Ku wa 28 Werurwe 2013 mu Murenge wa KABAYA icyiciro cya mbere cy’ibikorwa by’urugerero by’intore zo mu mutwe w’indongozi cyashojwe ku mugaragaro. Intore zo mu mitwe y’isibo za buri kagari ziyeretse abashyitsi bakuru bayobowe na Mme NYIRANEZA Clothilde umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka ngororero. Intore zashimwe ibyo zakozwe mu murenge wa kabaya byose bigamije iterambere ry’igihugu birimo (ubwisungane mu kwivuza MUSA, aho ubu umurenge ukaba ugeze ku gipimo cya 80%, isuku n’isukura, kongera ibikorwa by’umuganda birimo inyubako z’amashuri ,utugari, no kubakira abatishoboye). intore zagaragaje kandi ibyo ziteganya gukora zivuye mu kiruhuko birimo:
- Ibarura ry’abatazi gusoma, kubara no kwandika;
- Kubarura abana bavuye mu ishuri ;
- Gukomeza ibikorwa by’imirimo y’amaboko
- Gukora ibarura z’intore zose zatojwe mu murenge hakurikijwe ibyiciro zatorejwemo;
- Gukora ubukangurambaga mu mashuri bugamije kurwanya ingengabitekerezo ya genocide;
- Gukora ibyiciro by’abazatozwa mu midugudu hakurikijwe imyaka 18-35 no hehuru y’imyaka 36;
- Gukora ibarura ry’abanyeshuri bari kurangiza umwaka wa gatandatu bazatozwa 2013 ku gira ngo bazabe bazwi.
Muri icyo gitaramo gisoza kandi ku bufatanye na minisiteri y’urubyiruko na UNFPA, intore zahawe ibiganiro birebana no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abari n’abategarugori ndetse no kwirinda SIDA, ibiganiro bikurikirwa n’igikorwa cyo kwipimisha aho urubyiruko rurenga 200 rwipimishije virusi itera SIDA kubushake ,kubufatanye bwa CS ya kabaya .
Ibirori byasojwe n’Ijambo rya Mme NYIRANEZA Clothlide umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka ngororero, yagarutse ku bikorwa byakozwe n’intore zo ku rugerero ashima ubutwari za garagaje ndetse abashishikariza no gukomeza kuba indashyikirwa aho bagiye kujya mu biruhuko bizatangira kuwa 29 werurwe 2013 , icyiciro cya kabiri cy’ibikorwa kikazatangira ku wa 24 mata kugeza 06 kamena 2013.