Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

GISAGARA: BARASABWA KUJYA BATANDUKANYA AMAKURU NYAYO N’IBIHUHA MU RWEGO RW’UMUTEKANO

$
0
0

Mu nama y’umutekano yahuje abayobozi ku nzego z’ibanze, inzego z’umutekano n’abanyamabanga Nshingwabikorwa muri Zone ya Musha, Mamba, Save na Gikonko, bongeye gusabwa kujya bahana hana amakuru ariko kandi bakamenya gutandukanya amakuru y’ukuri n’amakuru y’ibihuha kuka akenshi ibihuha biza bigamije nyine guhungabanya umutekano gusenya.

BARASABWA KUJYA BATANDUKANYA AMAKURU NYAYO N’IBIHUHA MU RWEGO RW’UMUTEKANO

Sylvestre BAGIRE wungirije umuyobozi w’Ingabo muri iyi zone, yatanze ikiganiro kigamije kwerekana ibyakwirindwa n’ibyo bakwibandaho kugira ngo umutekano usugire.   Nk’abayobozi yabasabye gutyaza ubwenge no kumenya icyahungabanya umutekano muri iyi minsi mikuru, kubungabunga umutekano buri munsi, gukora irondo buri joro,no kwandika abashyitsi muri buri mudugudu.

Ibi ngo bikunze kugarukwaho mu nama nyinshi z’umutekano kuko ngo akensi umutekano uhungabanywa no kuba hari kimwe muri ibi cyititaweho uko byakagomye. Muhizi Pascal umwe mu bagize community policing mu murenge wa Save avuga ko abantu babishinzwe bagiye barara irondo uko byateganyijwe, abakuru b’imidugudu nabo bakamenya abashyitsi binjiye mu midugudu yabo byajya byoroha kumenya icyahungabanyije umutekano igihe bibaye.

Asoza ijambo rye yasabye abaturage muri rusange kugira amakenga y’ibyo bashobora kubona bitari bisanzwe nk’abantu baza basaba akazi kadasaba ubumenyi, inzererezi, abigira abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abavuga ibihuha bigira abahanuzi n’ibindi bisa n’ibo byose. Avuga ko hari aho byagiye bigaragara mu tundi duce aho abantu baza bashuka abandi nyuma bakabiba cyangwa bakabagirira nabi. Yabasabye ko bajya bahita babimenyesha inzego z’umutekano mu tugari aho batuye abo bantu bagakurikiranwa hakamenyekana ikibagenza mu by’ukuri.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792