Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Guverineri Munyantwali arasaba abanyarwanda kwibagirwa burundu gufashwa

$
0
0

m_Guverineri Munyantwali arasaba abanyarwanda kwibagirwa burundu gufashwa

 

 

 

 

 

 

 

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwali arasaba abanyarwanda cyane cyane abatuye intara ayoboye kwibangirwa burundu ikitwa imfashanyo cyose ntibakirambirizeho ahubwo bashake uko bibeshaho.

Ibi Munyantwali akaba yabisabye ubwo batahaga ku mugaragaro ibikorwa remezo byakozwe n’ingabo ndetse n’abaturage mu murenge wa Rugendabari mu karere ka Muhanga.

Uyu muyobozi akaba yeretse aba baturage ko bashoboye ndetse ko bakora n’ibikorwa bikomeye batarinze kumva ko bagomba gutegera amaboko abandi cyane cyane abanyamahanga.

Akaba yabasabye kugendera ku ntego bihaye nk’abanyarwanda yo kwigira. Avuga ko asanga gukunda igihugu bikwiye kuva mu magambo bikagera mu bikorwa kuri buri munyarwanda wese.

Ati: “gukunda igihugu ntitukabivuge gusa ahubwo nukunda umurimo uguteza imbere uko niko gukunda igihugu kuko  nutera imbere n’igihugu kiratera imbere”.

Aha akaba yashimiye aba baturage uburyo barwanije inzara mu gihe kibi u Rwanda ndetse n’isi byaciyemo.

Avuga ko ikibazo gikomeye u Rwanda rufite magingo aya ari abantu bakora ibintu bitabafitiye akamaro ndetse bitanafitiye igihugu cyabo akamaro.

Munyantwali avuga ko u Rwanda rufite intumbero yo kureka gutungwa n’inkunga z’amahanga rukigira muri byose, ibi ngo bizagerwaho mu gihe abakora bitabafitiye akamaro bahindutse bakitekerezaho.

Muri uyu murenge wa Rugendabari ingabo ku bufatanye n’abaturage bubatse ibikorwa bibarirwa agaciro ka miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda irenga. Muri ibi bikorwa harimo isoko,amavomero, ikigo nderabuzima, imihanda n’umuriro w’amashanyarazi.

Icyumweru cy’ingabo ni igikorwa ngaruka mwaka cyashyizweho ku gitekerezo cy’Ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’igihugu mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’amajyambere, nk’ibikorwa-remezo n’ubuzima kuva mu mwaka wa 2009 ubwo cyatangizwaga.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles