano cyane kandi bagakorana n’inzego zishinzwe kuwurinda, kugirango bahane amakuru ku gihe birinda ko wahungabana. Baranasabwa kandi kwita ku isuku cyane.

Alphonse Munyantwari umuyobozi w’intara y’amajyepfo

Alphonse Munyantwari umuyobozi w’intara y’amajyepfo

N’ubwo kuri ubu akarere ka Gisagara gatangaza ko nta kibazo cy’umutekano gafite ndetse ngo kakaba kanakorana neza n’inzego zishinzwe umutekano neza, umuyobozi w’intara y’amajyepfo bwana Alphonse Munyentwali arongera kubibutsa ko kubungabunga umutekano ari igikorwa gihoraho kandi bagomba kwitaho cyane igihe cyose. Aributsa ko ari ngombwa cyane gukorana n’inzego z’umutekano, guhanahana amakuru kenshi kugirango birinde icyawungabanya cyose.

Bwana Alphonse Munyantwari aragira ati “Umutekano muri aka karere urahari yego, ariko kuwubungabunga bihoraho, mugomba kwibaza muti ese amarondo arakorwa neza? Ese amakaye agomba kwandikwamo abinjira n’abasohoka arakora akanagenzurwa? Nta kindi rero bisaba usibye kwegera inzego z’umutekano mugakorana, mukajya muhana amakuru kugirango hatagira ikibacamo kikabahungabanyiriza umutekano”.

Umuyobozi w’intara kandi yagarutse ku kibazo cy’isuku, aho yongeye kuvuga ku nkuru yatangajwe mu kinyamakuru ko muri aka karere hari abarwaye amavunja, asaba abayobozi ko bakwita kuri iki kibazo, niba ari n’abafite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe bakunze kugaragarwaho umwanda mu mihanda, bakitabwaho ariko ntihagire ugaragarwaho n’umwanda cyangwa amavunja. Yavuze ko bishoboka ko mu mirenge cyangwa utugari bashobora kuba badafite uburyo bwo kuvura indwara zo mu mutwe ariko ko batagomba kunanirwa no gutoza abantu isuku, no kuba bavura indwara ziterwa n’umwanda.

Aka karere ka Gisagara ko kavuga ko kamaze igihe karahagurukiye ikibazo cy’umwanda kandi kakaba kagikomeje. Gisagara nk’akarere kagizwe n’icyaro gusa, umubare munini w’abaturage uracyatozwa isuku, kandi kemeza ko bizagerwaho uko byifuza kuko ngo aho kageze ubu atariho kahoze.

 

 

Nyamagabe: Akarere karatanga icyizere cyo kwitwara neza mu kwesa imihigo ya 2012-2013.

$
0
0

MUNYENTWALI AlphonseKuri uyu wa gatatu tariki ya 28/11/2012, itsinda riyobowe na Guverineri w’intara y’Amajyepfo MUNYENTWALI Alphonse ryari mu Karere ka Nyamagabe mu rwego rwo gusuzuma  aho Akarere kageze gashyira mu bikorwa imihigo y’umwaka ya 2012-2013.

Muri icyo gikorwa cyatangiye ahagana mu masaha ya saa kumi n’imwe, Abakozi b’Akarere ka Nyamagabe bayobowe n’Umuyobozi wako MUGISHA Philbert bagaragaje aho Akarere kageze kesa imihigo y’uyu mwaka.

Mu byasuzumwaga harimo ibyegeranyo by’aho Akarere kageze gashyira mu bikorwa Imihigo, ndetse hakagaragazwa n’ibihamya byayo harimo amaraporo anyuranye yaba ayoherezwa mu buyobozi bw’Akarere, yaba ayoherenzwa ku zindi nzego nko ku Ntara, muri za Minisiteri n’ibindi bigo.

Nk’uko byagiye bigaragazwa n’abakozi bakurikirana imihigo umunsi ku wundi, kugeza ku itariki ya 15/11/2012, hari Imihigo yari yareshejwe, hakaba igeze hagati ndetse n’irimo gutangira kuko ibijyanye n’amasoko byo byarangiye.

Mu mihigo yarangiye twavugamo uwo kubaka ikusanyirizo ry’amata mu murenge wa Tare n’uwo gushyiraho “One Stop Center” mu karere igeze ku 100%.

Nk’uko byagaragajwe n’abari bagize itsinda risuzuma, biragaragara ko hatagize igihinduka imihigo yose Akarere ka Nyamagabe kahize imbere ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u izagerwaho yose, ndetse akarere ka Nyamagabe kakazongera gusubira mu ruhando rw’imyanya ya mbere ku rwego rw’igihugu.

Akarere ka Nyamagabe gafite muri rusange imihigo 55 muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2012-2013, imyinshi ikaba ijyanye no kuzamura ubukungu bw’abaturage.

 

 


Rwanda | Gakenke: Inama y’umutekano yavugutiye umuti ibyaha bihungabanya umutekano

$
0
0

Rwanda : Gakenke InamaAbayobozi b’inzego zishinzwe umutekano n’ubuyobozi bw’akarere mu nama y’umutekano . (Photo: N. Leonard)

Inama ngarukakwezi y’umutekano y’akarere  ka Gakenke yateranye kuri uyu wa kane tariki 29/11/2012, ifata ingamba zitandukanye ku byaha byahungabanyije umutekano mu kwezi kw’ugushyingo.

Aganira n’itangazamakuru, Umuyobozi w’Akarere, Nzamwita Deogratias asobanura ko umutekano uhagaze neza muri rusange kandi n’ibyaha bikaba byaraganutse muri uku kwezi ugereranyije n’andi mezi ashize kuko byagera ku byaha 80.

Uyu muyobozi avuga ko ibyaha by’ubwicanyi bikunda kugaruka  bishingiye  ku makimbirane yo mu muryango n’ubusinzi, bafashe ingamba zo  kwigisha abaturage ku  gaciro k’ubuzima no kubakangurira gukemura ibibazo byabo bifashishijwe n ubuyobozi ndetse n’ubutabera; nk’uko Umuyobozi w’Akarere yakomeje  abitangaza.

Ku kibazo cyo kwangiza abana b’abakobwa, ngo ababyeyi bafite inshingano nkuru yo kurinda abana babo kugenda nijoro. Ikindi, ngo bagiye kwigisha urubyiruko rukora ayo mabi kugira ngo babireke kandi n’abazananirana bazajyanwa mu kigo ngoromuco (Transit Center).

Abari mu nama y’umutekano bagaragaje ko muri iyi minsi, amafaranga mpimbano agenda yiyongera  mu giturage.   Bashimangira ko hakwiye kwigisha abaturage bakamenya amafaranga mpimbano n’ibigo by’imari bikagura utwuma tugenzura inoti.

Inama y’umutekano yaganiriye ku myiteguro y’itorero ry’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye  isanga igeze kure. Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge  basabwe gutangira gutegura ibikorwa by’ingenzi urwo rubyiruko ruzakora guhera mu kwezi kwa Mutarama kugeza muri Werurwe muri gahunda ya nyuma y’itorero yiswe “urugerero”.

Umuyobozi yabasabye kuzitabira iryo torero rizatangira tariki ya 30/11/2012 rigasozwa kuwa 22/11/2012.

 

 

 

UBURENGERAZUBA : Inama zitandukanye zizajya zibera mu turere dutandukanye

$
0
0
Rwanda : Icyicaro cy’Intara y’i Burengerazuba kiri mu karere ka Karongi

Icyicaro cy’Intara y’i Burengerazuba kiri mu karere ka Karongi

Umwe mu myanzuro y’inama y’umutekano yaguye y’Intara y’i Burengerazuba yo kuwa gatatu tariki (28/11/2012) nuko mu ntangiriro z’umwaka utaha inama zitandukanye z’Intara zizajya zibera mu turere dutakanye, aho kubera gusa mu karere ka Karongi ku cyicaro cy’Intara nk’uko byari bisanzwe.

Icyi cyemezo cyafashwe kugira ngo ababa batumiwe muri izo nama bajye babasha kubona umwanya wo kumenya ibibazo byigirwamo kuko akenshi biba bireba uturere dutandukanye, bityo no guhinduranya aho zibera bigatuma ibibazo birushaho kumvikana.

Ibi kandi bizajya binorohereza bamwe mu bitabira inama kudahora bakora ingendo ndende akenshi bakanakererwa kubera guturuka kure. Urugero nk’abaturuka mu turere twa Rusizi, Rubavu na Nyamasheke bagomba kuza i Karongi ku cyicaro cy’Intara. Kenshi iyo inama zigomba gutangira saatatu z’igitondo, usanga zikerererwa nk’isaha cyangwa irenga kubera gutegereza ababa bakiri mu nzira.

 

 

 

RWANDA | GISAGARA: BARASABWA KUNOZA IMIKORERE KUGIRANGO IMIHIGO IGENDE NEZA

$
0
0

Nyuma y’uko abakozi b’akarere ka Gisagara bagaragarije ibimaze kugerwaho muri aya mezi atandatu ashize hatangiwe umuhigo w’umwaka 2012-2013, ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo bwongeye kubashishikariza basabwa kunoza imikorere yabo,kongera imbaraga mu bikorwa bike byagiye bigaragara ko bikiri hasi, birimo ubwisungane mu kwivuza mu mirenge imwe n’imwe, ubwitabire mu mirenge sacco. Bibukijwe kandi ko nyuma ubunararibonye bafite mu kazi bagomba kugira n’ubushake kugirango ibyo bafite mu nshingano bigerweho n’imihigo yeswe uko bikwiye.

Rwanda : GISAGARA BARASABWAUbuyobozi bw’intara y’amajyepfo bwasuzumye aho ibikorwa by’umuhigo w’umwaka 2012-2013 bigeze mu karere ka Gisagara, aho buvuga ko muri rusange biri ku ntera nziza, ariko hakaba hari ahagomba kongerwa imbaraga mu mihigo itandukanye ikiri hasi. Aho ni nko mu rwego rw’ubuzima aho byagaragaye ko hari imirenge igifite umubare uri hasi mu bwisungane mu kwivuza, ahandi ni aho mu bukungu hari ahagaragaye ko abaturage bataritabira kujya mu mirenge Sacco uko bikwiye. Bwana Alphonse Munyantwali umuyoboi w’intara y’amajyepfo yabasabye kunoza imikorere no kongera imbaraga, bagakora batikoresheje kugirango ibyo bashinzwe bitungane na ya mihigo igerweho.

Aka karere gaheruka kuza ku mwanya wa 8 mu mihigo y’umwaka utambutse, kavuga ko icyo kagamije ari ukuza kumwanya w’imbere kurushaho, ibi rero bikaba ngo bizagerwaho ari uko gakoze cyane kandi neza. Umuyobozi w’intara yongeye kubwira abakozi bose ko kwesa imihigo ari inshingano zabo n’ubundi, kandi bakanamenya ko kwesa imihigo bivuga  kugera ku byo biyemeje 100%.

Bwana Alphonse Munyantwali yagize ati “Biri mu nshingano zanyu gukora akazi kanyu neza, ibyo mwiyemeje kandi musabwa mukabigeraho, imihigo ikeswa, kandi kwesa imihigo bivuga kugeza ku rwego rwa 100%”.

Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko nta mbogamizi, kandi ko aka karere kari gukora ibyo gashinzwe gashyizeho umwete, hakaba hizewe ko n’ibizavamo bizaba byiza. Iri suzuma riri gukorwa n’irisanzwe rikorwa hagati mu mwaka w’umuhigo, hagamijwe kureba aho ibikorwa by’umuhigo bigeze no kungurana inama ku bikeneye gukosorwa.

 

Nyakinama –Hashojwe amahugurwa ku kurwanya ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

$
0
0

rwanda : Nyakinama –Hashojwe amahugurwaAbasirikare 19 baturutse mu bihugu bitandatu bya Afrika, kuri uyu wa kane tariki 29/11/2012 bashoje amahugurwa bakoreraga mu kigo cy’amahoro cy’ u , ( Peace Academy), aho bahuguwe ku bijyanye no kurinda abasivire no kurwanya ikoreshwa ry’abana mu ntambara.

Col Jules Rutaremara, uyobora , yavuze ko intego y’aya mahugurwa, yari ukuzamura ubumenyi mu kumenya icyo ikoreshwa ry’abana mu gisirikare bivuze, ndetse n’impamvu zihishe inyuma y’ikoreshwa ry’abana mu makimbirane yifashisha intwaro.

Yongeraho ko aya mahugurwa yari agamije kuzarangira hatanzwe ingamba zigamije gukumira ishorwa ry’abana mu ntambara, ndetse ngo iyi ntego yagezweho, ndetse n’abayitabiriye bose bemerewe guhabwa impamyabumenyi.

Zaina Nyiramatama, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’abana yavuze ko ikibazo cy’ishyirwa mu gisirikare ry’abana ari ikibazo kigaragara mu bice byose by’isi, gusa ngo ibihugu bikennye ari nabyo akenshi biba binayobowe nabi bigaragaramo iki cyibazo ku rwego rwo hejuru.

Yavuze kandi ko ku isi hose hagaragara abana mu ntambara basaga ku bihumbi 250, kandi ngo hafi y’ icyakabiri cyabo kikaba kigaragara muri Afrika.

Aba bana kandi ngo bakoreshwa imirimo itandukanye mu bihe by’intambara, hakazamo no gukorerwa ihohoterwa ry’uburyo butandukanye. Aya mahugurwa amaze icyumweru kimwe, yitabiriwe n’ibihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Kenya, Uganda na Somalia.

 

Rwanda | Nyamagabe: Akarere kafashe imyanzuro igamije kuzamura imitangire ya serivisi nziza.

$
0
0

Rwanda : Nyamagabe Akarere karatangaKu mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 29/11/2012, akarere ka Nyamagabe kagiranye inama n’abakuriye ibigo bitandukanye byaba ibishamikiye kuri leta cyangwa abikorera, inzego z’umutekano, amabanki n’ibindi bitandukanye mu rwego rwo kungurana ibitekerezo no gufata ingamba zo kunoza serivisi zitangwa.

Iyi nama ije nyuma y’uko ubushakashatsi bwagaragaje ko n’ubwo abaturage bishimira serivisi bahabwa mu nzego za leta biyongereye ariko hakiri intambwe yo guterwa naho abikorera bikaba bikiri hasi kuri 51%, hakanashyirwaho igihe cy’amezi atatu y’ubukangurambaga ku mitangire ya serivisi nziza.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert atangaza ko nyuma yo kwisuzuma basanze hari aho imitangire ya serivisi ikiri hasi, muri iyi nama bakaba bafatiyemo ingamba zizafasha mu kuzamura iyo mitangire ya serivisi kugira ngo abasaba serivisi bage bazihabwa uko bikiwiriye, nko kuba abakoresha basabwe kwicarana n’abakozi bakaganira ku buryo bagomba gukora akazi kabo, ibisabwa ngo serivisi itangwe, aho itangirwa n’igihe bimara, bityo ababagana babashe kugira ayo makuru.

Muri iyi nama kandi hanashyizweho itsinda rihuriweho n’ibyiciro byose rizajya rigenzura imitangire ya serivisi n’aho imyanzuro yafashwe igeze ishyirwa mu bikorwa, ndetse rikazajya rinajya inama aho risanze bitameze neza.

Abitabiriye iyi nama kandi bashimangiye imyanzuro yafashwe ku rwego rw’igihugu banongeraho ko usaba serivisi adakwiye kubyihererana mu gihe ayihawe nabi, hakabaho ubufatanye ku nzego zose no guhanahana amakuru kugira ngo barusheho kuzuza inshingano zabo uko bazisabwa.

Muri iki gihe cy’amezi atatu ngo n’abaturage bazegerwa babashe gusobanurirwa serivisi nziza cyangwa se mbi icyo ari icyo, bityo bage banamenya guharanira uburenganzira bwabo mu itangwa rya serivisi.

 

 

 

Viewing all 3792 articles
Browse latest View live