Nyuma y’ukwezi kumwe Akarere ka Huye gashyizeho itsinda ryo kugenzura imitangire ya serivisi mu nzego zinyuranye zaba iza Leta ndetse no ku bikorera, abagize iri tsinda bahuye kuri uyu wa 28 Ukuboza, maze baganira ku mikorere yabo kugira ngo serivisi zigezwa ku bantu bose zibe nziza muri aka Karere.
Kubera ko abagize iri tsinda bagiye bafite amaserivisi bahagarariye, abari mu nama biyemeje ko buri wese azasaba ibigo cyangwa inzego za sirivisi ahagarariye gushyiraho inyandiko igaragaza uko batanga serivisi. Ibi bizafasha ababagana kumenya neza uko babona serivisi bifuza.
Bene izi nyandiko kandi, uretse kuyobora abakiriya, zizabafasha no kuba bafite ibyo bahugiyeho igihe bategereje guhabwa serivisi bifuza.
Kugira ngo abagize iri tsinda babashe gukora neza ibyo biyemeje kandi, bazashyiraho urubuga bazajya bahurizaho ibitekerezo. Uru rubuga ruzanamenyeshwa abantu bose kugira ngo babe barwifashisha mu kugaragaza aho bahawe serivisi itari nziza.
Na none kandi, abagize iri tsinda bazajya bafata igihe cyo kujya hamwe na hamwe mu hatangirwa serivisi, bakareba uko byifashe bityo bakaba banatanga inama ku bidakorwa neza. Ibi bizanajyana no gusobanurira abaturage ibijyanye n’uburenganzira babo ku gutanga serivisi nziza.
Uku gusobanurira abaturage ibijyanye na serivisi bishobora kuzajya bikorerwa mu nama zihuza abantu benshi, urugero nko mu gihe cy’inama za nyuma y’umuganda. Bizanakorwa hifashishijwe radiyo zikorera i Huye, aho bazajya bakira n’ibitekerezo by’abaturage.