Quantcast
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Abarundi bari batuye i Kabarondo batagira ibyangombwa basabwe kujya kubishaka bakabona kugaruka

Image may be NSFW.
Clik here to view.
Abarundi bari batuye i Kabarondo batagira ibyangombwa basabwe kujya kubishaka bakabona kugaruka

Abarundi 13 bafashwe batuye mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza batagira ibyangombwa basabwe gusubira mu gihugu cya bo kubishaka. Abo barundi bari baraje mu Rwanda gushaka akazi, ndetse bamwe ngo bari baranakabonye nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarondo, Ntirenganya Gervais abivuga.

Abo barundi bari binjiye mu Rwanda nta mpushya z’abajya mu mahanga bafite. Ibyo ngo byari biteye impungenge ku mutekano wa bo n’uw’Abanyarwanda muri rusange nk’uko Ntirenganya abivuga.

Uwo muyobozi yongeraho ko nyuma yo kubona ko abo barundi binjiye mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bagiriwe inama n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kabarondo yo gusubira mu gihugu cya bo bakabanza gushaka ibyangombwa bibemerera kujya mu mahanga, bakabona kugaruka mu Rwanda mu kazi ka bo.

Yagize ati “Abarundi n’Abanyarwanda ni abavandimwe kandi basanzwe bagenderana, ntabwo twababuza gutura mu Rwanda kuko ni uburenganzira bwa bo. Nibabona ibyangombwa bazagaruka mu Rwanda banakomeze akazi ka bo ku bari bagafite”

Abo barundi bari bafashwe mu mukwabu wabaye mu mpera z’umwaka ushize wa 2012 mu rwego rwo kurushaho gukaza umutekano w’abaturage n’ibyabo mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2012. Igihe bazaba babonye ibyangombwa bibemerera kuba mu Rwanda ngo bazahita babyemererwa nta kibazo.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles