Ibi ni ibyatangarijwe mu muhango wo gusoza icyiro cya mbere cy’intore zo kurugerero kurwego rw’akarere ka Rusizi mu murenge wa Nyakarenzo, ni muri urwo rwego izi ntore zashimiwe byimazeyo ibikorwa by’indashyikirwa zakoze muri iki cyiciro cya mbere cy’urugero, cyamaze amezi 3 zikaba zisabwa nanone kuzitabira icyiciro cya kabili giteganyijwe nyuma y’icyunamo cyo kwibuka inzirikarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mme Nirere Francoise mu birori byo gusoza urugerero.
Bimwe muri ibyo bikorwa izo ntore zishimirwa ni imirimo y’amaboka zakoze zitunganya imihanda zinayihanga, aho zahanze imihanda mishya ireshya km 40 mu karere hose, aha kandi izi ntore zanubakiye abatishoboye amazu agera kuri 15 mu karere hose, umwe mububabakiwe inzu Rutebuka Ezechiel yadutangarije uburyo yakiriye n’ibyishimo byishi iyi nzu.
Mu birori yo gusubika uru rugero intore ihagariye izi ndi mu ruyu murenge wa nyakarenzo Mfurayase Bernadin yagaragaje ko imihigo zari zahize zayihiguye ku kigeranyo cy’ijana ku ijana gusa yanagaraje zimwe mumbogamizi bahuye nazo zishingiye ahanini mu kubura ibikoresho aho yasabyeko mu cyiciro cya kabili hategurwa ubushobozi buhagije kugirango bazabashe kugera kubyo bateganya .
Umuyobozi w’ akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mme Nirere Francoise kandi yashimiye ababyeyi b’izi ntore kuruhare bagize kugirango abana babo bageze kugihugu ibikorwa nk’ibi aho urwo rugerero rwatangiranye ubwitabire mu bwisungane mu kwivuza muri aka karere bwari bugeze kuri 60% ariko urugero rusubitswe akarere kageze kuri 80% mubwisungane mu kwivuza
Umuyobozi w’ingabo muturere twa Rusizi na Nyamasheke Jenerari Karamba Charles yavuze ko ibikorwa by’intore bigaragaza kwigira kw’abanyarwanda ari nako kwahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda aha kandi yijeje izi ntore ko zizabona bimwe mubikoresho byababereye imbogamizi bigatuma batagera kubyo biyemeje ijana kwijana, aha yasabye intore zo kurugerero gukomeza ubufatanye mu kubaka igihugu cyabo kuko ahari ubufatanye byose bishoboka.
Mugusoza izi ntore ziyemeje ko zizagaruka ziyongereyemo izindi mbaraga kugirango zigaragaze uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu cyabo.