Umuyobozi w’akarere ka Burera arasaba abaturage bo muri ako karere bose kubungabunga umutekano mu minsi isoza umwaka kugira ngo hatazagira ubaca mu rihumye akaba yawuhungabanya.
Sembagare Samuel asaba abanyaburera gusoza umwaka neza nk’uko bawutangiye neza. Ibyo bazabigera ho ariko bitabiriye gukora amarondo nk’uko akomeza abisobanura.
Agira ati “…(umwaka) turawusoza gute? Twarawutangiye tugeze mu minsi mikuru ariko tube abagabo tube ku irondo, dutangire amakuru ku gihe…niba umugabo ari gutota umugoe we umuvuge tubimenye twese.”
Akomeza avuga ko kurara irondo bigomba kwitabirwa, utaryitabiriye akamenyekana agahabwa ibihano biba byarateganyijwe.
Yongera ho ko ubufatanye hagati y’abaturage, ubuyobozi n’inzego z’umutekano bituma umutekano usagamba mu Rwanda. Ubwo bufatanye bugereranywa n’amashyiga atatu y’iziko nk’uko Sembagare abihamya.
Avuga ko umutekano ureba buri wese nk’uko inkono iterekwa ku mashyiga atatu igakomera ntigwe. Yongera ho ko iyo nkono uyiteretse ku mashyiga abiri yahita igwa. Kimwe nk’uko abaturage, abayobozi ndetse n’inzego z’umutekano buzuzanya.
Sembagare avuga ko mu karere ka Burera hari umutekano usesuye. Mu mpera z’umwaka haba hari iminsi mikuru ya Noheli na Bonane. Muri iyo minsi abantu barishimisha kuburyo bashobora kugendera muri ibyo bakibagirwa kubungabunga umutekano wabo.
Niyo mpamvu asaba abaturage gukomeza kuwusigasira barara irondo uko bikwiye dore ko ako karere gaturiye umupaka ugabanya u Rwanda na Kongo ndetse na Uganda.
Tags for promotion: burera-security-parties-days-meeting-advice