Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rutsiro : Hamuritswe igenamigambi ry’akarere ry’imyaka itanu iri imbere

$
0
0

Hamuritswe igenamigambi ry’akarere ry’imyaka itanu iri imbere

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro buratangaza ko ibikorwa biteganyijwe mu myaka itanu iri imbere bizasiga ako karere kageze ku ntera ishimishije y’iterambere, ibi ngo bikazagerwaho ku bufatanye n’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye bakorera muri ako karere.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu gikorwa cyo kumurika igenamigambi ry’imyaka itanu iri imbere ku rwego rw’akarere ka Rutsiro. Gahunda yo kumurika iryo genamigambi yabanjirijwe no gukusanya ibitekerezo by’abaturage mu midugudu no mu tugari, birazamuka bigera ku murenge, hanyuma imirenge ibikusanyiriza ku karere.

Ibyo bitekerezo by’abaturage ni byo inzego zitandukanye zikorera mu karere hamwe n’abafatanyabikorwa baganiriyeho kugira ngo ibyemejwe bishyirwe mu nyandiko ndetse bishingirweho hakorwa igenamigambi ry’akarere ry’imyaka itanu iri imbere.

Ibyo bitekerezo bikubiyemo ibyiciro byose haba mu mibereho myiza y’abaturage, mu bukungu, mu miyoborere myiza, mu butabera ndetse n’umutekano.

Bimwe mu bikorwa biteganyijwe mu myaka itanu iri imbere birimo kubaka ibyambu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu bizafasha akarere ka Rutsiro guhahirana n’utundi turere hifashishijwe inzira y’amazi, kubaka imihanda ya kaburimbo harimo umuhanda munini uhuza uturere twa Karongi, Rutsiro na Rubavu,  Guca amaterasi y’indinganire kuri hegitari 2000, gukoresha imbuto z’indobanure no gutanga inguzanyo hamwe n’ubwishingizi ku bahinzi.

Mu bindi bizakorwa harimo kubaka inyubako y’akarere, inyubako z’utugari 31 n’izindi nyubako 9 z’imirenge. Biteganyijwe kandi ko muri buri kagari hazashyirwaho inzu ibonekamo ibijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho.

Mu buvuzi, akarere ka Rutsiro kagaragaza imbogamizi z’uko ibitaro bimwe bya Murunda bikabonekamo bikurikirana ubuzima bw’abaturage ibihumbi 323 mu gihe byakabaye bikurikirana abaturage ibihumbi 100 nk’uko biteganywa n’amategeko agenga ubuvuzi mu Rwanda. Kugira ngo icyo kibazo cy’umubare munini w’abaturage bakurikiranwa n’ibitaro bimwe gikemuke, hemejwe gahunda zo kwagura ibyo bitaro ndetse no kwagura ibigo nderabuzima bibiri. Hemejwe kandi na gahunda yo kubaka ibindi bitaro bishya mu karere, kubaka ibigo nderabuzima bitatu bishya ndetse no kubaka amavuriro 35.

Mu burezi, akarere ka Rutsiro karateganya ko mu myaka itanu kazaba gafite ishuri ryigisha ubukerarugendo hamwe na kaminuza yigenga yigisha ibijyanye n’amabuye y’agaciro n’umutungo kamere.

N’ubwo ibiteganyijwe ari byinshi kandi bikaba ari ibikorwa bisaba ubushobozi buhanitse, ngo hari ikizere cy’uko bizagerwaho kuko bizakorwa mu gihe cy’imyaka itanu (2013 – 2018). Muri iyo myaka itanu kandi, akarere ka Rutsiro ngo kazaba kageze kuntera ishimishije mu bijyanye n’iterambere nk’uko bisobanurwa na Mugabowingoga Bernard, wunganira akarere mu gutegura iryo genamigambi ry’imyaka itanu.

Ati : “ Ubundi mu igenamigambi, ibyo umuntu arota bigomba kuba impamo, ni yo mpamvu twebwe ibyo twiyemeza kuzakora dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu duteganya kuzabigeraho nta kabuza”.

Mu muhango wo kumurika ibikorwa biteganyijwe mu igenamigambi ry’imyaka itanu ry’akarere ka Rutsiro hatumiwemo abafatanyabikorwa, imiryango n’ibigo  bitandukanye byose bikorera mu karere ka Rutsiro kuko ari bamwe mu bazagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye muri iryo genamigambi. Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku byakongerwamo ndetse n’ibyanononsorwa, ubuyobozi bw’akarere na bwo bwiyemeje ko mu gihe cya vuba buzashyira ahagaragara inyandiko yemeranyijweho igaragaza ibyo bikorwa biteganyijwe mu myaka itanu iri imbere, hanyuma hagakurikiraho igikorwa cyo gushaka imari ndetse no gutangira kubikora.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles