Ngo gukorera ku mihigo bituma abaturage biha intego mu bikorwa byabo kandi bakayigeraho ibyo bigatuma bihuta mu iterambere.Ibyo ni ibitangazwa n’abaturage bo mu murenge wa Gishubi mu karere ka Gisagara, naho ubuyobozi bw’uwo murenge bukavuga ko bukomeje kwigisha abaturage bagifite imyumvire mike ku bijyanye n’imihigo kugira ngo bamenye akamaro kayo.
Imihigo ni gahunda urwego rwa Leta rwiha kugira ngo ruhe icyerekezo ibyo ruzakora hagendewe ku nkingi enye za Guverinoma y’u Rwanda.Iyo ni yo mpamvu inzego zitandukanye zitegura imihigo ndetse zigakora n’ibishoboka kugira ngo yeswe.Ikidashidikanywaho muri iyo gahunda ni uko imihigo igera ku ntego iyo ihereye mu muryango.
Abaturage bo mu murenge wa Gishubi bavuga ko kuva aho batangiriye gukorera ku mihigo bamaze kugera kuri byinshi. Bamwe bavuga ko bubatse amazu, abandi bagura inka, abandi bafunguje amakonti mu murenge Sacco,abandi biteza imbere mu buryo butandukanye.
Uwitwa Uwihoreye Jean Damascène we avuga ko bataratangira gukorera ku mihigo nta musaruro bageragaho kubera ko nta ntego babaga bafite, ariko ubu bikaba byarahindutse aho buri wese akora azi ko hari aho asabwa kugera kandi agakora akahagera.
N’ubwo benshi mu baturage bo muri uwo murenge wa Gishubi bamaze kumenya akamaro ko gukorera ku mihigo, hari abagifite imyumvire mike ku bijyanye n’iyo politike.Ushinzwe irangamimerere na notariya mu murenge wa Gishubi Senanda Eric, Avuga ko hari gahunda yo gukomeza kwigisha abaturage gukorera ku mihigo no kubabwira inyungu yabyo kandi ngo yizeye ko bazabyumva bidatinze.
Umurenge wa Gishubi ni umwe mu mirenge cumi n’itatu igize Akarere ka Gisagara. NK’uko twabitangarijwe n’ubuyobozi bw’uwo murenge ngo muri rusange babona biri kugenda neza muri gahunda y’imihiho kandi kuko basa n’aho ikibazo cy’imyumvire mu baturage bakigeze kure bakaba ngo bizeye ko bizagenda neza ndetse n’imihigo y’umwaka 2012-2013 ikazeswa ku rugero rwifuzwa.