Abatuye akarere ka Musanze barasabwa kwikosoza kuri lisiti y’itora, kuko iyo lisiti idakoze neza bibangamira uburenganzira bw’umunyarwanda bwo kwitorera mu mudendezo usesuye.
Ibi bikaba byavuzwe n’umukozi w’akarere ka Musanze ushinzwe imiyoborere myiza Kanyarukato Augustin, nyuma yo gutangiza ku mugaragaro amahugurwa y’abakorera bushake b’amatora mu mirenge igize aka karere.
Intego nyamukuru igamijwe muri aya mahugurwa, ni ukwibutsa no gukangurira abaturage igikorwa cyo kwibaruza ku ilisiti y’itora, kugirango igihe cyo kwitorera abadepite mu kwa cyenda nikigera buri wese azabe yujuje ibyangombwa bisabwa.
Kanyamibwa Jean Pierre umukorerabushake w’amatora mu murenge wa Nyanye, avuga ko amahugurwa azamwungura byinshi, kugirango ibyo yaba yaribagiwe abyibuke kandi abimenye neza kuburyo yabisobanurira abandi.
Mukandekezi Claudine ushinzwe ibikorwa by’amatora mu murenge wa Kimonyi, avuga ko ibyo bazavana mu mahugura bazabigeza ku baturage bahagarariye, kugirango bazabashe kwitorera abadepite mu mpera z’uyu mwaka wa 2013 nta nzitizi.
Sheikh Nshimiyimana Saleh , umuhuzabikorwa wa komisiyo y’amatora muri zone ya Musanze na Burera, avuga ko aya mahugura ari guhugura ku bijyanye no gukosora lisiti y’itora, hitegurwa amatora yo mu kwezi kwa cyenda.
Ati: “Komisiyo y’igihugu y’amatora itangira gutegura amatora hakiri kare cyane. Niyo mpamvu turi kubahugura ngo bakosore lisiti y’itora izakoreshwa muri Nzeri uyu mwaka”.
Kanyarukato Augustin, umukozi w’akarere ka Musanze ushinzwe imiyoborere myiza, yasabye abanyamusanze kwitabira igikorwa cyo kwikosoza, yongeraho ko Imirongo migari isabwa kugirango umuntu atore, ari uko aba ari kuri lisiti y’itora, afite imyaka byibura 18 kandi adafite imiziro n’ibindi.