Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Nyamagabe: Ibihungabanya umutekano byaragabanutse mu kwezi kwa mbere- Umuyobozi w’akarere.

$
0
0

Ibihungabanya umutekano byaragabanutse

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buratangaza ko ibikorwa bihungabanya umutekano byagabanutse ku buryo bugaragara muri uku kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2013, biturutse ku bukangurambaga mu baturage mu gucunga umutekano bakabigira ibyabo, kuba amarondo yarashyizwemo ingufu ndetse no kuba abayobozi b’utugari n’imirenge bose basigaye barara aho bayobora.

Umuyobozi w’inama y’umutekano yaguye akaba n’umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yatangaje ko kuva mu kwezi kwa cumi mu mwaka 2012 kugeza muri uku kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2013 ibihungabanya umutekano byagabanutse, bikava kuri 46 bikagera kuri 16 gusa muri uku kwa mbere.

“ikintu cyagaragaye ni uko ibihungabanya umutekano byagiye bigabanuka cyane tugereranije n’aho twabaga turi, kuva nko mu kwezi kwa  10 twavuye kubyahungabanyije umutekano bigera kuri 46 bigenda bigabanuka, kugeza ubu mu kwezi kwa mbere twahasanze ibikorwa byahungabanyije umutekano 16 gusa”, Umuyobozi w’akarere.

Bimwe mu byaha byagabanutse twavuga nk’ubujura kuko mu kwezi kwa 11 bwagaragaye inshuro 12, ariko mu kwezi kwa mbere bukaba bwaragaragaye inshuro 6, naho gukubita no gukomeretsa byari byagaragaye inshuro 9 ubu bikaba byarakozwe inshuro 6.

Mu bindi byaha byagaragaye harimo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge ndetse no gufata ku ngufu byagaragaye inshuro imwe, abakoze ibi byaha bakaba barahitaga bashyikirizwa ubugenzacyaha.

Kuba abaturage bararushijeho kumva ko gucunga umutekano ari inshingano zabo kandi ko mu gihe uhungabanye nabo babibazwa, ivugururwa mu mikorere y’amarondo, ndetse n’uruhare rw’inzego z’umutekano mu gufatanya n’abaturage, cyane cyane inkeragutabara zunganira abaturage mu gucunga umutekano nibyo byatanze uyu musaruro.

Umuyobozi w’akarere kandi yatangaje ko kuba abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’ab’imirenge batagicunganwa n’umugoroba ngo batahe ahandi ahubwo basigaye barara aho bayobora, nabyo bibaha umwanya wo gukurikirana uko umutekano ucungwa bigatuma ubungwabungwa kurushaho.

Umuyobozi w’akarere yakomeje avuga ko izi ngamba n’ubundi bakomeje kuzishimangira kugira ngo batazasubira inyuma ahubwo bakataze mu gucunga umutekano. Ubukangurambaga mu gucunga umutekano buzarushaho gushimangirwa cyane ko hari n’icyumweru cyose mu byumweru umunani bigize ukwezi kw’imiyoborere myiza cyahariwe kuvuga ku mutekano n’uburyo wakazwa.

Muri iyi nama kandi banashimangiye ingamba zo kurinda iyangirika ry’ibidukikije, hareberwa hamwe gahunda zitandukanye akarere kari gushyira mu bikorwa nk’ubwitabire mu bwisungane mu kwivuza, gutura ku midugudu, inyubako z’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 n’indi mihigo muri rusange, hashimwa aho bigeze ariko basaba ko byakongerwamo ingufu kugira ngo bizagarweho uko bisabwa.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles