Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

BUGARAMA: UMWIHERERO KURI BO NI IBANAGA RIKOMEYE RYO KUNOZA IMIKORERE

$
0
0

Guhana amakuru neza kandi ku gihe , ngo ni imwe mu nzira zizabafasha kugira imikorere n’imikoranire myiza nk’uko byagarutsweho na Prezida w’inama Njyanama y’umurenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi Kazenga Deo ,  hari mu mwiherero w’umunsi umwe wahuje abayobozi mu nzego zitandukanye z’umurenge hamwe n’abagize inama njyanama y’umurenge ku itariki 21/3/2013. Nyuma yo kuvugurura imikorere ngo umwiherero nk’uyu uzanabafasha kumenya uburyo barushaho kongera ubukungu bw’uyu murenge usanzwe ufite ubutaka bwera ukaba n’umujyi ukomeye w’ubucuruzi.

Uyu mwiherero abari bawurimo bagize umwanya wo kungurana ibitekerezo ku mikorere n’imikoranire muri rusange bikorewe mu matsinda , harebwa imikorere yaranze inzego zitandukanye mu gihe cyashize n’imikorere ikwiye kuranga inzego zitandukanye mu gihe kizaza. nkuko byatangajwe na bamwe mu bakozi b’umurenge wa Bugarama aho batangaje  ko uyu mwiherero uje ukenewe , kuko ngo kugira umwanya wo kwegerana ubwabyo  bituma bazajya barushaho kuzuzanya.

Icyo uyu mwiherero wasanze kigomba gushyirwamo ingufu kugirango imikorere n’imikoranire birusheho kugenda neza , ni uguhanahana amakuru neza kandi ku gihe nk’uko byatangajwe  na Prezida w’Inama Njyanama y’umurenge wa Bugarama Kazenga Deo.ruzizi district

Ahari imikoranire myiza , ibyo abantu bakora birushaho gutanga umusaruro bityo abayobozi mu nzego zitandukanye z’umurenge wa Bugarama bakaba basanga umwiherero nk’uyu ari kimwe mu bizabafasha kurushaho kongera ubukungu bw’uyu murenge usanzwe unafite amahirwe yo kuba ufite ubutaka bwera ndetse ukaba unafite igice kinini cy’ubucuruzi aho ukora ku mipaka y’ibihugu 2 , ari byo uburundi na RDC . nkuko Egide Gatera  umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge yabisobanuye.

Umurenge wa Bugarama ni umwe mu mirenge 18 igize akarere ka Rusizi , mumyaka itatu ikurikiranye ishize uyu murenge ukaba waragiye uza ku isonga mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta , umwiherero nk’uyu bakoze ku nshuro ya mbere bakaba bifuje ko wajya uba nibura buri mezi ane, ibyo bawukuyemo bikabafasha gukomeza kugumana umwanya wabo wa mbere.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles