Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ngororero: Guverineri Kabahizi arasaba abakozi gutangira serivisi nziza munyubako nziza bubakirwa

$
0
0

Umuyobozi w’intara y’Iburengerazuba bwana Kabahizi Celestin arasaba abakozi b’akarere ka Ngororero kudatahira kwicara no gukorera mu mazu meza ahubwo ko bagomba no gutanga serivisi nziza kuko ariyo ntego nyamukuru ituma Leta ikomeza kububakira amazu yo gukorera mo asukuye kandi aborohereza mukazi kabo.

 Guverineri kabahizi arasaba abakozi gukora neza munyubako nziza bubakirwaIbi, umuyobozi w’intara y’Iburengerazuba akaba yarabisabye abakozi b’akarere ka Ngororero ubwo bari mu gikorwa cyo gutaha inyubako y’ ibiro by’umurenge wa Ngororero o ndetse n’indi nyubako yubatswe kugicumbi cy’akarere mu rwego rwo kubona ibiro bisukuye no kwagura inyubako.

Bwana Kabahizi akaba avuga ko abakozi birirwa biyicariye mubiro bahawe badakora uko bikwiye akazi kabo badafite umwanya mubuyobozi maze asaba abaturage kujya bagaragaza bene abo. Gusa, muri ibyo birori nta mukozi wigeze atungwa agatoki, uretse ikibazo cyo kwishyuzwa amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza bavuga ko hari aho bigikorwa kugahato.

Ngororero: Guverineri Kabahizi arasaba abakozi gutangira serivisi nziza munyubako nziza bubakirwa

Inyubako nshya ku karere ka Ngororero

Mu rwego rwo guteza imbere umurimo no gutanga serivisi nziza, umuyobozi w’abakozi n’umurimo mu karere ka Ngororero akaba yaratangaje ko bazakomeza gusaba inzego zitandukanye kubaka amazu meza kandi afite ibyangombwa byise atangirwamo serivisi kuko bifasha abakozi, kandi ngo guha abakozi ibibafasha byose bikaba byorohera ababashinzwe kubagenzura.

Inyubako zose zubatswe kubufatanye na RLDSF (Rwanda Local Development Support Fund) zikaba zaratwaye amafaranga asaga miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles