Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ruhango: umwiherero w’abayobozi b’imidugudu uzahindura byinshi

$
0
0
umwiherero w’abayobozi b’imidugudu uzahindura byinshi

Umuyobozi w’akarere ka Ruahngo Mbabazi Francois Xavier ngo bategereje impinsuka ku bakuru b’imidugudu

Mu gihe akarere ka Ruhango kari mu myiteguro yo kwakira umwiherero w’abakuru b’imidugudu, ubuyobozi bwako buravugako ibizava muri uyu mwiherero bizagirira akamaro kanini mu ishyirwa mu bukorwa bya gahunda za Leta.

Uyu mwiherero, uzitabirwa n’abayobozi ku rwego rw’imidugudu, biteganyijwe ko uzatangira tariki ya 02/01/2013 ukazamara iminsi itatu ukazabera mu karere ka Ruhango.

Bimwe mu biteganyijwe kuzigirwa muri uyu mwiherero, cyane cyane hazibandwa kukunoza umutekano w’aka karere, kurebera hamwe iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa gahunda za Leta ndetse n’ibindi birebana n’ubuzima busanzwe bwa buri munsi.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, avuga ko uyu mwiherero bahutegerejeho byinshi kuko ngo n’usozwa hazaba impinduka nyinshi mu kubahiriza gahunda za Leta.

Kagabo Mansuet, ni vis/ perezida wa njyana y’akarere ka Ruhango, avuga iki gikorwa kizaba ingirakamaro, kuko wasangaga hari abayobozi b’imidugudu badasobanukiwe gahunda za Leta, bityo ugasanga harabaho kudindira ku iterambere ry’abaturage.

Uyu mwiherero w’iminsi itatu, biteganyijwe ko uzitabirwa n’abakuru b’imidugudu bagera kuri 553, ari nabo bagize aka karere ka Ruhango.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles