Ibi ni ibyatanganjwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Bwana Nzeyimana Oscar kuri uyu gatanu, tariki ya 04/01/2013; mu nama rusange yahuje abakozi bose b’Aka karere ndetse n’inzego zinyuranye zirimo Abajyana muri Njyana y’Akarere, abashinzwe umutekano n’abahagarirye sosiyete civil.
Iyi nama yabereye mu murenge wa Kamembe, yari mu rwego rwo kureba aho buri mukozi ageze ashyira mu bikorwa inshingano ze cyane cyane izijyanye n’imihigo y’uyu mwaka wa 2012-2013, gukebura no kugira inama abatuzuza neza inshingano zabo, ndetse no gusesengura ahakiri intege nke ngo hakosorwe hakiri kare.
Muri iyi nama, umukozi wese wanenzwe imikorere yasabwe kwisobanura, no kugaragaza ingamba afite mu konoza neza akazi ashinzwe.
Bimwe mubyo abakozi banengwa ni ukudashishikariza abaturage kwitabira gahunda za Leta, nk’Ubwisungane mu kwivuza, kutubahiriza igihe no kudatanga service nziza kandi yihuta, ndetse abashinzwe ubuhinzi mu mirenge baka basabwe kwikosora kuko ibyo bashinzwe byagaragaye ko bitari ku rwego rwiza.
Mu kwisobanura kw’abakozi banenzwe, benshi bagaragaje ko, ibyo batageraho biterwa n’uko hari ibiba bisaba uruhare rw’abaturage mu bushoboizi, kandi ugasanga bamwe baba bakennye.
Aha akaba ariho umuyobozi w’Akarere yahereye avuga ko uru ari urwitwazo rw’abatashoboye kugera kunshingo zabo kuko usanga hari imirenge iza imbere y’indi mu ishyirwa mu bikorwa rya za gahunda kandi hose ubushobozi bahabwa ari bumwe, akaba yabasabye kwisubiraho ntayandi mananiza kandi byabananira bagasesererwa, kuko icyo baba bategerejweho mu kazi ari umusaruro mu byo bakora.
Mu kiganiro cyatanzwe n’umuyobozi w’ingabo muri Rusizi na Nyamasheke, Col. Rutikanga Jean Bosco, yasabye abakozi b’akarere ka Rusizi, kurushaho kwita ku nshingano zabo no kubana n’abo bayobora. Ati:” ntawakagombye gukora muri Gihundwe ngo arare mu bushenge. Ngo bagomba guhora bashishikazwa n’impinduka nziza z’iterambere ry’abaturage, kugirana ubumwe nabo kandi bagahora batanga urugero rwiza mu bo bashinzwe aho kugaragaza imyifatire idakwiye.
Mu byo yabasabye kandi, ni ugushimangira umutekano uhari, no kwirinda ko hagira ikindi kiwangiza, buri wese akubahiriza inshingano ze, ndetse abasaba kobagomba kujya bakira neza abatuhuka no kubafasha kugera ku ntera abandi bamaze kugera.
Uretse kuba abakozi bahawe impuguro zibakangurira kuzuza neza inshingo zabo, banasabwe kujya bagaragaza aho bafite inzitizi, kugirango zishakirwe umuti hakiri kare, no kujya bagirana inama z’ubuka hagari yabo, mu gusoza bakaba bagiranye ubusabane mu rwego rwo kwifurizanya umwaka mushya muhire.