Imirenge igize akarere ka Nyamasheke ihagaze neza muri rusange mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imihigo y’umwaka wa 2012-2013.
Ibi byemejwe n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste kuri uyu wa gatatu, tariki ya 9/01/2013, ari na wo munsi wa nyuma wo gusoza isuzuma ry’imihigo rikorerwa hirya no hino mu mirenge 15 igize aka karere.
Iri suzuma ry’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo mu mirenge igize akarere ka Nyamasheke ryatangiye ku wa mbere, tariki 7/01/2013, rikaba rigomba gusozwa kuri uyu wa gatatu.
Mu gihe cy’iminsi itatu iri suzuma rimaze rikorwa, ngo muri rusange rigaragaje ko imirenge irimo gukora ibishoboka mu gushyira mu bikorwa imihigo y’uyu mwaka wa 2012-2013, nk’uko byemezwa n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste.
Habyarimana yemeza ko mu gihe cy’amezi atandatu atambutse, muri rusange imirenge yashyize mu bikorwa imihigo ku kigero gisaga 60% ku buryo bizera ko mu kwezi kwa Gicurasi bazaba bamaze kuyesa, nk’uko yakomeje abidutangariza.
Hirya no hino mu mirenge igize akarere ka Nyamasheke, ngo na bo bashyize mu bikorwa ibyasabwaga mu rwego rw’imihigo ku buryo iri suzuma ribafasha kumenya urwego bagezeho.
Nshimiyimana Jean Damascene ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, umwe mu yakorewemo iri suzuma kuri uyu wa gatatu. Yemeza ko nta gihunga bafite kuko ibikorwa bishyigikira imihigo babikoze uko bisabwa muri uyu murenge.
Hashize amezi atandatu, umwaka w’imihigo wa 2012-2013 utangiye. Nyuma y’iki gihembwe, akarere ka Nyamasheke kakaba gakora iri suzuma ahanini kagamije kwisuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’iyi mihigo rigeze kugira ngo bamenye niba umwaka uzasozwa besheje imihigo.
Iki gikorwa kimaze iminsi itatu cyakorwaga n’amatsinda 5 aturutse ku karere ku buryo buri munsi basuzumaga imirenge itanu.
Iby’ibanze bisuzumwa muri iki cyiciro ni ibikorwa bigira impinduka zifatika ku buzima bw’abaturage birimo ubuhinzi ngandurarugo na ngengabukungu, guhuza ubutaka, gutura mu midugudu, uburezi, kuzamura abatishoboye ndetse n’ibikorwa remezo birimo amazi n’amashanyarazi; hiyongeraho no gutanga serivise nziza ku baturage.