Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Muhura: Basabwe kutirara mu rwego rw’umutekano

$
0
0

African Union seeks Rwanda support on peace, security agenda

Umuyobozi w’ingabo mu  Karere ka Gatsibo majoro Mugisha yasabye abaturage kutirara ku mutekano muri ibi bihe bisoza umwaka twinjira mu mwaka mushya wa 2013, n’ubwo ngo usanzwe uhari.

Ibyo bikubiye mu butumwa major Mugisha yagejeje ku baturage bo mu murenge wa Muhura mu karere ka Gatsibo, mu nama bagiranye nyuma y’igikorwa cy’umuganda ngarukakwezi wabereye muri uwo murenge.

 

Yaboneyeho kubwira abaturage ko guharanira umutekano ubwabo ari inshingano ibareba, yagize ati “umutekano ni nk’inzara, uyu munsi urarya ugahaga, ejo ukumva wifuza kongera gufungura, n’umutekano ni uko umeze musabwa gukomeza kuwubungabunga mu buzima bwanyu bwa buri munsi kuko iyo ubuzeho gato abaturage bahura n’ibibazo’’.
Ku bijyanye n’uruhare rw’abaturage ku kwibungabungira umutekano, umuyobozi w’ingabo mu Karere yibukije abaturage ko ari ngombwa gukaza amarondo, no kumenya abinjira n’abasohoka, mu rwego rwo kwamagana hakiri kare icyahungabanya umutekano hagati yabo.

Ati” Mugomba kuba maso, kuko abagenda bose si ko baba bagenzwa n’ineza’’.

 

Yabakanguriye guhaguruka bagakora bakiteza imbere, bakohereza abana babo mu mashuri, birinda icyo ari cyo cyose cyabazanamo amakimbirane.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles