Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Nyamagabe: Inama y’umutekano yaguye yungutse abatumirwa bashya.

$
0
0

Ibihungabanya umutekano byaragabanutse

Guhera mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamagabe y’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa 2013, ubuyobozi bwa pariki y’igihugu ya Nyungwe, uhagarariye abapfakazi barokotse jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 ku rwego rw’akarere, ndetse n’uhagarariye abacitse ku icumu rya jenoside ku rwego rw’akarere bazajya bitabira inama y’umutekano yaguye mu rwego rwo gutanga ibitekerezo ku buryo umutekano w’abo bahagarariye warushaho gucungwa, ndetse n’uwa pariki y’igihugu ya Nyungwe.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yavuze ko bafashe umwanzuro wo kujya batumira umuyobozi wa pariki ya Nyungwe mu nama y’umutekano yaguye kugira ngo nawe ajye atanga ibitekerezo, ndetse banafatire hamwe ingamba zo gukaza umutekano wa pariki y’igihugu ya Nyungwe cyane ko ugomba kwitabwaho by’umwihariko.

Ibikorwa bihungabanya umutekano bikunze kwibasira pariki y’igihugu ya Nyungwe ni ubuhigi, inkongi y’umuriro n’ubwo bidaherutse kugaragara mu buryo bukanganye mu myaka ibiri ishize, gutemamo ibiti n’ibyatsi mu buryo butemewe ndetse no guhingamo urumogi nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa Pariki y’igihugu ya Nyungwe, Rugerinyange Louis.

Umwanzuro wo gutumira umuyobozi wa pariki y’igihugu ya Nyungwe wafatiwe mu nama y’umutekano y’akarere yaguye yo kuwa 18/12/2012.

Uhagarariye abapfakazi barokotse jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994, Mukashyaka Epiphanie yatangaje ko abapfakazi barokotse jenoside bahura n’ibibazo byinshi bityo akaba ashimira abagize inama y’umutekano bashimye ko nawe yajya ayitabira kugira ngo barebere hamwe uko umutekano wabo warushaho kwitabwaho.

Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamagabe yateranye kuri uyu wa mbere tariki ya 28/01/2013, abagize inama y’umutekano yaguye baboneyeho umwanya wo kwakira umuyobozi mushya wa gereza ya Nyamagabe, Sano Gato Aléxis.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles