Kurushaho kwicungira umutekano, gutegura neza ibihe byo kwibuka ku nshuro ya 19 Génocide yakorewe abatutsi, Izo ni zimwe mu ngingo nyamukuru zibanzweho mu nama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Rusizi yateranye tariki 18/3/2013, abayitabiriye bakaba banarebeye hamwe ibyaha byaje ku isonga muri uku kwezi ngo birimo gukubita no gukomeretsa kimwe n’ubujura buciye icyuho.
Nyuma yo kurebera hamwe uko umutekano wifashe, abari mu nama bishimiye ko muri rusange umutekano wifashe neza ndetse n’ibyaha bikaba byaragabanutse.
Gusa muri iyi minsi mu Mujyi wa Kamembe ngo hadutse abatekamutwe bazwi ku izina ry’abatubuzi bashuka abaturage. Aha umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar yavuzeko hagiye kubaho ubufatanye n’inzego z’umutekano abo bantu bagafatwa kandi bagahanwa by’intangarugero.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi kandi yasabye abaturage kurushaho kwicungira umutekano, gutegura neza ibihe byo kwibuka ndetse no kurushaho gufasha abacitse ku icumu babaremamo icyizere doreko ibyo bihe biba biruhije cyane aho abenshi bakunze guhura n’intimba z’umubabaro wo kwibuka ababo bazize ubusa.
Iyi nama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Rusizi yari iyobowe n’umuyobozi w’Akarere ikaba yitabiriwe n’abantu banyuranye barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose igize Akarere, abayobozi b’ingabo na Police mu Karere.