Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

GUSUZUMA ABAKORERABUSHAKE B’AMATORA BITUMA HAMENYEKANA ABATAGIKORA

$
0
0

Abakorerabushake  ba komisiyo y’ amatora muri za Site z’ itora mu turere twa Huye na Gisagara,  kuwa gatanu tariki 8/3/2013 bakorewe  isuzumabikorwa mu kazi kabo bakora mu gihe cy’ amatora, ku ruhande rwa Komisiyo y’ amatora, basanga iki gikorwa kizabafasha gukomeza kwitegura neza amatora azaba mu Rwanda mu kwezi kwa 9,muri uyu mwaka wa 2013.

Iri suzuma bikorwa  ryakozwe na Komisiyo y’ amatora, ryahuje abahagariye  komisiyo y’ amatora mu mirenge yose igize uturere twa Huye na Gisagara  uko ari 56 , ibibazo byakurikizwaga muri iryo suzuma bikorwa , harimo, uko umukorerabushake wa Komisiyo y’ amatora yubahiriza akazi ke?, uko akora imirimo ijyanye n’ akazi ke?, uko uyu mukorerabushake wa Komisiyo y’ amatora yitwara mu buzima busanzwe kimwe n’ imibanire ye n’ abandi?, imikorere y’ abafatanyabikorwa mu bikorwa by’ amatora?, hamwe n’ imikoranire ye  n’ abandi bakozi ba Komisiyo y’ igihugu y’ amatora mu nzego zitandukanye.

Ibi bibazo byose uko ari 5 byari ku manota 25.

Dusingizemungu Jean Marie Vianney ni umuhuzabikorwa wa Komisiyo mu murenge wa Rusatira mu karere ka Huye, kuri we inenge ngo inenge umukorerabushake yagira zatuma atabona amanota meza harimo no kunyuranya n’ itegeko rigenga amatora, gukererwa n’ibindi. Abo yakoreye isuzuma bafite hagati y’amanota 20 na 25.

Aya manota ari hejuru ya 20 kuri 25 ngo niyo abakorerabushake ba Komisiyo y’ amatora  mu murenge wa Kibirizi ho mu karere ka Gisagara bashobora kuba bagira bitewe n’uburyo buzuza inshingano zabo nk’uko Esperance Mukankwaya  ahagarariye ibikorwa by’ amatora mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Gisagara abivuga.

Iri suzuma mikorere uretse kureba ku mikorere, rigaruka kukureba niba aba bakorerabushake bakiri mu myanya yabo cyangwa se bagishoboye kuzuza inshingabo zabo. Irambona Liberatha ahagarariye ibikorwa by’ amatora mu gihugu avuga ko ibi ari ngombwa ko bisuzumwa.

Ati « Bamwe hari igihe usanga barabonye imirimo ahandi bakimuka, abandi barapfuye cyangwa abandi bakaba bashaje batagishoboye, ni ngombwa rero ko hasuzumwa ibi byose. Ikigereranyo dufite hari abafite amanota 25 kuri 25 hakaba n’abari hagati ya 17-18 »

Iki gikorwa cyo gusuzuma abakoreabushake ba komisiyo y’ amatora  mu minsi ya vuba kizakurikirwa no kuvugurura no kunoza iliste y’ itora. Ingengabihe ya Komisiyo y’ amatora igaragazako amatora y’ abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’ abadepite  azaba guhera taliki ya 16- 09 -2013 kugera ku ya 18 – 09 – 2013.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles