Nk’uko bamaze iminsi basura ibice bitandukanye by’igihugu na bimwe mu bigo bya Leta, Kuri uyu wa 6 Werurwe,2013 itsinda ry’abantu 8 baturutse mu gihugu cya Sudani y’amajyepfo basuye akarere ka Rulindo.
Uru ruzinduko rukaba rwari mu rwego rwo gusobanuza zimwe muri gahunda ubuyobozi bukoresha ,kugirango u Rwanda rutere imbere ku muvuduko ushimishije , cyane muri Afrika.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kangwagye Justus yasobanuriye aba bashyitsi byinshi bitandukanye harimo imitere y’akarere ka Rulindo, gahunda zo kwegereza ubuyobozi abaturage, gahunda yo kugenzura imitungo y’abayobozi bakuru bakorera inzego za Leta.
Yabasobanuriye kandi, uburyo abaturage bagira uruhare mu gutanga imisoro n’amahoro ,n’izindi gahunda zitandukanye zashyizweho na Leta y’u Rwanda, mu rwego rwo kunoza imiyoborere myiza iganisha ku iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange.
Michael Majok Agar, umuyobozi ushinzwe kwegereza ubuyobozi abaturage muri perezidansi ya Sudani y’amajyepfo,avugako ibyo yigiye ku Rwanda ari byinshi cyane, gusa ngo ibyamutangaje kuruta ibindi ,harimo uburyo abaturage bumvikana, bakanuzuzanya n’ubuyobozi.
Yagize ati”Ibyo igihugu cyanyu cyagezeho ni byiza kandi biratangaje,uburyo abanyagihugu bafatanya n’ubyobozi bakiyubakira igihugu ku bwunvikane mu nzego zose.Isomo tuvanye mu gihugu cyanyu tuzarishingiraho natwe tubigana mu kuzamura igihugu cyacu.”
Michael Majok Agar ,we na bagenzi be bavuga ko bagiye kujyana izi gahunda mu gihugu cyabo kugirango bagiteze imbere bakurikije urugero bakuye ku Rwanda.
Mu ruzinduko rwabo mu karere ka Rulindo,bakaba barasuye ibikorwa by’abahinzi borozi aho babashije gusura umworozi w’inkoko, Ngiruwonsanga Jean Marie Vianney utuye mu murenge Rusiga.
Ngiruwonsanga akaba ahinga akanorora ku buryo bwa kijyambere. Ahinga ibirayi, ibigori, amatunda n’ibindi. Yoroye inkoko za kizungu ibihumbi 8 287, inkwavu 50 n’inka 5 z’inzungu. Uyu muhinzi anafite ikigo gifasha abakeneye kwihugura mu buhinzi,kigatanga na certificate.
Abashyitsi bashimye kandi banatangazwa n’ibyo babonye mu rugo rw’uyu muhinzi mworoza,bavuga ko bagiye kubihugurira abahinzi borozi bo muri Sudani,nabo bakabasha gukora ubuhinzi n’ubworozi by’umwuga.