NYAGATARE : Abaturage b’akarere ka Nyagatare barasabwa gukoresha gahunda y’ijisho ry’umuturanyi mu rwego rwo guhanahana amakuru ku gukumira ibyaha bitaraba.
Ibi ni ibyagarutsweho na Sabiti Atuhe Fred umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, mu gikorwa cyo gutwika ibiyobyabwenge birimo Kanyanga na Chief warage bifite agaciro ka Miliyoni zisaga eshatu byafatiwe mu murenge wa Musheri.
Ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage b’umurenge wa Musheri, mu ijoro ryo kuwa 5 mu masaha ya saa tatu tariki ya 04 Mutarama 2013, nibwo babashije gufata ubudeyi 32 bwuzuye amakarito ya Chief warage n’amajerekani 4 ya Kanyanga biva mu gihugu cy’Ubugande nk’uko byumvikana mu buhamya bw’abaturage bavuga uko ibi biyobyabwenge bikwirakwizwa mu mirenge ituranye n’ibihugu by’Ubugande na Tanzania.
Muri iki gikorwa cyo gutwika ibi biyobyabwenge, Kamugisha Charles umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musheri yatangaje ko abaturage bakanguriwe bihagije ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge, birimo kubangiza mu mutwe no gutuma bakora ibikorwa by’urukozasoni ariko ngo ntibabyubahiriza bityo rero ngo bikadidiza iterambere ry’igihugu.
Ibi kandi byanagarutsweho na Atuhe Sabiti Fred umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wavuze ko Akarere ka Nyagatare ariko kaza ku isonga mu kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu bitewe n’imiterere yako.
‘‘Aka karere kacu ka Nyagatare gahana imbibi n’ibihugu nka Uganda na Tanzania aho ibi biyobyabwenge bicurutzwa nagitsure gishyizwe kubabicuruza. Niyo impamvu byoroha no kubyambutsa mugihugu cyacu. Murasabwa kuza umurego mukubikumira twirinda icyaduhunganyiriza umutekano wacu.’’
Kuba rero akarere ka Nyagatare ariko kaza ku isonga mu kwinjiza ibiyobyabwenge, nibyo byatumye uyu muyobozi asaba abaturage kuba ijisho rya buri wese, barushaho gutanga amakuru kubantu bacuruza ibiyobyabwenge kuko ngo nibemera ko bikoreshwa n’abaturanyi, aribo bizagiraho ingaruka.
Uku kuba ijisho ry’abaturanyi ngo bizabafasha kumenya abihisha inyuma y’iki gikorwa kubera ko muraka Karere byoroshye kuba ibiyobyabwenge byakwinjizwa ku buryo bworoshye kubera imiterere yakodore ko gahana imbibi n’ibihugu bya Tanzania na Uganda.
Umurenge wa Musheri watwikiwemo ibi biyobyabwenge uhana imbibe n’akarere ka Ntungamo mu Gihugu cy’ubugande, kimwe n’imirenge ya Matimba, Rwempasha, Tabagwe, Karama, Kiyombe n’umurenge wa Karangazi ukora ku gihugu cya Tanzania.