Intore ziri kurugerero mu murenge wa Murama ho mu karere ka Ngoma ubwo zasozaga icyiciro cya mbere cy’ urugerero zizamaramo amezi atandatu, zasabwe ko ubutore batojwe bwabaranga kandi bakabutoza n’abandi.
Umutoza w’intore mukuru akaba n’umukozi mu karere ka Ngoma ushinzwe ibikorwa by’ intore ziri kurugerero, Mukandera Ephigenie, yibukije izi ntore ko ibikorwa bakora ari ibikorwa by’ubwitange kandi ko intego y’ urugerero ari ukurema umunyarwanda nyawe.
Abwira izi ntore ziri kurugerero yagize ati ”Intego y’ urugerero ni ukurera cyangwa kurema umunyarwanda wihesha agaciro kandi ufite umuco. Niyo mpamvu mwe mwabitojwe byabaye ngombwa ko mujya kurugerero kugirango mubyigishe abaturage.” Izi ntore zemeza ko nazo zibona zaratanze umusaruro mwiza zari zitezweho, zikaba zahawe certificate kuko zakoze imirimo itandukanye irimo kubaka uturima tw’igikoni,kuvugurura inzu z’abatishoboye n’ibindi.
Niyitegeka Phelicien umwe muri izi ntore wafashije ishuri ritari rifite umwarimu w’isomo ry’ubugenge (physics) yagize ati”Intore kuko itaba ikibazo ahubwo iba igisubizo yishakira inzira nanjye naraje mba igisubizo kuri uyu mwarimu wari wabuze mpakorera urugerero kandi abanyeshuri bumva iri somo neza.”
Abaturage bari bateraniye muri iki gikorwa bashimye izi ntore bavuga ko zabafashije cyane kandi ko zababereye intangarugero mu gukora ibikorwa bibafitiye akamaro no kubahiriza gahunda za leta.
Ngabonziza Theobar umwe mu bubakiwe akarima k’ igikoni ashima iki gikorwa agira ati ”Aba bana ibintu badukoreye ni byiza cyane, cyane cyane uturima tw’igikoni kuko abenshi ntabwo twatugiraga ariko batubereye imbarutso rwose ubu umuntu yatangiye kurya imboga, ni ubuzima bwiza.”
Intore ziri kurugerero zigizwe n’ abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu mwaka ushize.
Izi ntore zasabwe kuzakomeza kurangwa n’ibikorwa by’ intangarugero no kuzakomeza icyiciro cya kabiri cy’ urugerero mu murava n’imbaraga n’ubwitange.