Abayobozi b’amatorero mu karere ka Rubavu barasabwa guhamagarira abakirisitu kwitabira gahunda zo gutangira icyunamo kizatangira ku cyumweru taliki ya 7/3/2013.
Bamwe mubakirisitu bibaza uko bazitabira gahunda zo gutangiza icyunamo mu gihe kizaba gitangiye kumunsi wo gusenga kandi bagomba no kwitabira amasengesho.
Umuyobozi w’impuzamatorero mu karere ka Rubavu Masasu Ndekezi Simon avuga ko amasengesho azaba kare hanyuma abantu bakajya kwifatanya n’abandi gutangira icyumweru cy’icyunamo.
Pasteri Masasu avuga ko kwifatanya n’abandi gutangira icyunamo bizajyana no kumva ijambo umuyobozi w’igihugu azageza kubanyarwanda mu gutangira icyunamo ku nshuro ya 19 hibukwa jenoside yakorewe abatutsi.
Abanyamadini bo mu karere ka Rubavu bavuga ko umukirisitu agomba kwifatanya n’abahuye n’ibibazo, bivuze ko abakirisitu bagomba kwifatanya n’abakozweho na Jenoside babafata mu mugongo hamwe no kwitabira ibiganiro kugira ngo babe hamwe kandi bakomeze ubumwe bwo kwamagana ko ibyabaye bitakongera kuba mu Rwanda ukundi.
Pasiteri Masasu akaba ahamagarira abakiristu gusenga no gushyira hamwe kugira ngo barangwe n’ubumwe. Kuruhande rwa Kiliziya gaturika ho ngo Misa zizaba kare hanyuma abakiristu bajye kwifatanya n’abandi kandi ngo igitambo cya Misa kizarangwa no gusabira abanyarwanda n’igihugu cy’u Rwanda.