Quantcast
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Nyamasheke: Ibyaha byagiye bigabanuka mu kwezi kwa mbere n’ukwa kabiri

Image may be NSFW.
Clik here to view.
m_Ibyaha byagiye bigabanuka mu kwezi kwa mbere n’ukwa kabiri

 

 

 

 

 

 

Mu mezi abiri arimo kurangira y’uyu mwaka wa 2013, mu karere ka Nyamashekee hagaragara ukugabanuka kw’ibyaha bikorwa ugereranyije n’umwaka ushize wa 2012.

Ibi byagarutsweho mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamasheke yateranye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 27/02/2013.

Iyi nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamasheke yayobowe n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste ari kumwe n’abakuriye Ingabo na Polisi by’Igihugu ndetse ihuza inzego zose zirebwa n’umutekano mu karere kose ka Nyamasheke.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yatangaje ko muri rusange, umutekano wifashe neza mu karere ka Nyamasheke ariko kandi ngo ukaba ukwiriye gukomeza kubungabungwa kuko ari wo rufunguzo rw’iterambere iryo ari ryo ryose.

Agaragaza ishusho y’umutekano mu karere ka Nyamasheke mu gihe cy’amezi abiri ashize umwaka wa 2013 utangiye, Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu mu karere ka Nyamasheke CIP Francois Segakware yavuze ko muri rusange muri aya mezi atatu atambutse (guhera mu kwa 12/2012 kugeza mu kwa 2/2013) ibyaha byagiye bigabanuka mu karere ka Nyamasheke ugereranyije n’uko byakozwe mu mwaka ushize.

Nubwo bigabanuka ariko, ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, ubujura buciye icyuho, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse no gusambanya abana batoya bikomeza kugaragara muri aka karere. Ikindi ni uko bigaragara ko ibyaha by’urugomo ahanini bikomoka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse no kunywa ibiyoga by’ibikorano.

Colonel Jean Bosco Rutikanga ukuriye Ingabo z’Igihugu mu turere twa Nyamasheke na Rusizi yasabye ko hafatwa ingamba zihoraho zo kurinda umutekano kandi inzego zitandukanye zikirinda kwirara kugira ngo zikumire ibyaha uko bikwiye.

Abari mu nama basabye ko habaho uburyo bwo gukaza ingamba z’umutekano ku buryo abakoze ibyo byaha bajya bashyikirizwa inzego z’ubutabera kandi hakabaho gukumira, by’umwihariko hakazwa amarondo kugira ngo habeho gukumira ubujura.

Mu ngamba zindi zafashwe zirimo gukumira, harimo guca ikibazo cy’ubuzererezi ku buryo bafashe ingamba z’uko umuntu ukorera kuri Centre y’Ubucuruzi iyo ari yo yose agomba kugira ishyirahamwe abarizwamo.

Iyi nama kandi yongeye gushimangira ingamba zijyanye no kurwanya ba rushimusi bakora uburobyi budakwiriye mu kiyaga cya Kivu kuko baroba isambaza zidakuze, bityo bikaba bishobora kuzateza ikirumbo muri iki kiyaga cya Kivu gifatiye runini abaturage benshi b’akarere ka Nyamasheke.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles