Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Abakozi b’inzego zibanze bongeye kwibutswa kuba muduce bayobora

$
0
0

Abakozi b’inzego zibanze bongeye kwibutswa

Nyuma y’uko minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu igaragaje ko kutaba muduce bayobora bituma abayobozi badakurikirana ibibera mubaturage bashinzwe igihe cyose, yabasabye gutura aho bayobora ariko bamwe ntibabyubahiriza.

Kuwa 19 Ukuboza, 2012 minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musoni Protais yongeye kwandikira abayobozi b’intara, uturere n’umujyi wa Kigali abasaba ko abakozi ba leta kgera kurwego rw’akagali bagomba kuba aho bayobora.

Bamwe mubayobozi b’utugari bo mu karere ka Ngororero twaganiriye kuri ayo mabwiriza bahawe bakaba batarashatse ko amazina yabo atangazwa kubera impamvu z’akazi kabo, bavuga ko hari abakorera mu tugari badatuyemo ariko batuye hafi yatwo, kuburyo bashobora gukurikirana ibibera aho bayobora.

Ikibazo gikomeye abafite ingo bavuga ko bafite ni uko amafaranga bahembwa atabasha kuvamo ibyo gutura mutugali twabo bibasaba, nko gukodesha andi mazu, no gutunga ingo ebyiri bityo bakaba basaba iyo minisiteri kubatekerezaho no kutabagereranya n’abayobora imirenge cyangwa abakozi bakora mukarere.

Ikindi aba bayobozi b’utugari ubu bazwi ku izina rya Multiprise ni uko bakorera minisiteri zose ibitandukanye n’iby’abanadi bakozi ba Leta usanga bafite minisiteri bakorera ari imwe, ariko bagahembwa make kurusha abandi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles