Imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe abatutsi irakomeje kandi iragenda neza mu karere ka Bugesera, ubuyobozi burasaba abaturage kurangwa n’ubufatanye maze igikorwa cyo kwibuka abaturage bose bakakigira icyabo.
Abo baturage barasabwa kuba hafi abarokotse babafata mu mugongo ndetse bakafasha mu bikorwa bitandukanye uko ubushobozi buzaboneka nk’uko bitangazwa na Gasana John ukuriye komite ishinzwe gutegura icyunamo.
Yagize ati “ mu cyumweru cyo kwibuka hategerejwe ibikorwa byinshi birimo no gushyingura imwe mu mibiri y’abazize Jenoside yabashije kuboneka”.
Gasana avuga ko mu murenge wa Ruhuha habonetse imibiri 5, Ntarama imibiri 3, Mwogo 1, Nyamata habonetse imibiri 3 ndetse no mu murenge wa Juru bahakuye umubiri 1, yose ikaba izashyingurwa mu cyubahiro.
Yanagarutse ko mu gihe cy’icyunamo hazakorerwamo ibiganiro ndetse anagaruka ku kamaro ibiganiro bifitiye abaturage aho yemeza ko bifasha abaturage kurushaho kumva ububi bwa Jenoside.
“ ibi biganiro ni imbaraga zo gukumira ingengabiterezo ya Jenoside, ndasaba abaturage gukomeza imyiteguro kugira ngo bazinjire neza mu bihe byo kwibuka. Ndasaba buri wese ko igikorwa yakigira icye agira uruhare mu bikorwa byose bizakorwa bijyanye no kwibuka”.
Abaturage nabo bemeza ko kujya muri ibi biganiro bituma barushaho gusobanukirwa ububi bwa Jenoside, ibyo bikazatuma nta we uzongera kurangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside nk’uko bisobanurwa na Kuradusenge Jeanne wo mu murenge wa Gashora.
Rwikangura Jean uhagarariye umuryango w’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Bugesera avuga ko mu bihe nk’ibi bibanziriza icyunamo ari umwanya wo kurushaho kwegera abacitse ku icumu.
Ati “ ibyo bikagaragarira mu bikorwa nko kububakira no kubasanira amazu no kwifatanya nabo mu gukemura bindi bibazo baba bafite”.
Icyumweru cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Bugesera kizarangwa n’ibikorwa byinshi birimo ibiganiro byateguwe na komisiyo y’igihugu yo kurwa nya Jenoside n’ibikorwa bitandukanye byo gufasha abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi.