Abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abaturage barakangurirwa kumenya ko imihigo isinywa kandi igashyirwa mu bikorwa itari iy’akarere gusa, ahubwo ko ari iy’Igihugu.
Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe igenamigambi, Rugamba Egide, ubwo kuri uyu wa mbere tariki ya 28/01/2013 yasuzumaga aho akarere ka Nyamasheke kageze gashyira mu bikorwa imihigo y’umwaka wa 2012-2013.
Nyuma y’amezi 6 atambutse umwaka w’ingengo y’imari wa 2012-2013 utangiye, harakorwa isuzuma hirya no hino mu turere kugira ngo hamenyekane aho uturere tugeze dushyira mu bikorwa ibyo twahize.
Nubwo imihigo isinywa n’Umuyobozi w’akarere mu izina ry’abaturage ahagarariye ngo ntabwo igarukira ku rwego rw’akarere gusa, ahubwo iba ari iy’Igihugu.
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe igenamigambi, Rugamba Egide ubwo yari mu karere ka Nyamasheke kuri uyu wa mbere asuzuma aho akarere kageze gashyira mu bikorwa imihigo gafite, yongeye gushimangira ko isuzuma ari ngombwa kugira ngo harebwe niba ibyo abayobozi basezeranyije abaturage bishyirwa mu bikorwa koko.
Rugamba yagaragaje impamvu inzego nkuru ku rwego rw’Igihugu ziba zigomba guhaguruka zigakurikirana ibijyanye n’iyi mihigo kandi agaragaza ko nubwo iyi mihigo isinywa n’umuyobozi w’akarere, itaba ari iy’akarere gusa.
Rugamba yavuze ko iyi mihigo iba ari iy’Igihugu kuko iba igomba gusubiza ibyo Umukuru w’Igihugu yasezeranyije abaturage ko azabagezaho mu gihe yiyamamazaga.
Rugamba yagaragaje neza ko gahunda zose z’Igihugu zibazwa Umukuru w’Igihugu mu gihe zitagezweho ari na yo mpamvu ari we ushyira umukono kuri iyi mihigo iba yateguwe n’urwego rw’akarere.
Ku bw’ibyo ngo bigomba kumvikana neza ko imihigo itari iy’akarere gusa kandi umuntu wese uba afite uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryayo akaba agomba kubikora, atabikora akabibazwa ndetse akabigayirwa kuko aba ahemukiye Igihugu.
Muri rusange, akarere ka Nyamasheke gashimirwa intambwe kagezeho gashyira mu bikorwa imihigo y’umwaka wa 2012-2013 nyuma y’amezi atandatu ashize, ariko kandi abayobozi bako bagashishikarizwa gukomeza intambwe kugira ngo umwaka uzarangire imihigo yose yagezweho uko bikwiye.