Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rutsiro : Abafatanyabikorwa basabwe guharanira ko abagenerwabikorwa bava ku rwego rumwe bakazamuka ku rundi

$
0
0

Rutsiro : Abafatanyabikorwa basabwe guharanira ko abagenerwabikorwa bava ku rwego rumwe bakazamuka ku rundi Kuri uyu wa gatatu, tariki 6/3/2013 akarere ka Rutsiro kagiranye inama n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa bo muri komisiyo yibanda ku bikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, barebera hamwe ibimaze kugerwaho n’ibyo bakongeramo imbaraga kugira ngo bazafashe akarere kwesa neza  imihigo y’umwaka wa 2012 – 2013.

Ubuyobozi bw’akarere bwasabye abo bafatanyabikorwa ko bagomba gutanga inkunga ariko bagafasha n’umugenerwabikorwa ari we mu turage guhindura imyumvire, akava mu cyiciro kimwe agana mu kindi cyiciro cy’iterambere.

Umunyamabanga w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu karere ka Rutsiro, Padiri Ntirandekura Gilbert avuga ko bishimira ibimaze kugerwaho kandi bafite icyizere ko ko n’ibitaragerwaho bizagerwaho.

Yagize ati : “JADF yishimiye cyane ko akarere kateye intambwe igaragara mu bikorwa kiyemeje kugeza uyu munsi, n’ibitaragerwaho, igipimo gisigaye, ubona rwose ko muri aya mezi atatu cyangwa se ane asigaye bizaba byatunganye”.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rutsiro, madame Nyirabagurinzira Jacqueline yasabye abafatanyabikorwa ko bagomba gutanga inkunga ariko bagahindura n’imyumvire y’abagenerwabikorwa ku buryo batagomba guhora ku rwego rumwe, ahubwo ko bagomba kuzamura imyumvire no kuzamuka mu ntera bakarushaho gutera imbere.

Ati : “Dusaba ko rero bakomeza gubafasha abagenerwabikorwa babo guhindura imyumvire, kuko dukomeje kugendera ku muvuduko turiho ubungubu, n’ubundi nta terambere rirambye twageraho”.

Benshi mu bafatanyabikorwa bavuze ko biteguye gushyikiriza amatungo imiryango itishoboye mu rwego rwo kuyifasha kwiteza imbere no kurwanya indwara zituruka ku mirire mibi.

Niyonsaba Patrick  wari uhagarariye World Vision, umwe mu bafatanyabikorwa b’akarere ka Rutsiro, we yavuze ko World Vision izegera abaturage kugira ngo bafatanye cyane cyane mu kubashishikariza kwitabira serivisi zitangirwa kwa muganga zigamije kubungabunga ubuzima bw’umwana n’ubw’umubyeyi.

Abafatanyabikorwa b’akarere ka Rutsiro bagabanyije mu matsinda atatu bakoreramo ari yo yitwa amakomisiyo. Hari komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, komisiyo y’ubukungu na komisiyo y’ubutabera n’imiyoborere myiza.

Iyo nama yabaye yahuje abagize komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage. Yasojwe buri mufatanyabikorwa agaragaje uruhare rwe na gahunda afite mu mezi ari imbere, kugira ngo barusheho guteza imbere imibereho myiza y’abatuye akarere ka Rutsiro. Iyo nama kandi yasanze nta kabuza ukwezi kwa gatandatu kuzagera ibyo abafatanyabikorwa biyemeje gufashamo akarere muri uyu mwaka w’imihigo wa 2012 – 2013 byaragezweho.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles