Kuri uyu wa kane tariki 28/03/2013, ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza n’itorero ryo ku rugerero mu Murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke, abayobozi b’imidugudu bakoze neza bahembwe ibintu bitandukanye, uwahize abandi ahabwa igare.
Umusore witwa Dusabumuremyi Egide uyobora umudugudu wa Gataba, mu Murenge wa Ruli wagaragaje ko ari indashyikirwa mu gukangurira abaturage ayobora gahunda za Leta ni we wegukanye igare rishyashya.
Dusabumuremyi yadutangarije ko yishimiye igihembo ahawe. Yemeza ko icyo gihembo agikesha ubufatanye bwiza burangwa hagati y’abaturage na komite y’umudugudu bigatuma bashyira mu bikorwa gahunda za Leta neza.
Abaturage bo mu mudugudu we batanze ubwisungane magirirane mu kwivuza buzwi nka mitiweli ku gipimo cya 100%.
Bazubagira Drocella, umuyobozi w’umudugudu wa Gisizi, Akagali ka Rwesero, wahembwe radiyo, avuga ko yakiriye neza igihembo yahawe.
Uyu mugore w’abana barindwi ayobora umudugudu uhana imbibi n’Akarere ka Muhanga. Ahamya ko uburyo akemura ibibazo by’abaturage be bambuka uruzi rwa Nyabarongo bakanywera i Muhanga n’uko ahanga n’abantu bava i Muhanga bakinjira mu mudugudu we gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe ngo ni byo byatumye aba umuyobozi mwiza.
Ngo umunsi umwe aherekejwe n’umugabo we ndetse n’abaturage bafashe ubwato ari nijoro bakurikirana abajura b’amabuye y’agaciro bari bambutse mu Karere ka Muhanga barafatwa.
Abandi bayobozi b’imidugudu bahembwe terefone ngendanwa n’itoroshi yo kumurikisha iherekejwe n’amabuye yayo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ntakirutimana Zephyrin avuga ko ari byiza gushimira abakora neza no kugaya abakora nabi. Ibi bizatuma abayobozi b’imidugudu bagira ishyaka mu kazi kabo.
Yashimye ibikorwa byakozwe n’intore zo ku rugerero, aboneraho gusaba abaturage kuzabibungabunga kugira ngo bizarambe.
Mu Karere ka Gakenke Intore zigera ku 1100 zitabiriye itorero ryo ku rugerero mu gihe cy’amezi atatu zikora ibikorwa by’iterambere birimo guca ibyobo bifata amazi, kubakira abatishoboye, gutunganya ubusitani, gutanga ibyangobwa by’ubutaka n’ibindi.