Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

GISAGARA: GAHUNDA Y’IJISHO RY’UMUTURANYI IKWIYE GUFASHA KURWANYA IBIYOBYABWENGE

$
0
0

Perezida wa Komite y’Ijisho ry’umuturayi ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, Pasiteri Philemon UWIHANGANYE arasaba abayobozi bo mu nzego z’ibanze gukumira ibiyobyabwenge bagaragaza ababicuruza kuko biri kwangiriza urubyiruko kandi arirwo Rwada rw’ejo.

GAHUNDA Y’IJISHO RY’UMUTURANYI IKWIYE GUFASHA KURWANYA IBIYOBYABWENGE

Perezida wa Komite y’Ijisho Pasiteri Philemon UWIHANGANYE mu murenge wa Musha

Ibi yabitangarije mu nama y’umutekano yabereye mu Murenge wa Musha, ihuza inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano muri zone ya Gakoma.  Agaragaza ikibazo cy’ibiyobyabwenge yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo kivura indwara zo mu mutwe cy’I Ndera ya Kigali, buvuga ko abantu bari mu kigero cy’imyaka 14-35 muri bo 52,3% bakoresheje byibuze ibiyobyabwenge  inshuro imwe mu buzima; umuntu 1 kuri 15 mu rubyiruko  akoresha ibiyobyabwenge ku buryo buhoraho; bugaragaza ko umuntu 1 kuri 45 yabaye imbata y’ibisindisha naho 4 ku 100 mu rubyiruko ngo babaye imbata y’urumogi.

Ashingiye kuri ibi, asaba abaturage bo muri Gisagara gufata gahunda y’ijisho ry’umuturanyi bakayigira iyabo, bagatanga amakuru ajyanye n’ibiyobyabwenge ku nzego zibishinzwe, ariko  by’umwihariko bakavuga ababicuruza kuko usanga hafatwa ababinywa ariko ababigize akazi ( busness) ugasanga badafatwa kandi kugira ngo bicike ari uko birandurwa kuva mu mizi.

Iki kibazo si we wenyine ukibona kandi kuko n’ababyeyi b’abana bo muri aka karere ka Gisagara bavuga ko bamaze kubona ubuyo ibiyobyabwenge byangiza abantu cyane cyane urubyiruko, ngo bagahinduka abantu badafite icyo bamaze ahubwo bakaba abo guteza ibibazo gusa.

Mukarutamu Anne marie umubyeyi muri uyu murenge wa Musha yagize ati”Ibi inyagwa by’ibiyobyabwenge basigaye birohamo bizabica. Baragenda bakajya mu mashyamba ngo ahihishe, bakanywa ibitabi na biriya biyoga by’ibikwangari, barangiza ugasanga barimo bararwana, mu rugo ugasanga ni induru kandi nta n’umurimo n’umwe bashoboye barabaye imburamumaro”. Mukarutamu akomeza avuga ko abantu bose bagakwiye kubirwanya, buri wese koko akaba ijisho rya mugenzi we.

Pasiteri Philimon UWIHANGANYE yatangaje ko mu kwezi kwa Mutarama azabagezaho ifishi izuzuzwaho abo bazi babicuruza n’ababikoresha kugira ngo bashobore kubirwanya.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles