![Abayobora Imirenge mu Burasirazuba basabwe kureshya bagenzi Abayobora Imirenge mu Burasirazuba basabwe kureshya bagenzi]()
Abayobora Imirenge ihana imbibi n’u Burundi, Tanzaniya na Uganda basabwe gushaka ubucuti hakurya y’imipaka
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odetta, arasaba abayobozi b’Imirenge ihana imbibi n’ibihugu by’u Burundi, Uganda na Tanzaniya gushaka ubucuti ku bayobozi bagenzi babo muri ibyo bihugu kuko bizabafasha bakabona amakuru ya ngombwa bakeneye mu kubungabunga umutekano.
Ubwo bari mu mu nama yaguye y’Umutekano y’Intara y’Iburasirazuba tariki 20/11/2012, Uwamariya yasabye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yose ihana imbibi na biriya bihugu gukoresha uburyo bwose bakagirana umubano wihariye n’abayobozi ku rundi ruhande rw’imbibi, bakabagira inshuti basangira kandi baganira uko bwije uko bukeye.
Madamu Guverineri ati “Mukwiye kwiga uko mwacudika n’abo bayobozi muturanye, mukajya muhura kenshi, mukaganira, ndetse mugasangira mukanasabana kuko muri ubwo bucuti niho muzakura ubwumvikane no kutishishanya bakajya babaha amakuru mukeneye mukanafatanya gukemura ibibazo bya buri munsi bivuka hagati y’abaturage baturiye imipaka n’abayinyuraho bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi”.
![Abayobora Imirenge mu Burasirazuba basabwe kureshya bagenzi2 Abayobora Imirenge mu Burasirazuba basabwe kureshya bagenzi2]()
Guverineri Uwamariya arahamagarira abayobozi b’Iburasirazuba kureshya bagenzi babo bo mu bihugu baturanye
Abanyamabanga Nshingwabikorwa bavuze ko basanzwe bagerageza kubana neza na bagenzi babo baturanye, ariko bikaba byari bikiri ku rwego rw’akazi gasanzwe.
Muhengeza Jean de Dieu uyobora Umurenge wa Kamabuye uhana imbibi na zone za Musoni na Marembo mu Burundi avuga ko abayobozi ba Marembo babanye neza. Ngo abaturage ubwabo nibo bateza ibibazo, ariko bagafatanya kubishakira ibisubizo.
Gakuru James uyobora umurenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare avuga ko gufatanya n’abayobozi ba Kamwezi na Ngoma muri Uganda byatumye babasha kujya bakemurira hamwe ibibazo bikomeye birimo nko gukumira Abaganda bajyaga baza guhiga muri pariki zo mu Rwanda n’ahandi hatemewe.
Iyi mikoranire ndetse ngo yanakumiriye indwara y’uburenge kuko habayeho kuganiriza aborozi bo muri Uganda n’abo mu Rwanda bakabwirwa amabwiriza bakwiye kwitwararika ngo indwara idafata amatungo akiri mazima mu Rwanda.
Karengera Katabogama Alexis uyobora Karama muri Nyagatare we ariko avuga ko abayobozi b’ibanze ku rundi ruhande ahitwa Kabale muri Uganda bajya bagira ubwo bahishira abajura baba bibye amatungo mu Rwanda, ndetse rimwe na rimwe ngo abo bajura banasengerera abo bayobozi bakabakingira ikibaba.
Uyu wo mu Karere ka Nyagatare ati “Hari ubwo tuvugana ngo adufashe gufata umujura runaka dukeka, ariko wa mujura akaba yadutanzeyo, ndetse banasangiye. Icyo gihe iyo twongeye no kubahamagara ntibatwitaba kugeza igihe tuzarambwirwa tugasa n’abakuyeyo amaboko.”
![Abayobora Imirenge mu Burasirazuba basabwe kureshya bagenzi23 Abayobora Imirenge mu Burasirazuba basabwe kureshya bagenzi23]()
Uyu muturage uvuye gusarura igitoki mu murima afite ku rundi ruhande rw’umupaka
Abayobozi b’intara y’Iburasirazuba baravuga ko hakunze kuvuka ibibazo bya buri munsi hagati y’abaturage baturiye imipaka, cyane cyane ibibazo by’ubujura, ibyo kwambutsa ibiyobyabwenge, abanyarugomo bahungira hakurya y’imbibi z’igihugu ndetse ngo n’imbibi z’amasambu kuko ahatari imipaka ikomeye usanga insina imwe igira imibyare mu bihugu binyuranye, ikera ibitoki mu bihugu bibiri n’ibindi.
Iki gihe ngo biteza amakimbirane hagati y’abaturage baba ari abaturanyi, akenshi bafitanye n’amasano ya hafi, bajya mu tubari no mu masoko mu kindi gihugu n’ibindi.
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba yabwiye abo bayobozi ko ari mu biganiro na Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda ngo ku nzego nkuru bashyireho imiyoboro migari izafasha abo bayobozi kujya bafatanya.
Ibi biganiro ndetse ngo bizagezwa no ku bayobozi bakuru b’ibindi bihugu, ariko ngo bizatanga umusaruro mwiza ari uko abayobozi bo hasi mu nzego z’ibanze bacuditse ubwabo, bakajya bisanzuranaho bagafatanya akazi ka buri munsi.
Bamwe muri aba bayobozi biyemeje ko bagiye kuvugurura imikorere, ndetse ngo bakajya bananyuzamo bagasengera agacupa bagasabana n’abo bagenzi babo ariko bakabakuraho ubucuti bwiza buzabafasha mu kazi.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba busanzwe bwarasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Intara ya Kagera muri Tanzaniya, ariko kuyashyira mu bikorwa birasaba ko abayobozi b’ibanze nabo ubwabo baba babyumva kandi bakayateza imbere.