Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Gakenke yateranye kuri uyu wa kabiri tariki 26/03/2013 iyobowe n’umuyobozi w’akarere, Nzamwita Deo. Iyo nama yasuzumye uko umutekano uhagaze mu karere isanga umeze neza muri rusange uretse ibyaha icyenda byabaye mu kwezi kwa Werurwe.
Ibyaha byo gusambanya abana ndetse no kujugunya abana biri mu byaha biragaruka buri kwezi. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ababyeyi bagomba gufata iya mbere mu kuganiriza abana iby’imyororokerere kandi bakabarinda kugenda nijoro kugira ngo ibyo byaha bikumirwe.
Ikindi, gikunda guhungabanya umutekano hari urugomo ruterwa n’ubusinzi bugaragara ko cyane cyane ku minsi y’isoko.
Umuyobozi w’Akarere Ka Gakenke, Nzamwita Deo avuga ko abagabo banywera amafaranga bakuye mu buhinzi, akanateza amakimbirane mu muryango. Ahamagarira abantu kwirinda ubusinzi, amafaranga bakoresha banywa inzoga bakayashyira mu bindi bikorwa byabateza imbere.
Nyuma yo gutema inka mu Mirenge ya Rusasa, Karambo na Kamubuga, muri uku kwezi hongeye kugaragara icyo kibazo mu Murenge wa Mugunga. Abaturage batuye muri uwo mudugudu bagomba kwishyura iyo nka igihe uwabikoze atamenyekanye ikaba ari ingambaza zafashwe kugira ngo ubwo bugome bucike.
Muri yo nama hanaganiriwe ku myiteguro yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 19. Umuyobozi w’akarere yasabye abaturage kwitwararika bakirinda kwishimisha no gukoresha imvugo zikomeretsa Abacitse ku icumu mu gihe cy’icyunamo.
Akomeza asaba kandi abaturage kuzitabira ibiganiro biteganyijwe nyuma saa sita no kuzafasha abacitse ku icumu batanga uko bifite.
Biteganyijwe ko imihango yo gutangiza icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 19 mu Karere ka Gakenke izabera mu Murenge wa Muhondo tariki 07/04/2013 kikazasorezwa mu Murenge wa Ruli tariki 13/04/2013.