Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ngororero: Mujye Murangwa no kugira ishyari ryiza mukwesa imihigo (Mayor Ruboneza)

$
0
0

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon arasaba abakozi b’akarere bose kurangwa no kwifuza gushyikira ababahize mu kwesa imihigo (ibyo bita kugira ishyari ryiza), mu rwego rwo kwihutisha ibikorwa by’iterambere ryabo.

Ibi akaba yarabivuze ubwo yifatanyaga n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nyange mugutanga igihembo cyagenewe akagali ka Gaseke kabaye akambere mukwesa imihigo muri uwo murenge mungengo y’imari y’umwaka ushize.

Ngororero: Mujye Murangwa no kugira ishyari ryiza mukwesa imihigo (Mayor Ruboneza)

SE w’akagali ka Gaseke n’abo bakorana bahawe igihembo

Umuyobozi w’akarere akaba yarasabye abayobozi n’abaturage bari muri uwo muhango guharanira gushimwa kubera gukora neza ibyo bashinzwe. Yongeyeho ko ntamuntu ukwiye kwibutswa kurangiza neza inshingano ze mugihe azizi ndetse abenshi bakaba banabihemberwa cyangwa barabirahiriye.

Mubyo akagari ka gaseke kahembewe harimo kubahiriza gahunda za leta no kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Gusa maire Ruboneza akaba yarasabye umuyobozi w’ako kagali Ndatimana Emmanuel hamwe n’abo bakorana kuzamura imibare y’abitabira ubwisungane mu kwivuza, kuko nubwo akagali kabo kakiri akambere mumurenge ariko batarageza ku 100%, bakaba bariyemeje kubigeraho mukwezi kumwe.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero kandi akaba anasaba abakozi b’akarere bose hamwe n’abo bafatanya mumirimo itandukanye kujya bihutira gukemura ibibazo by’abaturage badategereje ubuyobozi bwo kunzego zo hejuru kuko aribyo bigaragaza umubano mwiza n’abo bakorera. Ibi akaba yarabivuze nyuma yo kwakira ibibazo byinshi by’abaturage bo muri uwo murenge harimo n’ibyo yavugaga ko byagombye kuba byarakemukiye kunzego zo hasi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles