Mu nama yahuje abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugali tugize umurenge wa Busasamana n’abakozi bawo ikaba yari iyobowe n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah yasabye ko uwo murenge w’umujyi wiminjiramo agafu ukagaragaza itandukaniro ryawo n’indi mirenge y’icyaro.
Nk’uko byatangajwe muri iyo nama umurenge wa Busasamana ufite amahirwe urusha indi mirenge y’icyaro nko kuba ibiro by’akarere ka Nyanza ndetse n’icyicaro cy’Intara y’Amajyepfo ariho bibarizwa.
Byongeye umurenge wa Busasamana uherereyemo ibikorwa binyuranye bikurura ba mukerarugendo baza gusura ingoro y’umwami Mutara wa III Rudahigwa hamwe n’inzu y’ubugeni aho bagaragarizwa amateka y’u Rwanda rwo hambere.
Ashingiye kuri ayo mahirwe yose uwo murenge ufite umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah yavuze ko umurenge wa Busasamana ugomba kuba umujyi utoshye umuntu ageramo akakirwa n’amafu n’amahumbezi ndetse n’abaturage baho bakaba bakeye.
Usibye ubwiza bugaragarira amaso umuyobozi w’akarere yanavuze ko abaturage baho bagomba kuba bateye imbere mu buryo bw’imyumvire bakangurirwa ubwisungane mu kwivuza ndetse n’izindi gahunda zibaganisha ku iterambere bakazumva mbere y’abandi.
Mu magambo ye bwite yabivuze atya: “ Kuba ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwakiriye ibirori by’umunsi mukuru bikabera muri uyu murenge ariko abaturage bakabura bitanga isura mbi.”
Abayobozi bari muri iyo nama nabo yagaruste ku mikorere yabo avuga ko bagomba kuyinoza bakegera abaturage bayoboye kugira ngo babafashe mu buryo bw’imyumvire ndetse banashishikarizwe kwiteza imbere.
Yagize ati: “Umuyobozi iyo utumva neza gahunda ziri mu nshingano ze n’umuturage nawe ntaho yahera azumva”
Ku ruhande rw’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Muganamfura Sylvestre kimwe n’abakozi bakorera ku rwego rw’utugali bari kumwe bijeje umuyobozi w’akarere ka Nyanza kugaragaza impinduka mu mikorere yabo ya buri munsi.
Muri rusange abari muri iyo nama bishimiye intambwe umurenge wa Busasamana umaze gutera mu iterambere rishingiye ku mibereho myiza y’abaturage ariko bayisoje biyemeza gukomeza kujya imbere ngo kuko intambwe iracyari ndende mu rugamba rwo kwiteza imbere.