Mu muhango wo gukora ihererekanyabubasha hagati y’abanyamabanga nshingwabikorwa bahinduriwe imirenge bayoboraga wabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 02/01/2013, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yasabye abakozi b’imirenge gukorera hamwe bakuzuzanya mu nshingano zabo.
Umuyobozi w’akarere aganira n’abakozi b’umurenge wa Musange, yababwiye ko mu gihe abakozi batuzuzanya, umutekano, iterambere ry’abaturage n’imibereho myiza byose bitagerwaho kandi biri mu byo bagomba guharanira.
Umuyobozi w’akarere yagize ati: “iyo abantu bari kuruziga bafatanye amaboko bakururana umwe akaza kurekura bose baragwa”, Mugisha.
Abayobozi ngo bakwiye gufatanya bagakoresha amahirwe atandukanye bafite aho bayobora nka Gahunda ya VUP (Vision 2020 umurenge program), ubudehe, n’ibindi bitandukanye maze bagaharanira kuzamura imibereho y’abaturage.
Mugisha yagize ati: “Iyo abayobozi bameze neza abaturage ntibashobora kubananira”.
Inzego zitandukanye zifatanya n’abayobozi b’imirenge ndetse n’abavuga rikumvikana (opinion leader) bo mu mirenge itandukanye, nabo basabwe kugira uruhare mu gufasha abayobozi b’imirenge kugera ku nshingano zabo zo guteza imbere abaturage n’imiyoborere myiza.
Abaturage b’umurenge wa Musange bashimiwe uruhare bagira mu gufatanya n’abayobozi mu bikorwa bitandukanye bya buri munsi, ariko basabwa gukomeza ubwo bufatanye no kongeramo ingufu kuko abayobozi ntacyo bageraho badafatanije n’abaturage.
Abaturage kandi basabwe kurushaho kugira uruhare mu kwicungira umutekano kuko ariwo shingiro rya byose, nta nakimwe bageraho mu gihe umutekano wabo utabungabunzwe.