NYAGATARE:“Nyir’amaso ngo yerekwa bike ibindi akabyirebera”. Ibi ni ibyavuzwe na Honorable Ncunguyinka Francois mu muhango wo gusoza ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza mu karere ka Nyagatare, kwasojwe kuri uyu wa 07 Werurwe 2013.
Abaturage muri rusange barasabwa kutirara no kwigira kugira ngo bakomeze gufata neza ibikorwa remezo bashyiriweho.
Uyu muhango wo gusoza ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza ku rwego rw’akarere ka Nyagatare, wabimburiwe no gutaha ibikorwa akarere ka Nyagatare kafashijwemo n’ikigega gitsura amajyambere y’uturere, birimo imihanda yubakishijwe amabuye mu mujyi wa Nyagatare, isoko rya kijyambere rya Rukomo,n’umuhanda uca mu murenge wa Kiyombe woroheje ubuhahirane hagati y’akarere ka Nyagatare naka Gicumbi muntara y’amajyaruguru.
Nyuma yo gusura ibi bikorwa remezo, basuye Intore ziri ku rugerero zirikora ibikorwa bigamije iterambere mu tugari twa Nyangara na Nyarurema mu murenge wa Gatunda, baganira n’abaturage b’akagali ka Nyamirembe bakira ibibazo byabo.
Nyuma yo gusura abaturage b’akagali ka Nyamirembe, imihango nyamukuru yo gusoza ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza ku rwego rw’akarere ka Nyagatare, yakomereje ku kibuga cya Kaminuza y’Umutara Polytechnic, ahari habereye imurikabikorwa by’abafatanyabikorwa b’aka karere, n’abanyeshuri b’ibigo bitandukanye bagenda bagaragaza uko bagenda bakora ubushakashatsi mu rwego rwo gukomeza kurushaho kwiyungura ubumenyi.
Ncunguyinka Francois intumwa ya rubanda, we yashimye ko iterambere ryageze kuri buri wese yemeza ko impamvu nyamukuru yaryo ari uko hari amahoro mu gihugu.
Uyu muhango wo gusoza ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza ku rwego rw’akarere ka Nyagatare wasojwe hahembwa abitwaye neza mu myidagaduro y’umupira w’amaguru, indirimbo, imivugo, imbyino n’ibindi.
Abayobozi b’imidugudu bo bahawe telephone zizabafasha mu itumanaho no guherererekanya amakuru.
Ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza mu karere ka Nyagatare kwasojwe kuri uyu wa 07 Werurwe, kwatangijwe tariki ya 22 Mutarama 2013, kwibanze ku kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage, gutangiza gahunda y’urugerero n’ibindi. Cyakora nubwo kwasojwe kuri uyu wa 07 Werurwe ibikorwa by’imiyoborere myiza byo ngo birakomeza.