Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ngororero: Icyo abatazi indimi z’amahanga batekereza kuri serivisi bahabwa

$
0
0

Kuba abayobozi bakuru b’igihugu barahagurukiye kunoza serivisi zihabwa abagana ubuyobozi n’ibigo bitandukanye haba muri serivisi za leta cyangwa izitangwa n’abafatanyabikorwa bayo cyangwa abantu bigenga, byatumye n’abaturage bo mu karere ka Ngororero batangira kugaragaza ibitekerezo byabo kubirebana na serivisi bahabwa.

Icyo abenshi banenga mumitangirwe ya serivisi ni ukuntu kunzugi z’abakozi n’abayobozi haba handitse ibintu umuturage atabasha kwisobanurira igihe akeneye kwinjira mubiro by’umuntu, ndetse ngo n’abize bakaba atiri bise bakwisobanurira ibyanditswe kunzugi akenshi mumagambo ahinnye y’igifaransa cyangwa icyongereza.

Icyo abatazi indimi z’amahanga batekereza kuri serivisi bahabwaIcyo abatazi indimi z’amahanga batekereza kuri serivisi bahabwa2

Hari ibyo batabasha kwisobanurira bifuza ko byashyirwa mu kinyarwanda

Ikindi kandi, ngo kunzugi z’ibiro cyangwa ahamanikwa amatangazo ntaho wabona inshingano z’umuntu ngo babe bakwiyobora batabanje kubaririza, bakaba basaba ko byakosorwa kandi bikandikwa no mukinyarwanda kuko abenshi mubahabwa serivisi ari abanyarwanda.

Ikigenda neza benshi mubo twaganiriye bahurizaho ni uko ubuyobozi bw’inzego za leta mu karere ka Ngororero bushyira imbaraga mu gutuma abantu batandukanye cyane cyane abacuruzi banoza serivisi zabo, ndetse ngo iyo umuturage abashije kugera kumuyobozi cyangwa umukozi w’akarere akeneye nawe amuha serivisi kuko ntabagihutazwa muri ako karere.

Ukurikije uko babivuga, abaturage bazi serivisi zirushaho kugenda neza mu karere aho bashima abajyanama muby’amategeko uko babakira ndetse n’abandi, bakurikije aho bagiye banyura bashaka serivisi nkuko hakizima evariste uvuga ko amaze igihe aza mubibazo bitandukanye kucyicaro cy’akarere abivuga.

Icyo abatazi indimi z’amahanga batekereza kuri serivisi bahabwa3

Ibiro bitanga inama n’ubufasha kuby’amategeko birashimwa

Abaturage kandi bavuga ko mutugari hakiri abayobozi batwo bagikanga abaturage kimwe no mumidugudu ndetse bagatunga urutoki bamwe, nko mu murenge wa Sovu aho umuturage avuga ko yarenganyijwe n’umuyobozi wamwambuye agatebo ke n’ibyari bikarimo ngo ni uko atagiye kumuganda kandi bizwi ko arwaye ndetse atangirwa ubuhamya n’abandi baturage ariko ngo bigenda bigabanuka, iyo abaturage bashize ubwoba bakabivuga kunzego zisumbuyeho.

Hashingiwe kumabwiriza yatanzwe na minisitiri w’inteba, buri mukozi wese akaba asabwa gushyira kurugi rw’ibiro bye ibishobora byose gutuma abamugana bishimira serivisi bahabwa kandi bitabagoye.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles