Kuva kuwa kane tariki ya 27/12/2012 kugeza kuwa gatanu tariki ya 28/12/2012, Urubyiruko rusaga 170 ruturutse mu mirenge 17 igize Akarere ka Nyamagabe rwari mu nteko rusange y’urubyiruko yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Rubyiruko twiteze imbere, duharanira kwigira”.
Atangiza ku mugaragaro iyi nteko rusange, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe akaba n’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere, Mugisha Philbert, yasabye urubyiruko guharanira kwigira bihesha agaciro kuko ntawundi uzabagenera uko bagomba kubaho ejo hazaza uretse bo ubwabo.
Yakomeje kandi abasaba ko imihigo biyemeje kugeraho uyu mwaka bagomba kuyigeraho 100% ndetse bagakomeza no gutekereza ku mishinga migari izafasha Urubyiruko kwiteza imbere muri gahunda y’iterambere rirambye ry’akarere ndetse no muri gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS II nk’uko umukozi ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo mu karere ka Nyamagabe, Nkurunziza Jean Damascene abitangaza.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Igihugu, Uwiringiyimana Philbert yasabye urubyiruko gukomeza kuzirikana ku bikubiye muri gahunda y’agaciro kanjye harimo; gahunda yo kugira koperative imwe muri buri kagari, kuremera urubyiruko hafashwa cyane urubyiruko rutishoboye bityo bikabafasha kwiteza imbere na gahunda yo kwiharika ku rubyiruko, ibi byose bikazatuma urubyiruko rurushaho kwigira no kudatega amaboko cyangwa ngo rukomeze gusindagizwa.
Yakomeje kandi asaba urubyiruko kwirinda ibisindisha n’ibiyobyabwenge cyane ko aribyo bigira uruhare mu kudindira kw’ibikorwa n’imishinga ruba rwateguye, anizeza urubyiruko rwa Nyamagabe ubuvugizi mu mishinga yarwo, kandi abasaba gukomereza aho bari cyane ko urubyiruko rwa Nyamagabe rwerekanye ko rufite imishinga isobanutse nk’uko byagaragaye mu nkera y’imihigo yo kuwa 12/12/2012 I Kigali aho Nyamagabe yegukanye umwanya wa mbere.
Mu myanzuro yafashwe n’Urubyiruko rwitabiriye inteko rusange harimo gushyira mu bikorwa gahunda y’Akaciro kanjye, gutangiza gahunda y’Ubwizigame no kwiharika k’Urubyiruko no gukomeza kuvugira urubyiruko mu mishinga igamije kubateza imbere.
Mu byifuzo bagaragaje, urubyiruko rwifuje ko gahunda ya Hanga umurimo n’ikigega cy’ingwate yakwegerezwa urubyiruko by’ukuri ntibihere mu mvugo gusa ahubwo ugasanga n’ubundi abasanzwe bafite amikoro aribo bagezweho n’iyi gahunda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe, NSHIMIYIMANA Jean Pierre yijeje urubyiruko ubufatanye kandi abasaba gukomeza kurushaho gutekereza imishinga yabafasha kwiteza imbere, abizeza ko Akarere kiteguye kubaha ubufasha ubwo ari bwose bazaba bakeneye.
Iyi nteko rusange yitabiriwe n’abagize komite y’inama y’igihugu y’Urubyiruko ku rwego rwa buri Murenge no ku rwego rw’Akarere, abahagarariye Urugaga rw’Urubyiruko ku rwego rwa buri Murenge n’Akarere n’abahagarariye urubyiruko mu mashuri yisumbuye na Kaminuza.